Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kunyura mu bihe bikomeye birangwa n’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu ndetse n’umwuka mubi wa politiki mu murwa mukuru Kinshasa, ibintu bikomeje gutuma abaturage benshi bahura n’ingaruka z’intambara n’amakimbirane ya politiki.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2026, abaturage bo muri centre ya Minembwe baguye mu gahinda gakomeye nyuma y’ibitero by’indege z’intambara za Sukhoi-25 byagabwe ku manywa y’ihangu, bikaba byahitanye abantu benshi ndetse bigasiga amazu menshi asenyutse.
Amakuru yatangajwe n’ihuriro AFC/M23 agaragaza ko ibi bitero byabaye inshuro ebyiri ku munsi umwe. Igitero cya mbere cyabaye ahagana saa yine n’igice za mu gitondo, mu gihe icya kabiri cyabaye ahagana saa munani n’iminota 45 z’amanywa. Ibyo bitero byibasiye agace k’ikorwa ry’ubuzima bwa buri munsi muri centre ya Minembwe, aho abaturage benshi bari mu mirimo yabo isanzwe.
Nk’uko byatangajwe n’iri huriro, abantu benshi bahasize ubuzima mu gihe abandi bakomeretse, naho amazu menshi ndetse n’ibindi bikorwa remezo by’abaturage birangirika ku buryo hari imiryango myinshi yasigaye itagira aho kuba.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yamaganye ibyo bitero avuga ko byateje akaga gakomeye ku baturage b’inzirakarengane.
Yagize ati: “Imbere y’ibi byago, nta muntu ushobora gukomeza guceceka cyangwa guhagarara ngo arebere mu gihe abenegihugu bacu bicwa bose babireba.”
Yakomeje agaragaza ko kutagira igikorwa gifatika kuri bene ibyo bikorwa bishobora gutuma byongera kwisubiramo no guteza ibindi byago ku baturage.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko guceceka no kutagira igikorwa kuri ibi bikorwa bitera gusa kubisubiramo no kongera imibabaro y’abaturage b’inzirakarengane.
Mu gihe abaturage bo muri Minembwe bari mu gahinda ko kubura ababo no gusenyerwa, i Kinshasa ho hari kubera indi ntambara ya politiki ikomeje gukaza umurego hagati y’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi n’abatavuga rumwe na bwo.
Umunyapolitiki Martin Fayulu, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bafite ijambo rikomeye muri RDC, yakomerekeye mu myigaragambyo yabereye mu murwa mukuru Kinshasa yari igamije kwamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga no gutegura amatora ya kamarampaka ashyigikiwe n’ubutegetsi buriho.
Iyo myigaragambyo yari yateguwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, ashinja Perezida Tshisekedi gushaka inzira yatuma akomeza kuguma ku butegetsi nyuma y’uko manda ye ya kabiri izaba irangiye mu mwaka wa 2028.
Mbere y’iyi myigaragambyo, Fayulu yari yahamagariye abaturage kwitabira ibikorwa byo kwamagana iryo vugururwa ry’Itegeko Nshinga imbere y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko izwi nka Palais du Peuple.
Impamvu nyamukuru y’iyi myigaragambyo yari ishingiye ku cyemezo cyafashwe n’abadepite tariki ya 9 Kamena 2026, ubwo batoraga umushinga w’amatora ya kamarampaka agamije kuvugurura Itegeko Nshinga.
Abayoboke b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bitabiriye ku bwinshi, ariko ibikorwa byabo byahise bihura n’inzitizi z’abapolisi benshi bari bashinzwe umutekano ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Amakuru atandukanye avuga ko abapolisi bakoresheje imyuka iryana mu maso mu rwego rwo gutatanya abigaragambyaga, ibintu byahise bikurikirwa n’akavuyo gakomeye.
Muri icyo gihe kandi, ku cyicaro cy’ishyaka ECIDé rya Martin Fayulu, havuzwe igitero cyagabwe n’urubyiruko rwo mu mutwe wa Force du Progrès ushamikiye ku ishyaka UDPS riri ku butegetsi. Biravugwa ko ibikorwa byangijwe kuri icyo cyicaro mu gihe inzego z’umutekano zari hafi aho.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Martin Fayulu yagaragaye avirirana amaraso ku mutwe nyuma yo gukomerekera muri ako kavuyo. Yari yambaye ishati y’umweru iriho ibirango by’ishyaka rye, ariko nyuma yo gukomereka imyenda ye igaragara yanduwe n’amaraso.
Abamushyigikiye bagaragaye bagerageza kumurinda no kumukura aho ibintu byari bimaze gufata indi ntera, mu gihe hari amakuru yavugaga ko inzego z’umutekano zashakaga kumufata.
Nubwo hari abavuze ko Fayulu ashobora kuba yarashwe n’abapolisi, nta makuru yemejwe n’inzego zibishinzwe aratangazwa ku wamukomerekeje. Icyakora, amakuru ahuriza ku kuba muri iyo myigaragambyo harumvikanye amasasu ya nyayo kandi abantu benshi bagakomereka.
Nyuma y’ibi bibaye, Martin Fayulu yabwiye abanyamakuru ko abapolisi bakoresheje amasasu ya nyayo ku bigaragambyaga mu mahoro.
Yagize ati: “Abapolisi barashe amasasu ya nyayo bashaka kwambura ubuzima abigaragambyaga mu mahoro.”
Fayulu ni umwe mu banyapolitiki bakomeje kugaragaza impungenge ku mushinga wo guhindura Itegeko Nshinga, avuga ko ushobora gufungurira Perezida Félix Tshisekedi inzira yo kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu nyuma ya manda ebyiri ziteganywa n’Itegeko Nshinga.
Mu kwezi gushize, Fayulu yari yavuze ko hari “igerageza ryo gukora ihirikwa ry’Itegeko Nshinga” binyuze mu mpinduka ziteganywa n’ubutegetsi buriho.
Ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, bwo buvuga ko impinduka ziteganywa zigamije kuvugurura inzego z’igihugu no guha abaturage ijambo binyuze muri referandumu. Icyakora abatavuga rumwe na bwo bakomeje kuvuga ko uwo mushinga ushobora guhindura isura ya demokarasi muri RDC no gutuma Perezida akomeza gutegeka igihugu nyuma ya 2028.
Ibi bibaye mu gihe RDC ikomeje guhura n’ibibazo byinshi birimo umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu, ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwibasira abaturage mu duce tumwe na tumwe, ndetse n’impaka za politiki zikomeje gukaza umurego hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe na bwo.
Mu gihe abaturage bo muri Minembwe bashyingura ababo no gushaka aho bakinga umusaya nyuma yo gusenyerwa n’ibisasu, i Kinshasa na ho impaka ku hazaza h’Itegeko Nshinga n’imiyoborere y’igihugu zikomeje gufata indi ntera, ibintu bishimangira ko RDC iri mu bihe bikomeye bishobora kugira ingaruka ku mutekano no ku hazaza h’abaturage bayo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

