Uko urugomo rw’umwimukira rwateje imyigaragambyo ikomeye muri Irelande y’Amajyaruguru

Ubwoba, umujinya n’akababaro byafashe abaturage benshi bo muri Irelande y’Amajyaruguru nyuma y’igikorwa cy’urugomo gikomeye cyakozwe n’umwimukira ukomoka muri Sudani, cyakomerekeyemo bikabije umugabo witwa Stephen Ogilvie.

Icyo gikorwa cyakurikiwe n’imyigaragambyo ikomeye yakwiriye mu bice bitandukanye by’icyo gihugu, abaturage basaba ko hafatwa ingamba zikomeye ku kibazo cy’abimukira bakora ibyaha.

Ibi byatumye benshi bibuka ibibazo byagiye bivugwa no mu bindi bihugu, aho abaturage bamwe bagaragaje impungenge z’abanyamahanga bakekwaho ibikorwa by’urugomo.

Mu Rwanda na ho mu minsi yashize humvikanye bamwe mu batwara abantu n’ibintu kuri moto mu gace ka Karisimbi mu Karere ka Musanze bavuga ko babangamiwe n’abanyamahanga bakekwaho ibikorwa by’urugomo birimo gukubita abaturage no kwitwaza ibyuma.

Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye birimo The Sun, mu ijoro rishyira ku wa Mbere w’icyumweru gishize, Hadi Alodid w’imyaka 30 y’amavuko, wari usanzwe usaba ubuhungiro mu Bwongereza, yagabye igitero gikomeye kuri Stephen Ogilvie w’imyaka 40.

Amakuru yatangajwe agaragaza ko Alodid yamuteye ibyuma bikomeye kugeza ubwo Stephen yatakaje ijisho ry’ibumoso. Hari amakuru kandi avuga ko uwo mugabo yari agamije kumwica ndetse no kumuca umutwe.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekanye ibihe bikomeye ubwo Alodid yari yatsikamiriye hasi Stephen amufatiyeho icyuma. Muri ayo mashusho humvikana abantu bari hafi aho batabaza bavuga bati: “Arimo kugerageza kumuca umutwe.”

Nyuma y’icyo gitero, Alodid yahise atabwa muri yombi. Ubwo abashinzwe ubutabazi bageraga aho icyaha cyabereye, yavuze amagambo yateye benshi impungenge agira ati: “Nshobora kuba nishe umuntu. Sinzi neza niba agihumeka.”

Iperereza ryahise ritangira, naho Stephen ajyanwa kwa muganga igitaraganya. Urukiko rwo mu Mujyi wa Belfast rwabwiwe ko uwahohotewe atatakaje gusa ijisho ry’ibumoso, ahubwo yanagize ibikomere bikomeye ku rindi jisho, igikomere kinini ku mutwe, ibikomere mu maso ndetse no ku mugongo.

Ndetse n’igihe ibikorwa byo gutabara Stephen byari bikomeje, Alodid ngo yongeye gutera ubwoba umwe mu bakozi bari aho amubwira ati: “Nzakwica.”

Igihe yagezwaga imbere y’urukiko, amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru avuga ko Alodid yagaragaye acecetse cyane. Nyuma yo kumva ibisobanuro by’impande zitandukanye, umucamanza Stephen Keown yategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30, akazagaruka imbere y’urukiko ku wa 8 Nyakanga 2026.

Uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’uko polisi yagaragaje impungenge zikomeye ku kuba yaburanishwa adafunzwe. Abashinzwe umutekano bavuze ko: “Ibyo yazakora mu minsi izaza ntawabimenya kandi bishobora kuzaba ari amahano cyane.”

Urukiko na rwo rwagaragaje ko hari impungenge z’uko ashobora gusubira muri ibyo bikorwa cyangwa agahungabanya umudendezo w’abandi baturage.

Kuri ubu Alodid akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gushaka kwica umuntu, gutunga no gukoresha icyuma mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no guhigira kwica undi muntu. Impamvu nyamukuru yatumye ashaka kwivugana Stephen kugeza ubu ntiratangazwa.

Nyuma y’iyo nkuru, umwuka wahindutse mubi mu gihugu hose. Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, abaturage benshi basohotse mu mihanda bamagana icyo gikorwa cy’urugomo. Imyigaragambyo yakwirakwiye mu bice byinshi, bamwe mu bayitabiriye batangira guhangana n’inzego z’umutekano.

Mu duce dutandukanye hatwikiwe amazu n’imodoka, ibintu bituma umutekano uhungabana bikomeye. Hari n’abaturage benshi bafashwe bakekwaho kugira uruhare muri ako kaduruvayo.

Michelle O’Neill, Minisitiri w’Intebe wa Irilande y’Amajyaruguru, yamaganye ibikorwa by’urugomo byakozwe n’abari mu myigaragambyo, avuga ko: “Hari amatsinda y’abantu bipfutse mu maso bari gutwika amazu ariko ko ibyo bari gukora ari ubugwari buteye ishyano.”

Yakomeje anenga abo bantu agira ati: “Ni ukwitwara nk’abanyamusozi n’amabandi.”

Mu gihe imyigaragambyo yari ikomeje, bamwe mu bapolisi na bo bahakomerekeye. Jon Boutcher, umwe mu bayobozi bakuru ba polisi muri icyo gihugu, yavuze ko abapolisi babiri bakomerekeye muri ayo makimbirane.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ati: “Ibi ni ibikorwa byo kwigirira nabi.”

Icyakora, andi makuru yatangajwe na Associated Press agaragaza ko umubare w’abapolisi bakomerekeye muri iyo myigaragambyo ushobora kuba warageze kuri 12, mu gihe ingo zisaga 20 zangiritse cyangwa zigasenywa.

Jon Boutcher yongeye gusaba abaturage gutuza no kwirinda ibikorwa by’urugomo agira ati: “Ibyo twabonye mu ijoro ryakeye ni igitutsi. Ndasaba abigaragambya gutwara ibintu neza, bakigenzura. Ni igitutsi kuri Stephen wahohotewe.”

Abenshi mu bigaragambya bavuga ko impamvu nyamukuru yabajyanye mu mihanda ari ugusaba ko amategeko agenga abimukira asubirwamo, bakemeza ko hari ibyuho bishobora gutuma bamwe mu bagizi ba nabi baboneraho kwinjira cyangwa kuguma mu gihugu.

Mu gihe iperereza ku byaha Hadi Alodid akurikiranyweho rikomeje, abaturage benshi bo muri Irilande y’Amajyaruguru bakomeje gusaba ubutabera kuri Stephen Ogilvie no gufatirwa ingamba zikomeye zikumira ibyaha nk’ibi, mu gihe ubuyobozi bwo busaba ko imyigaragambyo itavamo ibikorwa by’urugomo bishobora kurushaho guhungabanya umutekano w’igihugu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui