Umunyamideli n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Shaddyboo yatangaje ko yagejeje ikirego cye ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), asaba ko hakurikiranwa Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza, amushinja kumusambanya ku gahato nyuma y’urugendo rwari rugamije gusubukura umubano w’ubushuti bwabo.
Aya makuru yamenyekanye nyuma y’ubutumwa burebure Shaddyboo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko yahuye n’ihohoterwa rikomeye ryamusize mu gahinda no mu bwoba, bituma asaba ubufasha bw’inzego zibishinzwe ndetse n’abamukurikira.
Mu butumwa bwe, Shaddyboo yagize ati: “Ejo nijoro nagize ikibazo gikomeye cyane. Umuntu nari nsanzwe nzi kuva kera yaje mu rugo rwanjye. Natekereje ko yari aje gushaka uko twiyunga, ariko nahuye n’ihohoterwa.”
Yakomeje agaragaza ko yifuza ko ubutabera bukora akazi kabwo kugira ngo ukuri kujye ahagaragara, ati: “Ndahamagarira inzego zibishinzwe mu Rwanda gukurikirana iki kibazo no gutuma ukuri kujya ahagaragara.”
“Nta muntu ukwiye kubaho afite ubwoba, kandi buri wese akwiye guhabwa umwanya wo kumvwa mu cyubahiro no mu bwubahane. Ubutabera ni ingenzi. Ukuri ni ingenzi. Agaciro k’umuntu ni ingenzi. Ndabinginga, mumfashe. Muri iki gihe sinshobora gusohoka hanze kubera ikibazo nahuye nacyo. Byambereye ibintu bikomeye cyane, kandi nkeneye ubufasha bwanyu.”
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Shaddyboo yasobanuye ko ibyabaye byabereye iwe mu rugo mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026, ubwo Yugi Umukaraza yari yaje kumusura. Yavuze ko uyu musore basanzwe baziranye kuva kera kandi ko bari inshuti zisanzwe.
Nk’uko Shaddyboo abyivugira, uwo mugoroba Yugi Umukaraza yageze iwe yitwaje amacupa abiri y’inzoga, maze bombi barasangira banaganira nk’inshuti zisanzwe. Gusa ngo ibintu byaje guhinduka nyuma yaho, kuko yisanze atakibasha kwibuka neza ibyakurikiyeho.
Shaddyboo yavuze ko akeka ko hari ikintu yaba yarashyizwe mu byo yanyoye cyangwa se ko yafatiriwe mu ntege nke zatewe n’ubusinzi, kuko yaje kwisanga akangutse aryamye iruhande rwa Yugi Umukaraza kandi yambaye uko yavutse.
Yagize ati: “Yugi yaje mu rugo turasangira, ariko sinzi ibyo yampaye kuko nisanze mbyutse nambaye ubusa, andyamye iruhande. Numva ko yansambanyije. Ibaze ko nari mu kwezi k’umugore. Byambabaje, ndanabimubwira. Agira ubwoba ahita asohoka iwanjye, ariko namubwiye ko ntaho ahungira kuko turi mu Rwanda rugira ubutabera.”
Uyu mugore yavuze ko ikintu cyamubabaje kurushaho ari uko atigeze yemera cyangwa ngo bumvikane ku kuba baryamana, ahubwo ko yisanze ibintu byarabaye atabizi kandi atabigizemo uruhare.
Yashimangiye ko kuba yari yasinze byatumye aba mu mwanya w’intege nke, ibintu avuga ko byakoreshejwe nabi n’uwo ashinja. Yavuze kandi ko yizeye ko inzego zibishinzwe zizakora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.
Ku bijyanye n’amakuru yari amaze igihe acicikana avuga ko yaba yarigeze kugirana umubano wihariye na Yugi Umukaraza, Shaddyboo yabihakanye yivuye inyuma. Yasobanuye ko nta rukundo rwihariye rwigeze rubahuza, ahubwo ko bari inshuti zisanzwe zari zisanzwe ziziranye kuva kera.
Mu gihe ibi birego bikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, uruhande rwa Yugi Umukaraza ntiruragira icyo rubitangazaho.
Iki kibazo cyaje gikurikira indi minsi Shaddyboo yari amaze ashyira hanze ubutumwa butandukanye bwakuruye impaka n’ibibazo byinshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga. Hari n’aho yari aherutse gutangaza ko yahinduye amazina ye, ibintu byatumye benshi bibaza ku mpamvu n’imiterere y’izo mpinduka.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



