Agahinda n’akababaro byabaye byinshi mu baturage bo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umugabo wapfuye anizwe n’inyama yari yasigaye ku isahani yari yasizweho n’undi mukiriya wari wananiwe kuyirya.
Ibi byabaye ku wa 13 Kamena 2026 muri restaurant iherereye mu Mudugudu wa Binunga, Akagali ka Murama, mu Murenge wa Kinyinya, ahazwi cyane nko kwa Mushi, aho abaturage bavuga ko uwo mugabo yari aje kurya nyuma yo kuva mu kazi k’ubufundi.
Amakuru yatangajwe n’abari aho agaragaza ko nyakwigendera yageze muri iyo restaurant ashaka kugura amafunguro asanzwe. Muri uwo mwanya hari undi mukiriya wari umaze kurya ariko agasiga igice cy’inyama yananiwe kurangiza.
Abo bahaye amakuru itangazamakuru bavuga ko uwo mugabo yabonye iyo nyama isigaye ku isahani, ayifata ayigira iye kuko yumvaga yayishobora, nyamara nyuma y’akanya gato ibintu bihinduka bibi.
Umwe mu baturage wari uri aho icyo gihe yagize ati: “Uwo mugabo yari avuye gukora ubufundi aje kurya agura ubugari n’isosi ariko hari undi wari waguze ibindi biryo. Uwo wari waguze ibindi harimo n’inyama ariko yo iramunanira arayisiga ku isahani arishyura aragenda. Wa wundi wari watse ubugari n’isosi yahise ayibatura arayimira iba iramunize.”
Ababonye ibyabaye bavuga ko nyuma yo kuyimira, uwo mugabo yahise atangira kugira ikibazo cyo guhumeka mbere yo gusamba ku ntebe yari yicayeho, ibintu byateye ubwoba abakiriya n’abakozi ba restaurant.
Undi muturage wari hafi aho yasobanuye uko byagenze agira ati: “Sinzi n’ukuntu yamunize kuko yari inyama itagira igufwa ariko amaze kuyitamira iramuniga aba asambiye mu ntebe. Imbangukiragutabara yaje ariko yari yamaze gushiramo umwuka ariko kuko idatwara umurambo, ntabwo yigeze iwutwara.”
Ibyo byatumye abaturage benshi bibaza uburyo umuntu ashobora guhitanwa n’inyama idafite igufwa, bamwe bavuga ko bishobora kuba byatewe no kuyimira nabi cyangwa kuba yarayiriye mu buryo bwihuse.
Nubwo benshi bagaragaza ko ikibazo nyamukuru cyatewe n’uburyo iyo nyama yayiriye, hari n’abavuze ko hakenewe kurebwa neza ubuziranenge bw’inyama zigurishwa muri zimwe muri restaurant zicuruza ku giciro gito.
Abaturage bavuga ko iyo restaurant isanzwe iteka inyama zizwi ku izina rya “Nyash”, aho igice kimwe kigura amafaranga 300 y’u Rwanda. Gusa benshi bemeza ko igiciro ubwacyo kidashobora kuba impamvu yateye urwo rupfu, ahubwo ko nyakwigendera yafashe icyemezo cyo kurya inyama yari yasizwe n’undi muntu atitaye ku ngaruka zishobora kubaho.
Hari abagaragaje ko nubwo urwo rupfu rutari rusanzwe, rutanga isomo rikomeye ku bantu bakunda kurya bihuse cyangwa bagafata ibyokurya by’abandi batazi uko byateguwe cyangwa uko byabagiraho ingaruka.
Abatuye muri ako gace bavuga ko urwo rupfu rwabatunguye cyane kuko rutari rwitezwe kandi rwabereye ahantu hahurira abantu benshi buri munsi. Bamwe muri bo basanga hakenewe ubukangurambaga ku buryo bwo gutabara umuntu wanizwe n’ibiryo ndetse no kwigisha abantu gufata umwanya uhagije igihe bari kurya.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

