Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda nta mugambi na muto rufite wo gutera u Burundi, ashimangira ko ahubwo rushaka ko umubano w’Ibihugu byombi wongera kuba mwiza.
Nduhungirehe yavuze ko ibivugwa n’abayobozi bakuru b’u Burundi, barimo Perezida Evariste Ndayishimiye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Edouard Bizimana, bashinja u Rwanda gutegura igitero ku Burundi bidafite ishingiro.
Ati: “Baba bivugisha kuko bazi ko atari byo, u Rwanda se rwajya gutera u Burundi rubushakaho iki?”
Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabivuze mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi ukomeje kurangwa n’amagambo akakaye, nubwo mu bihe bitandukanye habayeho ibiganiro bigamije kugabanya ubushyamirane hagati y’Ibihugu byombi.
U Rwanda rusaba u Burundi guhagarika imvugo z’ubushotoranyi
Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rufite icyo rusaba ubutegetsi bw’u Burundi kugira ngo umubano w’Ibihugu byombi wongere usubire ku murongo.
Yavuze ko u Burundi bukwiye guhagarika imvugo bushinja u Rwanda gushaka kubutera, ndetse bugasubiramo uburyo bukorana n’umutwe wa FDLR u Rwanda ruvuga ko ufite imigambi yo guhungabanya umutekano warwo.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ikibazo nyamukuru kiri mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi atari umugambi w’u Rwanda wo gutera u Burundi, ahubwo ko ari ubufatanye bw’u Burundi n’abafatanyabikorwa u Rwanda rufata nk’abafite imigambi mibi kuri rwo.
U Rwanda rwanenze uruhare rw’u Burundi mu ntambara yo muri RDC
Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’uruhare rw’ingabo z’u Burundi mu mirwano yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati: “Ikibazo cyo kirazwi ni uko Ingabo z’u Burundi zagiye muri Congo gufatanya n’Ingabo za Congo ndetse na FDLR kandi tuzi umugambi wa FDLR umutwe w’abajenosideri.”
Yakomeje avuga ko kuba ingabo z’u Burundi zarageze no muri Kivu ya Ruguru ari kimwe mu bintu u Rwanda rubona nk’ibishobora gukomeza kongera umwuka mubi mu karere.
Nduhungirehe yavuze ko u Burundi bwagiye busobanura ko kohereza ingabo muri RDC bifitanye isano no kurinda umutekano w’Igihugu no guhangana n’imitwe irimo RED-Tabara, ariko ko u Rwanda rutabona uko ibyo bikorwa bisobanura kuba izo ngabo zarageze mu bice bitari ku mupaka w’u Burundi.
Kigali ivuga ko ibiganiro byari byatangiye ariko bikongera guhagarara
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda n’u Burundi byigeze kugirana ibiganiro bigamije kugabanya umwuka mubi hagati yabyo, ariko ko ibyo biganiro bitakomeje nk’uko byari byitezwe.
Yibukije ibiganiro byabaye nyuma y’ifatwa rya Uvira, avuga ko impande zombi zari zatangiye inzira yo guhosha ubushyamirane.
Ati: “Twagiye tunagirana ibiganiro umwaka ushize [muri Werurwe] nyuma y’ifatwa rya Uvira turaganira twumvikana ukuntu noneho haba guhosha tension des escalades (umwuka mubi watutumbaga) hagati y’Ibihugu byombi.”
Nduhungirehe yavuze ko nyuma y’aho Perezida Ndayishimiye yongeye gutanga ibitekerezo ashinja u Rwanda gutegura igitero ku Burundi, ibintu avuga ko byasubije inyuma inzira y’ibiganiro.
Perezida Ndayishimiye yongeye guteza impungenge Kigali
Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwabajije ubutegetsi bw’u Burundi impamvu Perezida Ndayishimiye yakomeje gutangaza ibirego byo gushinja u Rwanda umugambi wo gutera u Burundi, kandi ibiganiro byari byaratangiye.
Yavuze ko inzego z’umutekano n’iz’iperereza z’Ibihugu byombi zanahuye ku mupaka ku itariki ya 14 n’iya 28 Ukuboza, ariko ko nyuma y’izo nama imvugo zikakaye zarakomeje.
Ati: “Ibiganiro barabihagarika, twongera no guhura na nyuma y’ifatwa rya Uvira, twahuye kabiri ngira ngo, inzego z’umutekano n’iz’iperereza ku Mupaka ku itariki ya 14 n’iya 28 Ukuboza ariko nyuma yabwo Perezida Ndayishimiye yarongeye avuga ya magambo yo kwibasira u Rwanda.”
Kuri Kigali, ibyo ni ikimenyetso cy’uko hakiri icyuho mu bushake bwa politiki bwo gusubiza umubano w’Ibihugu byombi ku murongo mwiza.
Kigali yahakanye ko yemereye u Burundi gutanga Abarundi bahungiye mu Rwanda
Ikindi kibazo cyongeye guteza impaka ni icy’Abarundi bahungiye mu Rwanda nyuma y’ibyabaye mu Burundi mu 2015, aho Perezida Ndayishimiye aherutse kuvuga ko u Rwanda rwemeye ko hari Abarundi bakekwaho kugira uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bashobora gushyikirizwa u Burundi.
U Rwanda rwahise ruvuga ko rutigeze rutanga uwo mwanzuro.
Nduhungirehe yavuze ko ibyo byatangajwe na Perezida Ndayishimiye byatunguranye kuko icyo kibazo kitari giherutse kuganirwaho hagati y’Ibihugu byombi.
Ati: “Perezida Ndayishimiye yavuze ko ngo twabiganiriyeho mu mezi atanu ashize, kandi ibyo bitaranaganiriweho na gato nta n’ibyo twigeze tubemerera.”
Yavuze ko hari ibyo impande zombi zigeze kuganiraho mu myaka ishize, ariko ko hari n’ibindi u Rwanda rwari rwasabye u Burundi gukora bitarashyirwa mu bikorwa.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi ushingiye ku mutekano w’akarere
Imvugo z’abayobozi b’Ibihugu byombi zigaragaza ko umubano wa Kigali na Gitega ukomeje kugirwaho ingaruka n’ibibazo by’umutekano wo mu karere k’ibiyaga bigari, cyane cyane ibibera mu burasirazuba bwa RDC.
U Rwanda rumaze igihe ruvuga ko ubufatanye bw’ingabo z’u Burundi, FARDC n’imitwe irimo FDLR ari kimwe mu bibazo by’umutekano birureba mu buryo butaziguye.
Ku rundi ruhande, ubutegetsi bw’u Burundi bukomeza gushimangira ubufatanye bwabwo na RDC ndetse no kurinda umutekano w’Igihugu cyabwo, mu gihe Kigali ivuga ko ibyo bikorwa bitagomba guhinduka urwitwazo rwo kuyishinja umugambi wo gutera u Burundi.
Kigali isaba guhosha amagambo no guhagarika ubufatanye na FDLR
Nduhungirehe yavuze ko niba u Burundi bushaka ko umubano n’u Rwanda wongera kuba mwiza, kimwe mu byafasha ari uguhagarika ibyo Kigali ibona nk’ubufatanye n’umutwe wa FDLR.
Yavuze ko nta nyungu u Rwanda rufite mu gutera u Burundi, ahubwo ko ikibazo gikomeye ari ibikorwa n’imvugo bishobora kongera ubushyamirane hagati y’Ibihugu byombi.
Kugeza ubu, amagambo y’impande zombi akomeje kugaragaza ko inzira yo gusubiza umubano wa Kigali na Gitega ku murongo usanzwe ikiri ndende, cyane cyane mu gihe ibibazo by’umutekano muri RDC bikomeje kugira ingaruka ku mubano w’Ibihugu byo mu karere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

