Isimbi Noeline Narubega, umwe mu Banyarwanda bakunze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ibikorwa bye n’imibereho idasanzwe mu maso ya benshi, yongeye kuba ingingo y’ibiganiro nyuma yo gutangaza ko akomeje guhura n’ihohoterwa ritandukanye iyo ageze ahahurira abantu benshi.
Ibi bibaye hashize iminsi mike uyu mugore atangaje inkuru y’uko yajyanywe muri Finland mu byo yise ubucuruzi bw’abantu bwakorewe mu masezerano y’ugushyingirwa mu buryo bw’uburiganya, ibintu byakomeje gukurura amarangamutima n’impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Kuri ubu, Isimbi yavuze ko ikibazo ahanganye na cyo atari ibyo yanyuzemo gusa, ahubwo ko no mu buzima bwa buri munsi akomeje guhura n’imyitwarire imutera ubwoba ndetse ikanamutera kumva adafite umudendezo nk’uw’abandi baturage.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko iyo ajya mu Mujyi wa Kigali gukora ibikorwa bisanzwe birimo guhaha cyangwa gutembera, hari abantu bamuvugiriza induru, bakamukurikirana bamureba, abandi bakamuseka cyangwa bakamugaragariza imyitwarire avuga ko imubangamira.
Mu mashusho yasangije abamukurikira, hagaragaramo abantu batandukanye bamureba, bamwe basa n’abatangariye kumubona, abandi bamuvugiriza induru.
Ayo mashusho yayaherekesheje amagambo agira ati: “Uru ni urugero rworoshye rw’uburyo mfatwa n’abaturage muri rusange iyo ngiye mu mujyi guhaha nk’undi muturage wese. Nkorerwa ihohoterwa rishingiye ku magambo no ku mubiri, kugeza aho ntakibasha no guhaha mu buryo busanzwe.”
Iyi mvugo yahise ikurura ibitekerezo byinshi, bamwe bagaragaza impuhwe ku byo avuga ko ahura na byo, mu gihe abandi bavuze ko imyitwarire ye n’ibikorwa azwiho ari byo byatumye aba umuntu uvugwaho cyane aho anyuze hose.
Isimbi ni umwe mu Banyarwanda bamenyekanye cyane kubera gukina filime z’abakuru. Yabaye uwa mbere mu Rwanda weruye akavuga ko atunzwe n’uyu mwuga, ibintu byatumye aba umwe mu bantu bakunze kuvugisha benshi no guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.
Uyu mwuga ntukunze kwakirwa neza muri sosiyete nyarwanda yubakiye ku muco, uburere, imyemerere n’indangagaciro zifatwa nk’inkingi z’umuryango. Ibi bituma ibikorwa bye bikunze kwamaganwa na bamwe, mu gihe abandi bavuga ko afite uburenganzira bwo kubaho no guhitamo ubuzima bwe nk’uko amategeko abimwemerera.
Nyuma y’uko ashyize hanze aya mashusho, abantu batandukanye baganiriye ku kibazo cye. Hari abagaragaje ko nubwo badashyigikiye ibyo akora, badashyigikiye na none uburyo bamwe bamwibasira mu ruhame.
Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru yagize ati: “Icyo impande zombi zidakwiye kwirengagiza ni uko kutishimira imyitwarire y’umuntu bidaha undi uburenganzira bwo kumutuka, kumuhohotera cyangwa kumubuza kubaho mu buzima busanzwe.”
Undi nawe yavuze ko ikibazo kirenze Isimbi ubwe, ahubwo gikora ku buryo sosiyete ifata abantu batandukiriye ku byo benshi bemera.
Yagize ati: “Si ikibazo cya Isimbi gusa. Ni ikibazo cyagutse cy’uko sosiyete ifata umuntu wakoze ibintu bitandukanye n’ibyo isanzwe yemera. Hari igihe ataba akirebwa nk’umuntu usanzwe, ahubwo akareberwa mu ishusho imwe y’ibyo azwiho.”
Abasesenguzi b’imibereho bavuga ko iyo umuntu amaze kwamamara kubera ikintu runaka, cyane cyane kitavugwaho rumwe, bishobora gutuma rubanda rumubonamo icyo kintu gusa, bikagorana ko bamufata nk’undi muturage usanzwe.
Ibi bivugwa mu gihe amategeko y’u Rwanda abuza ibikorwa byose by’ihohoterwa, haba irishingiye ku magambo, ibikorwa byo gukangisha cyangwa imyitwarire ishobora kubangamira uburenganzira bw’undi muntu. Abantu bagaragaza ko ibikorwa byo gukomera cyangwa gutoteza umuntu mu ruhame bishobora kugira ingaruka z’amategeko ku babikora.
Ikibazo Isimbi agaragaza kandi gifite aho gihuriye n’uburyo abantu bakora umwuga nk’uwe bafatwa hirya no hino ku isi. Nubwo ibikorwa byabo bikurikirwa n’abantu benshi, akenshi bahura n’imbogamizi mu buzima busanzwe, cyane cyane mu mibanire n’abandi.
Ubushakashatsi bwakozwe mu Bwongereza bwerekanye ko abantu benshi bashobora kureba filime z’abakuru ariko ntibashake kugirana umubano wihariye n’abazikina.
Muri abo bazireba nibura rimwe mu cyumweru, abantu bangana na 20% gusa ni bo bavuze ko bakwemera gukundana n’umuntu uzikina, mu gihe 36% bavuze ko bakwemera gukundana n’uwigeze kuzikina ariko akaba yaratandukanye n’uwo mwuga.
Abashakashatsi bavuga ko hari itandukaniro rikomeye hagati yo kureba umuntu nk’icyamamare cyangwa nk’umuntu ushimisha rubanda, no kumwakira nk’umuntu usanzwe ufite uburenganzira nk’ubw’abandi.
No muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko abantu benshi bagifite imyumvire itari myiza ku birebana na filime z’abakuru. Hari ababona ko ari ibikorwa bidakwiye mu myitwarire, mu gihe abandi babifata nk’uburenganzira bw’umuntu ku giti cye.
Nubwo bimeze bityo, impuguke mu mibereho y’abantu zikomeza gushimangira ko kutemera ibyo umuntu akora bitagomba guhinduka urwitwazo rwo kumutuka, kumutesha agaciro cyangwa kumubuza kubaho mu mahoro.
Umubyeyi umwe waganiriye n’itangazamakuru yagize ati: “Kuri Isimbi Noeline, ikibazo si uko abantu bose bagomba kwemera ibyo akora cyangwa kumushima. Ibyo si byo. Ikibazo ni ukumenya niba kutamwemera biha abantu uburenganzira bwo kumubuza guhaha, kumuseka, kumutuka cyangwa kumugaragariza urwango mu ruhame.”
Yakomeje ashimangira ko hari umurongo utagomba kurengwa mu buryo abantu bagaragaza ibitekerezo byabo, agira ati: “Hari itandukaniro rikomeye hagati yo kuvuga ngo ‘sinshyigikiye ibyo uyu muntu akora’ no kuvuga ngo ‘uyu muntu ntakwiriye kubaho mu mahoro.’ Iryo tandukaniro ni ryo sosiyete ikwiye kwiga.”
Amagambo ya Isimbi Noeline n’amashusho yashyize hanze byongeye gufungura impaka ku ruhare rwa sosiyete mu kwakira abantu bafite ubuzima cyangwa imyitwarire itandukanye n’ibyo benshi bemera.
Mu gihe bamwe bakomeje kwamagana ibikorwa bye, abandi bavuga ko uburenganzira bwo kubaho mu mutekano, gukora ingendo no guhaha mu mahoro bugomba guhabwa buri muturage, hatitawe ku byemezo yafashe mu buzima bwe bwite.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


