U Rwanda rwohereza 20% by’amabuye akenerwa na Amerika buri kwezi mu gukora indege, ibifaru, ibyogajuru, imbunda n’amasasu.

U Rwanda rukomeje kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi bakomeye ku isoko mpuzamahanga ry’amabuye y’agaciro y’ingenzi, nyuma y’uko ikigo Trinity Metals gitangaje ko wolfram ikomoka mu birombe bya Nyakabingo mu Karere ka Rulindo yihariye 20% by’amabuye ya wolfram atunganyijwe ku rwego rwo hejuru akoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika buri kwezi.

Aya makuru agaragaza uburyo uru rwego rukomeje gutanga umusaruro ufatika ku bukungu bw’u Rwanda, mu gihe isi yose ikomeje guhatanira kubona amabuye y’agaciro y’ingenzi akoreshwa mu nganda zikomeye ndetse no mu nzego z’umutekano.

Wolfram iva mu kirombe cya Nyakabingo giherereye mu Murenge wa Shyorongi, kikaba ari kimwe mu birombe binini bya wolfram muri Afurika. Buri mwaka hacukurwamo toni zigera ku 1.000 z’iri buye rifite agaciro gakomeye ku rwego mpuzamahanga.

Amabuye ava muri iki kirombe yoherezwa muri Amerika binyuze mu masezerano y’ubufatanye Trinity Metals yagiranye na Global Tungsten & Powders (GTP), ikigo gifite inganda zitunganya tungsten muri Leta ya Pennsylvania. Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 28 Kanama 2025 ku bufatanye n’ikigo Traxys gifite icyicaro i New York.

Wolfram, izwi kandi nka tungsten, ni ibuye ritunganywamo ibyuma bikomeye cyane bikoreshwa mu bwubatsi, mu gukora indege, ibifaru, ibyogajuru, imbunda ndetse n’amasasu. Mbere yo koherezwa hanze, Trinity Metals ibanza kuyitunganya ku rugero rwa 68%, nyuma igatunganyirizwa mu nganda za GTP kugeza ku rwego rwa 99,9%.

Kuva aya masezerano yatangira gushyirwa mu bikorwa, hamaze koherezwa toni 320 za wolfram zakuwe mu birombe bya Nyakabingo, zoherezwa mu ruganda rwa GTP ruherereye i Towanda muri Pennsylvania kugira ngo zitunganywe mbere yo gukoreshwa mu nganda no mu nzego z’umutekano za Amerika.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Trinity Metals, iki kigo cyatangaje ko umusaruro wacyo ukomeje kuzamuka ku buryo bugaragara.

Cyagize kiti: “Mu gihe twakubye kabiri [amabuye] twoherereza GTP mu kwezi gushize, umusaruro wa Trinity Metals wihariye 20% by’amabuye ya wolfram itunganyijwe ku rwego rwa mbere ikoreshwa muri Amerika buri kwezi.”

Ibi bivuze ko igice kimwe cya gatanu cy’amabuye ya wolfram akoreshwa muri Amerika buri kwezi gituruka ku musaruro ukomoka mu Rwanda, ibintu bishimangira uruhare rw’igihugu mu ruhererekane rw’itangwa ry’amabuye y’agaciro y’ingenzi ku rwego rw’isi.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Trinity Metals, Shawn McCormick, yavuze ko itumizwa rya wolfram rikomeje kuzamuka cyane muri Amerika kubera impamvu zitandukanye zirimo iz’umutekano n’inganda.

Yagize ati: “Itumizwa rya wolfram na ryo rikomeje kuzamuka cyane ko Amerika idatunganyiriza wolfram imbere mu gihugu. U Bushinwa bugenzura 80% bya wolfram mu Isi, bwanze kuyohereza mu mahanga, ibituma iyo Trinity Metals yohereza iturutse mu Rwanda ikomeza kuba ingenzi ku mutekano wa Amerika n’abafatanyabikorwa bayo.”

Ibi bije mu gihe ibihugu byinshi bikomeje gushaka uko byagabanya kwishingikiriza ku Bushinwa mu kubona amabuye y’agaciro y’ingenzi, cyane cyane ayifashishwa mu ikoranabuhanga, inganda n’ibikoresho bya gisirikare.

McCormick yavuze ko kuba u Rwanda ruri mu bihugu bicukura kandi bikohereza wolfram nyinshi ku isi ari amahirwe akomeye yo gukomeza kongera ijambo ryarwo muri uru rwego.

Ati: “Tubona amahirwe akomeye yo gushyiraho ubufatanye bw’u Rwanda na Amerika mu bijyanye n’amabuye y’agaciro y’ingenzi nk’uko asanzwe ahari mu bindi bihugu ku mugabane.”

Umuyobozi muri Traxys, Ioannis Kallinikos, na we yashimangiye uruhare rw’ibirombe bya Nyakabingo ku isoko mpuzamahanga.

Yagize ati: “Traxys itewe ishema no gufasha Trinity Metals isanzwe ari ikigo kinini muri Afurika gitunganya Tungsten ivuye mu birombe bya Nyakabingo, kugera ku isoko mpuzamahanga. Aya mabuye acuruzwa ku bakiliya bazwi cyane bo ku masoko ya Amerika n’u Burayi.”

Trinity Metals yashinzwe mu mwaka wa 2022 nyuma yo guhuza ibirombe bitatu bikomeye birimo Nyakabingo icukurwamo wolfram, Rutongo icukurwamo gasegereti ndetse na Musha icukurwamo gasegereti na coltan.

Uku guhuza ibikorwa kwahise gutuma kiba ikigo kinini mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, aho kuri ubu giha akazi abantu barenga 6.500.

Mu rwego rwo kongera ubushobozi bwacyo, Trinity Metals Group imaze gushora miliyoni 40 z’Amadolari ya Amerika mu bikorwa by’ubucukuzi ndetse iherutse gutangaza gahunda nshya yo gushoramo andi miliyoni 100 z’Amadolari.

Mu mwaka wa 2024, iki kigo cyohereje mu mahanga toni 2.226 z’amabuye arimo wolfram, gasegereti na coltan. Intego yacyo ni uko mu mwaka wa 2029 kizaba cyohereza toni 5.201, umusaruro urenze kure uwo gifite uyu munsi.

Ntabwo Trinity Metals igarukira kuri wolfram gusa. Kuri ubu iri gukora ubushakashatsi ku bubiko bwa lithium buri mu gace ka Ntunga mu birombe bya Musha biherereye mu Karere ka Rwamagana. Amakuru agaragaza ko ubu bubiko bushobora kuba bufite toni zigera kuri miliyoni 60 za lithium, ibuye rikenewe cyane mu gukora za batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Ibirombe bya Nyakabingo bikomeje kuba umutima w’umusaruro wa wolfram mu Rwanda. Bikwirakwiye kuri hegitari 1.600 kandi bifite ububiko bw’amabuye bugera kuri toni ibihumbi 30 bushobora gucukurwa mu myaka iri imbere. Kuri ubu umusaruro wabyo ugeze kuri toni 100 buri kwezi.

Mu gihe isi ikomeje guhangana n’ibibazo byo kubona amabuye y’agaciro y’ingenzi, umusaruro wa wolfram ukomoka mu Rwanda urimo gufata umwanya munini ku isoko mpuzamahanga.

Kuba 20% by’ikoreshwa rya wolfram muri Amerika rituruka ku mabuye ava i Nyakabingo ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukomeje kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu rwego rw’inganda n’umutekano ku rwego mpuzamahanga, ndetse bikerekana amahirwe mashya y’ubukungu igihugu gifite mu myaka iri imbere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui