Ubuhamya bwa ‘Slay Queen’ y’i Kigali yahuzaga abakobwa bicuruza n’ibyamamare bwazamuye impaka ndende

Mukaruziga Shakira, umugore w’Umunyarwandakazi wigeze kubaho ubuzima buhenze kandi buvugisha benshi mu bakobwa bazwi nka ‘Slay Queens’, yahishuye uburyo urugendo rwe rwo gushaka amafaranga no kubaho ubuzima bwo ku rwego rwo hejuru rwamugejeje mu biyobyabwenge bikarangira ageze mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata.

Uyu mugore w’imyaka 34 yavuze ko yinjiye muri ubu buzima nyuma yo guhura n’ibibazo bikomeye mu rugo rw’umugabo babyaranye, umugabo wari umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umurundi wakinaga muri ruhago y’u Rwanda ndetse wanakiniye Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko yatewe inda akiri muto cyane, ariko nyuma yaho uwo yakundaga atangira kumuca inyuma no kumufata nabi kugeza ubwo yumvise atagishoboye gukomeza kubana na we.

Ati “Yanteye inda tutarabana. Icyo gihe ajya gukina i Kinshasa mu Ikipe yitwa Vita Club agenda mfite inda y’amezi ane, agaruka mfite umwana w’umwaka. Yangiriye neza aranshaka, ariko kunshaka ntabwo nabayeho neza. Njye naramukundaga kandi na we yarankundaga ntabwo yari kunshaka atankunda […], angejeje mu rugo arandushya cyane.”

Mukaruziga yavuze ko yahoraga abwirwa inkuru z’abakobwa babonanaga n’uwo mugabo ndetse rimwe na rimwe agahohoterwa, ibintu byamugejeje ku mwanzuro wo guhunga igihugu.

Ati “Kujya i Dubai kuri njye byabaye nk’ijuru ringwiriye kugira ngo wenda mve hafi ye kuko buri mwanya barampamagaraga ngo ‘Tumubonanye n’umukobwa mu modoka’, ngo ‘wa mukobwa uri mu mashusho y’indirimbo runaka bari kumwe, ngo ‘ugezweho’. Mpita numva umutima wanjye ugiye guturika.”

Uyu mugore yavuze ko nubwo yigaga muri Kaminuza, yajyaga ataha nijoro agasabwa guteka kandi ananiwe, ndetse umugabo akamubwira ko adashobora kurya ibiryo by’umukozi.

Byageze aho basigaye baryama mu byumba bitandukanye, umugabo amusaba kutongera kumubaza aho ajya cyangwa ibyo akora. Nyuma yo gutandukana, yinjiye mu itsinda ry’inshuti ze zari zisanzwe zizwi nk’“Aba-Slay Queens”, zimushakira uburyo bwo kujya i Dubai.

Umwana we yamusigiye inshuti ye mbere yo gufata urugendo rwahinduye ubuzima bwe.

Mu mwaka wa 2012 ni bwo yageze i Dubai, aho yavuze ko yakiriwe neza ndetse agatangira akazi kazwi nka “Hosting”, ko kwakira abakiliya bo mu tubari no mu tubyiniro tw’abaherwe.

Mukaruziga yavuze ko yahise amenyana n’ibyamamare bikomeye muri Afurika ndetse bamwe bakamukunda cyane kubera uburyo yitwaraga.

Ati “Nakiraga ba Davido, ba Kizz Daniel bose, abantu baranzi. […] Nabayeho ubuzima bwo guhura n’abantu bakomeye, nahuye n’abantu bakomeye cyane. Abana b’abaperezida, abahanzi twarahoranaga buri munsi ‘mba-hostinga’, n’abandi bakobwa inaha kandi bakomeye.”

Yavuze ko nubwo benshi batekereza ko aba-Slay Queens bose baryamana n’abagabo b’abaherwe, we yagerageje kubyirinda kugira ngo atazatakaza abo bakiliya.

Ati “Njyewe kugira ngo ngume kuri uwo muvuduko, nanze kujya mpura na bo kugira ngo dukore nk’imibonano mpuzabitsina, kuko nzi ko umusitari iyo muryamanye ejo ntabwo yakuvugisha. Ahubwo nabahuzaga n’abandi bakobwa.”

Uyu mugore yavuze ko yakundanye n’umusore wo muri Kenya wamufashaga kutinjira cyane mu buraya, kuko yajyanaga na we ahantu henshi yakoreraga.

Ati “I Dubai nakundanye n’umuhungu w’Umunya-Kenya, kandi yari yifashije muri icyo gihe nkora ibya hosting ni cyo cyatumye n’ibyo bintu by’uburaya ntabijyamo cyane.”

Nyuma y’imyaka myinshi muri ubwo buzima, Mukaruziga yavuze ko yatangiye kubona ibintu byinshi bidasanzwe byabaga hagati y’abagabo b’abaherwe n’aba-Slay Queens, akumva hari ibijyanye n’imyuka mibi cyangwa ibikorwa by’amayobera byabaga bihishe inyuma y’amafaranga bahabwaga.

Ati “Ni gute uryamana n’umuntu ijoro rimwe akaguha nk’ibihumbi 50 by’Amadolari? Ese nta bintu biba bibyihishe inyuma aba ari nko kwikurizamo?”

Yongeyeho ko abagabo benshi b’Abanya-Nigeria ari bo bakundaga gutanga amafaranga menshi cyane ku bakobwa, ibintu byatumaga yibaza byinshi.

Ati “Wowe nta kintu uri cyo kugira ngo ujye kuryamana n’umugabo aguhe amafaranga angana kuriya, cyangwa abe yakugurira imodoka nziza we nta kintu azi ari kugukuramo.”

Mu nkuru ye, Mukaruziga yavuze ko yigeze guhurizwa hamwe n’umwe mu baherwe bazwi cyane muri Nigeria, Ned Nwoko, umugabo wa Regina Daniels wamamaye muri sinema ya Nigeria.

Yavuze ko yagiye muri Nigeria mu ndege yihariye, agezeyo agasanga abandi bakobwa benshi baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ati “Ndagenda nsanga ‘Private Jet’ irantegereje […], ndagenda njya kumureba, ngeze yo nasanzeyo abakobwa nka 10.”

Yasobanuye ko babagaho neza cyane muri iyo nzu y’igitangaza, buri wese afite icyumba cye, bakina Tennis kandi bagafashwa nka ba nyakubahwa.

Ati “Ntabwo ajya aza kuvuga ngo aje kubareba, ngo nijoro wenda ngo yabazanye kugira ngo abasambanye.”

Gusa yavuze ko yigeze kujyanwa ahantu hameze nk’ah’ibwami harimo ibintu byamuteraga ubwoba, birimo uduske n’ibintu bisa n’ibyifashishwa mu bikorwa by’amayobera.

Ati “Hashushanyijemo ibintu bimeze nka bya bintu bya cyera bishushanyijemo, mbonamo utuntu tw’uduseke, ibintu bidasanzwe.”

Uyu mugore yavuze ko Ned Nwoko yamuhaye amafaranga menshi cyane atigeze afata icyarimwe mu buzima bwe.

Ati “Yari yampaye ibihumbi 15 by’Amadorali.”

Nyuma ngo yongeye kumuha andi mafaranga ndetse na telefone ihenze cyane.

Ati “Ayo ni yo mafaranga nari mfashe menshi mu buzima nyafatiye icyarimwe. Ni yo mafaranga nahereyeho nsara.”

Mukaruziga yavuze ko mbere yanywaga ibiyobyabwenge gake, ariko ayo mafaranga menshi ni yo yamusunitse mu kubatwa bikomeye.

Ati “Nari naranyweyeho Cocaine gato, ariko noneho maze kubona ayo mafaranga nahise mpamagara umuntu wari warampaye kuri Cocaine.”

Yavuze ko yageze aho amara amadorali ibihumbi 16 mu minsi itatu gusa anywa ibiyobyabwenge, ndetse aza no kwibwa andi mafaranga menshi.

Nyuma yaho, ubuzima bwe bwahindutse bubi cyane kugeza aho yatangiye gusabiriza amafaranga make no kwiba utuntu duto kugira ngo abone ibiyobyabwenge.

Ati “Ibiyobyabwenge byangejeje ahantu habi cyane, hahandi nirirwa mpamagara umuntu ngo ‘wampaye 2000 Frw’, ngo ‘wampaye 1000 Frw’.”

Yavuze ko bamwe mu bakobwa bari inshuti ze bafite amazina akomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda batangiye kumwima amatwi no kumwirengagiza.

Nyuma yo kubona ko ibintu bikomeje kumuyobera, yafashe icyemezo cyo kujya kwivuriza mu kigo ngororamuco ariko biranga, aza gufatwa ajyanwa muri Transit Center ya Gikondo, nyuma yoherezwa mu Kigo cya Gitagata aho akiri gufashirizwa.

Mukaruziga yavuze ko hari abakobwa benshi bazwi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda bakibayeho muri ubwo buzima bwo kwicuruza, ariko bakitwikira indi mirimo kugira ngo abantu badakeka ukuri.

Yasabye abakobwa bakiri bato kwitwararika no gukoresha neza amafaranga baba babonye muri ubwo buzima kugira ngo batazarangiza nabi nka we.

Ati “Nutemera icyo gishoro umaze kubona, ejo uzaba Shakira cyangwa undi muntu, ejo uzaba nkanjye ariko ntabwo mbikwifurije kuko ntabwo ari byiza.”

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Davido ari mu bahanzi b’ibyamamare bari inshuti za Shakira akiri Slay Queen
Aha yari kumwe na Vincent Kigosi wamamaye mu gukina filime muri Tanzania 
Shakira ari mu bari Aba-Slay Queens bo mu Rwanda bakanyujijeho kuva mu 2013 kugeza mu 2022 
Mukaruziga Shakira ubu afashirizwa mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata, aho yajyanwe kubera gukoresha ibiyobyabwenge 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui