Inama mpuzamahanga yok u rwego rw’Isi yagombaga kubera i Kigali yasubitswe mu buryo butunguranye.

Hashize amezi menshi u Rwanda rwitegura kwakira imwe mu nama zikomeye ku rwego mpuzamahanga mu rwego rw’ikoranabuhanga n’itumanaho, ariko gahunda yari iteganyijwe muri Kamena 2026 yahindutse mu buryo butunguranye nyuma y’aho Umuryango GSMA utangaje ko iyo nama yasubitswe.

GSMA (Global System for Mobile Communications Association), umuryango mpuzamahanga uharanira iterambere ry’ikoranabuhanga rishingiye kuri telefone ngendanwa n’itumanaho, watangaje ko inama ya Mobile World Congress (MWC) Kigali 2026 itakibaye nk’uko byari byarateganyijwe.

Iyi nama yari iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 16 kugeza ku wa 18 Kamena 2026, ikaba yari yitezweho guhuriza hamwe abayobozi ba za Leta, abashoramari, abakora mu rwego rw’ikoranabuhanga, impuguke mu itumanaho ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye baturutse mu bihugu byinshi byo muri Afurika no hanze yayo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na GSMA mu ntangiriro z’iki cyumweru, uyu muryango watangaje ko hafashwe icyemezo cyo gusubika iyo nama, uvuga ko “itariki nshya izamenyekanishwa mu gihe gikwiriye.”

Nubwo GSMA yemeje ko inama itakibaye muri Kamena nk’uko byari biteganyijwe, ntiyatangaje impamvu zatumye hafatwa iki cyemezo, ibintu byakuruye ibibazo n’amatsiko mu bakurikiranira hafi ibikorwa by’ikoranabuhanga n’iterambere ry’itumanaho muri Afurika.

Abasesenguzi bemeza ko Mobile World Congress Afurika ari imwe mu nama zikomeye cyane zihuza abafata ibyemezo mu rwego rw’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika.

Muri iyi nama hakunze kuganirirwa ku buryo ikoranabuhanga ryafasha guteza imbere ubukungu, kongera serivisi z’imari zishingiye kuri telefone, guteza imbere internet yihuta no gufasha urubyiruko guhanga udushya.

Hari kandi ibiganiro byibanda ku guhanga ibisubizo bishya by’ikoranabuhanga, iterambere ry’ubwenge bukorano, ikoreshwa ry’amakuru y’ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye ndetse n’uruhare rw’itumanaho mu guteza imbere imibereho y’abaturage.

Iki si cyo gihe cya mbere GSMA isubitse gahunda nk’iyi yari kubera mu Rwanda. Mu mwaka wa 2024 na bwo hafashwe icyemezo cyo gusubika inama nk’iyi yari iteganyijwe kubera i Kigali. Icyakora nyuma y’igihe runaka iyo gahunda yarasubukuwe maze inama iba mu mwaka wa 2025.

Kuba Kigali yari yongeye gutoranywa kwakira Mobile World Congress 2026 byari bifatwa nk’ikimenyetso cy’icyizere amahanga afitiye u Rwanda mu kwakira inama mpuzamahanga no guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga.

Mu myaka yashize, igihugu cyashoye imari nyinshi mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga, internet yihuta ndetse no guteza imbere gahunda zigamije kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Abari biteguye kwitabira iyi nama, haba mu rwego rw’ubucuruzi, ishoramari cyangwa ubufatanye mu by’ikoranabuhanga, bagiye gukomeza gutegereza itariki nshya GSMA yavuze ko izatangazwa mu gihe kizaza.

Kugeza ubu, amaso y’abakurikiranira hafi uru rwego aracyahanze GSMA kugira ngo hamenyekane igihe nyacyo inama ya Mobile World Congress Africa izabera ndetse n’impamvu nyakuri zatumye gahunda yari iteganyijwe muri Kamena 2026 ihagarikwa mu buryo butunguranye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui