Umunyarwanda yageze ku mpera y’Isi ku nshuro ya mbere. Ibyo wamenya kuri uru rugendo rw’amateka

Umunyeshuri w’Umunyarwanda, Izere Louise, yageze ku Mpera y’Isi mu majyaruguru (North Pole) ku wa 13 Kanama 2026, mu rugendo rw’ubushakashatsi n’uburezi rwateguwe na Rosatom, akoresha ubwato bwa nucléaire 50 Let Pobedy. Ni ubwa mbere Umunyarwanda ageze muri aka gace binyuze muri uru rugendo mpuzamahanga.

Urugendo rwa Izere rwabaye igice cya karindwi ya gahunda ya Icebreaker of Knowledge, ihuza abanyeshuri b’abahanga bafite imyaka iri hagati ya 14 na 16 baturuka mu bihugu bitandukanye, bakagira amahirwe yo kwiga siyansi mu buryo bufatika ndetse no gukora ubushakashatsi ahantu hadasanzwe.

Mu gihe cy’iminsi 10, Izere na bagenzi be bakoze urugendo rutangirira i Murmansk, rukanyura kuri North Pole no kuri Franz Josef Land, mbere yo gusubira i Murmansk.

Umunyeshuri w’Umunyarwanda ahagarariye igihugu ku Mpera y’Isi

Kugera kuri North Pole byahaye Izere Louise amahirwe yo kwibonera imiterere y’akarere ka Arctique no gukorana n’abanyeshuri ndetse n’abahanga baturutse mu bihugu bitandukanye.

Izere yavuze ko uru rugendo rwamuhaye isomo rirenze ibyo umuntu ashobora kwigira mu ishuri.

Ati: “Kugera ku mpera y’Isi mu majyaruguru ni ibintu ntazigera nibagirwa. Kubona imisozi migari y’urubura n’amasimbi n’amaso yanjye byatumye menya ko hakiri byinshi cyane ku Isi yacu bigikeneye kuvumburwa.”

Yongeyeho ko kuba yarakoze uru rugendo ahagarariye u Rwanda byamubereye ishema kandi bikamufasha guhindura imyumvire ku byo siyansi ishobora kugeraho.

Ati: “By’umwihariko, natewe ishema no gukora uru rugendo mpagarariye u Rwanda. Uru rugendo rwanyeretse ko siyansi ishobora kukugeza ahantu wigeze gutekereza ko ari kure cyane ku buryo utahagera, kandi rwanteye imbaraga zo kurushaho kugira inzozi nini ku hazaza hanjye.”

Ubwato bwa nucléaire bwabagejeje kuri North Pole

Abanyeshuri bakoze uru rugendo bakoresheje ubwato 50 Let Pobedy, bumwe mu bwato bukoresha ingufu za nucléaire bw’u Burusiya bushobora kugenda mu bice birimo urubura rwinshi rwa Arctique.

Urugendo rwa 2026 rwabaye n’umwihariko kuko rwanditswe nk’urugendo rwa 200 rw’ubu bwato rugana kuri North Pole.

Ruslan Sasov, wayoboraga 50 Let Pobedy, yavuze ko abakozi b’ubwato baha agaciro gakomeye uyu mushinga kubera uruhare ugira mu gutegura urubyiruko rw’abahanga.

Ati: “Twasoje neza urugendo rwa karindwi rwa Icebreaker of Knowledge rwo mu gace ka Arctique. Abakozi b’ubwato bahora bakirana uyu mushinga ishyaka ryihariye, kuko ingendo nk’izi zigira uruhare rufatika mu guteza imbere urubyiruko rw’ahazaza.”

Sasov yavuze ko bamwe mu bana bitabiriye bari bafite inzozi zo kugera kuri North Pole no kubona inyamaswa ziba muri aka gace, kandi ko Rosatom yabafashije kuzigeraho.

Ati: “Abakiri bato b’abahanga kandi bafite impano ni bo bitabira uru rugendo. Benshi muri bo bifuzaga kugera ku mpera z’Isi mu majyaruguru no kubona amadubu yo muri ibi bice. Nishimiye cyane ko Rosatom n’abakozi bacu babafashije kugera kuri izo nzozi.”

Abanyeshuri bakoze ubushakashatsi mu gace ka Arctique

Uru rugendo ntirwari urwo gusura North Pole gusa. Abanyeshuri bafatanyije n’abahanga gukora ubushakashatsi butandukanye, burimo kohereza mu kirere igikoresho cya radiosonde, kigamije gufasha mu gukusanya amakuru ajyanye n’ikirere no gushyigikira itumanaho mu duce tugoye kugerwamo.

Aba banyeshuri kandi bahawe amahirwe yo kureba mu buryo bufatika uko ikoranabuhanga rikoreshwa mu bushakashatsi bukorerwa mu bice bikakaye by’Isi.

Yegor Plakhotnyuk, Umuyobozi ushinzwe imishinga muri Research Institute of Technical Physics and Automation (NIITFA), yavuze ko ubushakashatsi bwabo bukubiyemo ibintu rimwe na rimwe bigaragara nk’ibidashoboka.

Ati: “Ni yo mpamvu ari ingenzi cyane kuri twe kubyereka abana imbonankubone, kandi ni byiza kuba dushobora kubikorera mu bwato bukoresha ingufu za nucléaire bwa 50 Let Pobedy.”

Plakhotnyuk yavuze ko uru rugendo rwafashije abana kubona uko siyansi ikoreshwa mu bikorwa bifatika kandi ikaba igikoresho cy’ingenzi mu guhanga ibisubizo bishobora guhindura imibereho y’abantu.

Abanyeshuri 5,000 bahataniye amahirwe yo kujya kuri North Pole

Icebreaker of Knowledge igamije guteza imbere inyigisho za siyansi, ikoranabuhanga, ibidukikije n’ingufu za nucléaire, ndetse no gushakisha no guteza imbere urubyiruko rufite impano mu bumenyi.

Muri uyu mwaka, abanyeshuri bagera ku 5,000 bo mu bihugu 22 bahataniye amahirwe yo kwitabira uru rugendo mpuzamahanga.

U Rwanda rwari mu bihugu byitabiriye gahunda, hamwe na Namibia, Misiri, Afurika y’Epfo, Armenia, Bangladesh, Belarus, Bolivia, Brazil, Hongrie, Vietnam, u Buhinde, Indonesia, Kazakhstan, u Bushinwa, Kyrgyzstan, Mongolia, Myanmar, Serbia, Tanzania, Turikiya na Uzbekistan.

Gahunda ihuza abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye asanzwe n’abiga muri gahunda z’imyuga, ikabaha amahirwe yo guhura n’abahanga no kumenya imyuga bashobora gukurikirana mu gihe kizaza.

U Rwanda na Rosatom byaguye ubufatanye mu ngufu za nucléaire

Urugendo rwa Izere kandi ruje mu gihe u Rwanda na Rosatom bikomeje guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’uburezi, ubushakashatsi n’iterambere ry’abakozi mu rwego rw’ingufu za nucléaire.

Ubu bufatanye bwatangiye mu 2019, ubwo impande zombi zasinyaga amasezerano agamije guteza imbere ubushobozi bw’abakozi b’Abanyarwanda mu bijyanye n’ingufu za nucléaire.

Kugeza ubu, abantu 18 barangije amashuri makuru mu Burusiya mu masomo ajyanye n’ingufu za nucléaire bakorera mu Rwanda mu bigo bikora muri uru rwego ndetse n’izindi nzego zifitanye isano na rwo.

Mu 2025, abanyeshuri icyenda b’Abanyarwanda na bo barangije amasomo muri National Research Nuclear University MEPh, imwe muri kaminuza zizwiho gutanga amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga n’ingufu za nucléaire.

Rosatom yageneye u Rwanda imyanya 20 mu 2026/2027

Mu mwaka w’amashuri wa 2026/2027, Rosatom yageneye abanyeshuri b’Abanyarwanda imyanya 20 yo kwiga muri kaminuza zo mu Burusiya, aho baziga amasomo ajyanye n’ingufu za nucléaire n’izindi nzego zifitanye isano na zo.

Ubufatanye nk’ubu bugamije gutegura abakozi bafite ubumenyi bukenewe mu gihe ibihugu birimo n’u Rwanda bikomeje gushaka gukoresha ikoranabuhanga rya nucléaire mu bikorwa by’iterambere rirambye. Urugendo rwa Izere Louise kuri North Pole rero ntirugarukira ku kuba ari urugendo rwihariye ku Munyarwanda.

Rugaragaza kandi uko gahunda z’uburezi n’ubushakashatsi zishobora guhuza urubyiruko n’ikoranabuhanga rigezweho, mu gihe u Rwanda rukomeje gushaka kongera ubushobozi bw’abakozi barwo mu nzego z’ikoranabuhanga n’ingufu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui