Basanze amasohoro akiri mu makariso yabo: Umwarimu wahamijwe gusambanya abana 2 agakatirwa imyaka 10 yajuriye.

Umwarimu wahoze yigisha ku Ishuri ry’Imyuga rya Nyanza yajuriye nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 10 ku cyaha cyo gusambanya abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka 15 n’undi w’imyaka 17.

Ntivuguruzwa Thomas w’imyaka 50, wahoze akorera mu Kagari ka Butansinda, Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, ntiyemera icyaha. Ubu ategereje kuburanira mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, ariko kugeza ubu nta tariki y’iburanisha yari yatangazwa.

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwamuhamije icyaha rushingiye ku bimenyetso bitandukanye birimo raporo y’ibizamini bya gihanga yakozwe nyuma y’uko abana bagejejwe ku nzego zibishinzwe.

Raporo ya gihanga yabaye kimwe mu bimenyetso by’ingenzi

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyabaye byatangiye ku mugoroba wo ku wa 30 Werurwe 2024, ubwo Ntivuguruzwa yahuraga n’abo bana babiri bari gucuruza amasambusa akozwe mu birayi mu gasantere ka Butansinda.

Bwavuze ko yabajyanye aho yari acumbitse mu macumbi y’ishuri, ababwira ko agiye kubagurira amasambusa bari bamucururije. Bamaze kugerayo, ngo yinjiye mu nzu, arayifunga ndetse atangira kurya amasambusa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abana bamwishyuje amafaranga 1.200 Frw kugira ngo batahe, ariko ngo ntiyayabahaye ahubwo ababwira ko barara. Ni bwo, nk’uko ubushinjacyaha bwabivuze, yabajyanye mu cyumba bakaryamamo, aho bivugwa ko yabasambanyije.

Bukeye bwaho, abana ngo basigaye muri iyo nzu ifunze, kugeza ubwo bavugije induru bagatabarwa n’umukozi wakoraga isuku mu macumbi y’abarimu. Uwo mukozi yahise amenyesha ubuyobozi ibyabaye, bituma Ntivuguruzwa atangira gukurikiranwa.

Mu iburanisha, ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu mwarimu igifungo cy’imyaka 25.

Umwarimu ahakana ko yasambanyije abana

Ntivuguruzwa yahakanye ibyo aregwa, avuga ko igihe abana bari aho yari acumbitse atari kumwe na bo wenyine.

Mu kwiregura kwe, yavuze ko yari yasize umukozi ushinzwe isuku mu macumbi, akajya gusura inshuti ye. Avuga ko agarutse yasanze abo bana bicaye mu cyumba cy’uruganiriro hamwe n’uwo mukozi.

Yavuze kandi ko nyuma haje kugwa imvura, bityo akanga kohereza abana gutaha. Ngo yarabaretse bararyama, mu gitondo aha umukozi urufunguzo amusaba ko abana nibashaka gutaha yabafungurira.

Ntivuguruzwa yavuze ko ubwo yagarukaga yasanze inzego z’umutekano zageze aho yari acumbitse.

Mu rubanza, yasobanuye ko atigeze abaza abo bana icyo bari bagiye gukora aho yari atuye kuko bwari bwije kandi ko nta nimero z’ubuyobozi yari afite ngo abibumenyeshe. Ni na yo mpamvu yasabye urukiko kumugira umwere.

Urukiko rwashingiye ku bimenyetso bya gihanga

Mu isesengura ry’urubanza, urukiko rwagaragaje ko raporo y’ibimenyetso bya gihanga yari mu by’ingenzi byashingiweho mu gufata icyemezo.

Iyo raporo, nk’uko urukiko rwabigaragaje, yerekanye ko mu ikariso y’umwe mu bana ndetse no mu myanya ye y’ibanga (imbere) habonetse ibisa n’amasohoro, hakabonekamo n’uturemangingo ndangasano tw’igitsina-gore n’igitsina-gabo.

Urukiko kandi rwagaragaje ko nta wundi mugabo wari kumwe n’abo bana mu nzu uretse Ntivuguruzwa.

Ikindi cyashingiweho ni uko uyu mwarimu yemeye ko yari kumwe n’abo bana, ndetse mu bugenzacyaha akemera ko ari we wenyine wararanye na bo muri iyo nzu.

Hashingiwe kuri ibyo bimenyetso, urukiko rwanzuye ko icyaha cyamuhamye kandi ko yagombaga kugihanirwa.

Igihano cyagabanyijwe kubera ko ari ubwa mbere yari akurikiranwe n’inkiko

Nubwo ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Ntivuguruzwa ahanishwa imyaka 25, urukiko rwamukatiye imyaka 10.

Urukiko rwafashe nk’impamvu nyoroshyacyaha kuba uyu mugabo ari ubwa mbere yari akurikiranwe n’inkiko, bityo igihano cyasabwe n’ubushinjacyaha kiragabanywa.

Ntivuguruzwa ntiyanyuzwe n’icyo cyemezo, ahitamo kujurira.

Ubu ategereje iburanisha mu Rukiko Rukuru

Amakuru ahari avuga ko ubujurire bwe buzasuzumwa n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza. Kugeza ubu, nta tariki y’iburanisha yari yatangazwa, bivuze ko icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Huye kigikomeza gukurikizwa mu gihe hategerejwe umwanzuro ku bujurire bwe.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui