Rwambikanye hagati ya Bebe Cool na Mutesi Jolly nyuma yuko uyu muhanzi ashyize hanze ibimenyetso bishya by’uko yamutuburiye.

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Moses Ssali wamamaye nka Bebe Cool, yatangiye gushyira hanze ibyo yita ibimenyetso bishinja Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, kuba yaramutuburiye ndetse akanabikora ku bandi bantu batandukanye, ibintu byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda no muri Uganda.

Aya makimbirane yatangiye ubwo Bebe Cool yandikaga ubutumwa ku rubuga rwa X ashinja Mutesi Jolly kuba yaramushutse mu mwaka ushize yitwaje izina ry’u Rwanda ndetse n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza.

Mu butumwa bwe bwa mbere, Bebe Cool yagize ati: “Uyu mugore witwa Mutesi Jolly aba mu Bwongereza kandi ahora akurikirana imikino ya Arsenal. Umwaka ushize yantekeye umutwe anyambura mu izina ry’u Rwanda na Arsenal, none ubu ari ku yindi misiyo ikomeye. Inkuru yose iri mu nzira.”

Aya magambo yahise akwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi batangiye kwibaza uburyo umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda yaba yarashutswe cyangwa yaracucuwe n’umuntu avuga ko yari azi.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahise basaba Bebe Cool gutanga ibimenyetso bifatika bishimangira ibyo arega Miss Mutesi Jolly, mu gihe abandi bibazaga niba hari abantu baba barakoresheje amazina cyangwa amafoto ye kugira ngo batuburire uyu muhanzi.

Nyuma y’amasaha make aya magambo atangiye kuvugisha benshi, Miss Mutesi Jolly yahise asohora ubutumwa bwe bwo kwisobanura, ahakana yivuye inyuma ibyo ashinjwa.

Yagize ati: “Uraho Bebe Cool! Mbere na mbere, mbabajwe no kuba waratekewe umutwe n’umuntu wanyiyitiriye. Ariko ubutaha ujye ubanza gukoresha ubushishozi no kugenzura amakuru mbere yo gushinja abantu mu ruhame. Nk’umuntu uzwi, wagakwiye kubanza kumenya ukuri no gukora ibikwiye.”

Yakomeje yibutsa Bebe Cool ko amagambo avuzwe n’ibyamamare agira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abandi.

Ati: “Nk’umuntu uzwi cyane ukwiye kuba ubizi neza kandi ukitwara neza kurushaho, kuko amagambo yawe afite uburemere kandi ashobora kugira ingaruka ku buzima no ku cyubahiro cy’abandi.”

Mu kiganiro yatanze nyuma y’ibi birego, Miss Jolly yavuze ko atazi neza ibyabaye hagati ye na Bebe Cool ariko akeka ko ashobora kuba yaratekewe umutwe n’abamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Sinzi ibyabaye ariko wasanga hari abantu banyiyitirira ku rubuga rwa Facebook baba baramutekeye imitwe.”

Abajijwe niba hari icyo azi ku byo Bebe Cool avuga cyangwa niba yarigeze avugana na we ku bijyanye n’iki kibazo, Jolly yasubije ati: “Simbizi ni ukuri, gusa yakabaye amenya ko ari icyamamare.”

Icyakora ibi bisobanuro ntibyabujije Bebe Cool gukomeza gushimangira ibyo arega Jolly. Ahubwo nyuma y’igihe gito yatangiye gushyira hanze ibyo afata nk’ibimenyetso bishobora kumufasha kwemeza ibyo avuga.

Mu butumwa bwe bushya, Bebe Cool yabajije Jolly niba nimero ya telefoni yerekanye atari iye, maze avuga ko afite andi makuru menshi kuri we.

Yagize ati: “Mutesi Jolly iyi nimero si iyawe? Ibi mbikoze ku bw’ineza ya Repubulika y’u Rwanda na Perezida wakoze byinshi mu rwego rwo kugaragaza neza isura y’igihugu. Mfite byinshi kuri wowe birenze ibyo utekereza no ku mukobwa w’inshuti yawe wirabura. Ibi bintu mubimazemo igihe.”

Uyu muhanzi yanavuze ko atari we wenyine uvuga ko yahuye n’ibibazo nk’ibi.

Ati: “Kugira ngo wemere, nzi n’abandi bantu benshi wakoreye ibi bintu (watuburiye). Gusa icyiza gihari ni uko wowe n’inshuti yawe mwahuye imbonankubone n’umwe mubo mwatuburiye. Nanjye ni uko namenye ko ari wowe wantuburiye.”

Bebe Cool yakomeje asobanura uko ngo yavuganaga n’uwo yakekaga ko ari Jolly ndetse n’impamvu yemeye kumwizera.

Yagize ati: “Ufite umuntu muri Uganda ufite nimero na konti (ya banki) ukoresha wakira amafaranga. Ubwo rero wihagazeho kuko wibwira ko ubwo mfite umugore ntashobora kurihingutsa ko tujya tuvugana. Nagiye mvugana nawe umugore wanjye abizi cyane ko ibyo twaganiriyeho byari ibijyanye na kariyeri y’umupira w’amaguru y’umuhungu wanjye.”

Yongeyeho ko umuntu wese ushaka kumenya ukuri ashobora kugerageza gukoresha nimero yerekanye kugira ngo arebe niba koko idafitanye isano na Mutesi Jolly cyangwa abo bafitanye umubano.

Bebe Cool kandi yatangaje ko atarangije gushyira hanze amakuru yose afite, avuga ko azakomeza gusohora ibindi bimenyetso kugira ngo rubanda rurusheho gusobanukirwa uko ibintu byagenze.

Iyi nkuru yakomeje kuvugisha abantu cyane kubera ko ihuza amazina azwi cyane mu Rwanda no muri Uganda. Hari abashyigikiye Bebe Cool bavuga ko adakwiye gutangaza ibintu nk’ibi adafite ibimenyetso bifatika, mu gihe abandi bavuga ko na Jolly adakwiye kwihutira kuvuga ko yibwe umwirondoro atarerekana ibimenyetso bishimangira ibyo avuga.

Kugeza ubu, nta rwego rw’ubugenzacyaha cyangwa urw’ubutabera rwari rwatangaza ko rwatangiye gukurikirana iki kibazo. Nanone kandi ntiharamenyekana ingano y’amafaranga Bebe Cool yaba yaratakaje cyangwa se ibyo yari yasezeranyijwe byari bifitanye isano n’ikipe ya Arsenal n’u Rwanda.

Mu gihe impande zombi zikomeje gutsimbarara ku byo zivuga, amaso y’abatari bake akomeje kureba niba ibimenyetso Bebe Cool yavuze ko agifite bizatanga ishusho yuzuye y’iki kibazo cyangwa niba ari amakimbirane azarangira buri ruhande rugumye ku mwanya warwo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui