Shakib Cham Lutaaya, wahoze ari umugabo wa Zari Hassan wamamaye nka The Boss Lady, ari mu bantu bakomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru byo muri Afurika y’Iburasirazuba nyuma y’amakuru avuga ko yaba yaratangiye gukundana n’umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda, Kin Bella.
Aya makuru aje nyuma y’igihe gito Zari Hassan atangaje ko we na Shakib batakiri kumwe, ashyira iherezo ku mubano wari umaze imyaka itanu uvugisha abantu benshi kubera uburyo aba bombi bakundaga kwigaragaza nk’abashakanye bishimye.
Gutandukana kw’aba bombi kwabaye inkuru ikomeye mu myidagaduro yo muri Afurika y’Iburasirazuba, cyane cyane ko benshi batari babyiteze. Zari Hassan yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gutandukana na Shakib, ibintu byakurikiwe n’ibitekerezo byinshi ndetse n’ibihuha byatangiye kuvugwa ku hazaza h’uyu musore.
Nyuma y’itangazo rya Zari, izina rya Kin Bella ryahise ritangira kugarukwaho cyane. Uyu muhanzikazi ukomoka mu Rwanda ariko usanzwe atuye kandi akorera ibikorwa bye bya muzika muri Uganda, ari kuvugwa nk’umukobwa mushya uri hafi ya Shakib.
Ibyo gukundana kwabo byarushijeho gukomera nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize Shakib yagiye muri Kenya gukina umukino w’iteramakofe aherekejwe na Kin Bella. Amafoto n’amakuru byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bituma benshi batangira kwibaza ku mubano nyawo uri hagati yabo.
Amakuru yagiye ahagaragara akomeza kuvuga ko aba bombi baba bari mu munyenga w’urukundo, ndetse amakuru yizewe yemeza ko koko hari umubano udasanzwe ubahuza nubwo nta n’umwe muri bo wari wagira icyo abitangazaho mu buryo burambuye.
Kin Bella, amazina ye nyakuri akaba Belinda Niwabo, ni umwe mu bahanzi bakiri kuzamuka neza mu gihugu cya Uganda. Mu gihe gito amaze mu muziki, yashoboye kwigarurira abakunzi benshi binyuze mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo “Sente za Pill”, “Tonesipata” n’izindi zatumye izina rye ritangira kumenyekana mu karere.
Uretse ibikorwa bye bya muzika, Kin Bella anafite aho ahuriye n’amazina amenyerewe mu Rwanda. Ni umuvandimwe wa Uwase Blandine wamamaye nka Blandy Starr, umunyamakuru wigeze gukora mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Izuba TV, Radio & TV10 n’ibindi.
Mu gihe abantu bakomeje gukurikirana aya makuru y’urukundo, hari n’ibindi byatumye benshi barushaho kuyitaho. Ubwo Shakib yari ageze muri Kenya, yavuze ko nawe yatunguwe cyane n’icyemezo cyo gutandukana cyafashwe na Zari Hassan.
Shakib yavuze ko atari yarigeze aganira na Zari kuri icyo cyemezo mbere y’uko gitangazwa, ibintu byatumye abantu benshi bibaza niba koko ikibazo cyari kimaze igihe cyangwa niba cyarafashwe mu buryo butunguranye.
Nubwo amakuru y’urukundo hagati ya Shakib na Kin Bella akomeje kuvugwa cyane, nta ruhande ruragira icyo rutangaza ku mugaragaro rwemeza cyangwa ruhakana ayo makuru.
Icyakora kuba bagaragara hamwe mu bihe bitandukanye ndetse no kuba Kin Bella yari kumwe na Shakib mu rugendo rwe rwo muri Kenya, ni bimwe mu bikomeje gutuma abantu benshi bemera ko hari umubano urenze ubucuti usanzwe ubahuza.
Kugeza ubu, abakurikiranira hafi imyidagaduro yo muri Afurika y’Iburasirazuba bakomeje guhanga amaso aba bombi, bategereje kureba niba bazemera ku mugaragaro ibyo kuvugwa mu rukundo cyangwa niba ari ibihuha nk’ibindi bisanzwe bikunze kuzamuka mu buzima bw’ibyamamare.
Icyakora ikigaragara ni uko izina rya Kin Bella rikomeje kuvugwa cyane kurusha mbere, mu gihe Shakib nawe akomeje kuba umwe mu bantu bari kuvugwaho cyane nyuma yo gutandukana na Zari Hassan. Uko iminsi izagenda ishira ni ko hazamenyekana byinshi ku mubano w’aba bombi ndetse n’aho ushobora kuganisha.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp




