Abaturage batuye mu gace ka Minembwe no mu nkengero zako babyukiye mu bwoba bwinshi nyuma y’ibitero bikomeye byagabwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki ya 15 Gicurasi 2026.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko kuva saa mbiri za mu gitondo, ubutegetsi bwa Kinshasa bwohereje kajugujugu nyinshi z’intambara zivuye i Kalemie, zitwaje ibisasu byinshi, kugira ngo zifatanye mu bikorwa bya gisirikare bimaze iminsi byibasira Minembwe n’utundi duce tuyikikije.
Ibi bitero byiyongereye ku zindi ntwaro zimaze igihe zikoreshwa muri ako karere zirimo indege zitagira abapilote, intwaro za rutura ndetse n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 zikomeje kuvugwaho kugira uruhare mu bitero byo mu misozi ya Minembwe.
Abarimo abaturage bahatuye bavuga ko urusaku rw’amasasu n’ibisasu rwumvikanye kuva mu gitondo cya kare, ibintu byateye ubwoba abaturage benshi bamwe bagahitamo guhunga ingo zabo, mu gihe abandi bakomeje kwihisha mu misozi no mu bice bifatwa nk’aho byaba bifite umutekano muke kurusha aho imirwano iri kubera.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23, uyu mutwe wavuze ko ibyo bitero bikomeye bya gisirikare bigaragaza umugambi wa Kinshasa wo “gushaka gusiba Minembwe ku ikarita no kurimbura abaturage bayo.”
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ubuyobozi bwa Kinshasa buri gukora ibyo bwizeye ko buzakingirwa ikibaba n’ibihugu bimwe na bimwe byo mu Muryango Mpuzamahanga bikomeje kurebera ibikorwa byibasira abasivili ntibigire icyo bibivugaho.
AFC/M23 yagize iti: “Ibi bitero bikomeye bya gisirikare byemeza ko ubutegetsi bwa Kinshasa bugamije gusiba Minembwe ku ikarita no kurimbura abaturage bayo, bwizeye ko buzakingirwa ikibaba n’ibihugu bimwe na bimwe bigize Umuryango Mpuzamahanga.”
Uyu mutwe wongeye gushinja amahanga guceceka ku bibazo by’umutekano bimaze igihe bivugwa muri Minembwe no mu bice bituwe n’Abanyamulenge, uvuga ko iyo myitwarire ari imwe mu bitera Kinshasa gukomeza ibikorwa bya gisirikare bishinjwa kwibasira abaturage b’inzirakarengane.
AFC/M23 yavuze kandi ko “iyi myumvire yo kudahana, iterwa n’ubufatanyacyaha bwo hanze ndetse no guceceka kw’amahanga, bitera Kinshasa ingufu zo gukomeza ibikorwa byayo byica abaturage b’inzirakarengane.”
Ibi bitero bibaye mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu duce twa Kivu y’Amajyepfo no muri Minembwe, ahakomeje kuvugwa imirwano hagati y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye.
Minembwe imaze imyaka myinshi iri mu bibazo by’umutekano byakurikiwe n’ubwicanyi, ibikorwa byo gutwika imidugudu, guhunga kw’abaturage ndetse n’amakimbirane ashingiye ku moko n’ubutaka.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakunze kugaragaza impungenge ku mibereho y’abaturage b’abasivili baguma hagati y’impande zihanganye.
AFC/M23 yongeye gushimangira ko “yiyemeje bidasubirwaho kurengera no kurinda abaturage b’abasivili mu buryo bwose bushoboka.”
Mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwiyongera muri ako karere, abaturage benshi bavuga ko bafite impungenge z’ingaruka bishobora kugira ku buzima bwabo, cyane cyane abana, abagore n’abasaza bakomeje kuba mu kaga gaterwa n’intambara imaze igihe kinini mu burasirazuba bwa Congo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

