Urupfu rw’Umunyeshuri wiyahuye nyuma y’ibyo Umwarimu yari amaze kumukorera rwazamuye Impaka ndende.

Urujijo n’agahinda bikomeje kuganza mu karere ka Rubirizi mu burengerazuba bwa Uganda, nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri witwa Sheilla Ankunda wigaga mu St. Thomas Vocational Secondary School, aho bikekwa ko yiyahuye nyuma y’ihabwa ry’igihano yahawe n’umwarimu kubera ibaruwa y’urukundo.

Amakuru aturuka aho ibyabereye avuga ko Sheilla Ankunda yafatiwe ibihano nyuma yo gusanganwa ibaruwa bivugwa ko yari ifitanye isano n’umusore bakundanaga. Ubuyobozi bw’ishuri ngo bwahise bumushyikiriza umwarimu utatangajwe amazina, amukubita inkoni, anamumenyesha ko agiye kwitaba akanama gashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri.

Nyuma y’ibi bibazo, Sheilla yasubiye mu icumbi ry’abakobwa (dormitory), aho nyuma y’amasaha make baje kumusanga yapfuye. Hari amakuru akomeje gukwirakwira avuga ko yaba yiyahuye yimanitse, nubwo ibi bitaremezwa n’inzego z’ubugenzacyaha.

Kugeza ubu, nta rwego rwa leta cyangwa polisi muri Bushenyi ruratangaza ku mugaragaro icyateye uru rupfu cyangwa ngo rwemeze amakuru ari kuvugwa. Iperereza rirakomeje.

Umuyobozi w’ishuri, Padiri Charles Niwagaba, ubwo yavuganaga n’itangazamakuru, yavuze ko batari mu mwanya wo gutanga ibisobanuro byimbitse kubera ibibazo bikomeye bari guhangana nabyo.

Yagize ati: “Muduhe umwanya rwose, turi guhangana n’ibintu byinshi muri iki gihe.” Yahise anahagarika telefoni.

Uru rupfu rwahise rutuma abaturage n’abakoresha imbuga nkoranyambaga batangira impaka zikomeye, basaba ko hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye, cyane cyane ku bijyanye n’imyitwarire y’abarimu n’uburyo ibihano bitangwa mu mashuri.

Impuguke mu burezi n’abaharanira uburenganzira bw’abana bakomeje kwibutsa ko amashuri akwiye gukoresha uburyo bwubaka mu gukemura ibibazo by’imyitwarire y’abanyeshuri, birinda ibihano bikomeye bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bwabo.

Mu gihe iperereza rikomeje, hategerejwe itangazo rya polisi n’izindi nzego kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.

Mu yandi makuru y’inyongera mu Rwanda, Abanyeshuri batawe muri yombi i Burera

Mu Karere ka Burera, haravugwa inkuru y’abanyeshuri barindwi biga mu GS Runaba batawe muri yombi bakekwaho gukubita abarimu batatu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yemeje ifatwa ryabo, avuga ko bakiri mu iperereza. Abo banyeshuri bari hagati y’imyaka 15 na 18, mu gihe abarimu bakubiswe ari Nshimiyimana Michel w’imyaka 33, Nkundineza Jean Marie Vianney w’imyaka 45 na Bucyayungura Jean Baptiste w’imyaka 35.

Nyuma y’ifatwa ryabo, ubuyobozi bw’umurenge wa Butaro bufatanyije na polisi bwagiranye ibiganiro n’abanyeshuri, bubibutsa indangagaciro zo kubaha abarimu no kubahiriza amategeko y’ishuri.

Abanyeshuri bemeye ko habaye amakosa, bagaragaza ubushake bwo guhindura imyitwarire.

Muri ako karere kandi, abandi banyeshuri babiri bo mu GS Butandi na bo bafashwe bakekwaho gukomeretsa umwarimu Habonimana Jean Bonaparte w’imyaka 38 mu mutwe, ubwo yavugaga ku kibazo cy’imirire y’abanyeshuri. Umwarimu yajyanywe kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Gashanje, mu gihe iperereza rikomeje.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui