Instagram Yahagaritse Uburyo Bwo Kohererezanya Ubutumwa Bwite muri DM, Bizamura Impaka ndende

Abakoresha urubuga rwa Instagram hirya no hino ku Isi babyukiye ku mpinduka nshya zikomeye, nyuma y’uko sosiyete ya Meta ihagaritse uburyo bwa End-to-End Encryption (E2EE) mu butumwa bwihariye bwa DM kuri uyu wa Gatanu.

Iyi gahunda ya E2EE yari isanzwe ifatwa nk’uburyo bwo hejuru mu kurinda ubutumwa bwo kuri internet, kuko bwatumaga ubutumwa busomwa gusa n’uwabwohereje ndetse n’uwabwakiriye, nta wundi muntu cyangwa sosiyete ushobora kubureba.

Iri koranabuhanga mu myaka yashize ryari byaratumye Meta igaragaza ko ishaka gushyira imbere ubuzima bwite bw’abakoresha imbuga nkoranyambaga zayo zirimo Facebook na Instagram.

Mu 2019, Meta yari yaratangaje ko ishaka gushyira iri koranabuhanga ku mbuga zayo zose, ivuga ko “ejo hazaza ari ah’amakuru bwite”.

Icyo gihe benshi mu bakoresha internet bari babyakiriye nk’intambwe ikomeye yo kubarinda ubusahuzi bw’amakuru, ubucukumbuzi butemewe ndetse no gukurikiranwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ariko nyuma y’imyaka irindwi, Meta yafashe icyemezo cyo kudakomeza gushyira iri koranabuhanga kuri Instagram, ahubwo ihitamo gusubira ku buryo busanzwe bwo kurinda ubutumwa.

Gutangira gukoresha ubu buryo bushya bivuze ko Instagram ishobora kubona ibiri mu butumwa bwa DM, harimo amafoto, amashusho, ubutumwa bw’amajwi ndetse n’inyandiko zoherezwa hagati y’abakoresha.

Ibi ni ibintu byahise bitera impaka ndende ku Isi, cyane cyane hagati y’abaharanira uburenganzira bwo kugira amakuru bwite n’amashyirahamwe aharanira umutekano w’abana kuri internet.

Abashyigikiye iki cyemezo bavuga ko uburyo bwa E2EE bwari bwarahindutse inzitizi ku nzego z’umutekano, kuko byagoraga gukurikirana ibikorwa bibi bikorerwa ku internet.

Abaharanira kurengera abana bavuga ko iri koranabuhanga ryatumaga ibintu bikabije cyangwa bitemewe bikwirakwira ku internet inzego z’umutekano ntizibashe kubikumira.

Bavuga ko hari abantu bakoreshaga ubutumwa burinzwe cyane mu gukwirakwiza ibikorwa by’ihohoterwa, ubucuruzi butemewe ndetse no gushuka abana banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Ku rundi ruhande ariko, abaharanira uburenganzira bwa muntu n’ubuzima bwite bavuga ko icyemezo cya Meta gishobora gushyira mu kaga amakuru y’abayikoresha.

Bemeza ko kuba sosiyete ishobora kubona ubutumwa bw’abakoresha bishobora gutuma amakuru yabo akoreshwa nabi cyangwa akajya mu maboko y’abatabifitiye uburenganzira.

Hari kandi impungenge z’uko ibi bishobora kongera ibikorwa byo kugenzura abaturage bikorwa n’ibihugu cyangwa ibigo by’ikoranabuhanga binyuze mu gukusanya amakuru yihariye y’abakoresha internet.

Ubwo buryo busanzwe bwo kurinda ubutumwa Meta igiye gukoresha ni bwo bukoreshwa na serivisi nyinshi zo kuri internet zirimo Gmail, aho ubutumwa bushobora kubonwa na sosiyete itanga serivisi igihe bibaye ngombwa.

Gutangaza impinduka nk’izi kuri Instagram bishobora kugira ingaruka zikomeye cyane cyane ku bantu bakoresha uru rubuga mu bikorwa byabo bya buri munsi, harimo abanyamakuru, abanyapolitiki, abaharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abandi bakeneye kuganira mu ibanga rikomeye.

Hari kandi abakoresha Instagram bavuga ko iki cyemezo gishobora gutuma bamwe batangira kwimukira ku zindi porogaramu zitanga uburyo bwo kurinda ubutumwa ku rwego rwo hejuru.

Uku guhagarika E2EE kuri Instagram byahise bihinduka inkuru ikomeye ku Isi, aho benshi bakomeje kwibaza niba Meta iri gushyira imbere umutekano cyangwa niba iri kugabanya uburenganzira bw’abakoresha bayo.

Iyi nkuru dukesha BBC igaragaza ko icyemezo cya Meta cyashimishije cyane amashyirahamwe arengera abana, ariko kigatera impungenge zikomeye mu baharanira ubuzima bwite n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo kuri internet.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui