Uwakoze inyandikomvugo y’uko Bagosora yari kuba Perezida yahishuye uko umugambi we wapfubye anavuga icyawukomye mu nkokora

Mu myaka isaga 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, bamwe mu bari bafite amakuru y’imbere mu nzego za gisirikare bakomeje gusangiza Abanyarwanda ibyakorwaga muri iyo minsi y’amage.

Mu baherutse gutanga ubuhamya harimo Senyoni Alphonse, wahoze ari umwe mu basirikare bakoraga mu rwego rw’ubunyamabanga bw’Ingabo z’u Rwanda, watangaje uko Théoneste Bagosora yari yemejwe gusimbura Perezida Juvénal Habyarimana nyuma y’ihanurwa ry’indege ye, ariko uwo mugambi ugahita uhindurwa mu gihe gito.

Senyoni, kuri ubu ukora nk’Umunyamabanga wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abari Abasirikare (RDRC), yavuze ko urugendo rwe mu gisirikare rwatangiye mu 1984 ubwo yinjiraga muri FAR. Nyuma yaje koherezwa kwiga ibijyanye n’ubunyamabanga mu mahanga, maze agarutse mu Rwanda mu 1987 ahabwa inshingano mu Bunyamabanga bw’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo.

Yasobanuye ko imyaka yakurikiyeho yakomeje gukora imirimo ijyanye n’icungamutungo n’ubunyamabanga mu nzego zitandukanye za gisirikare, mbere yo koherezwa ku Kigo cya Gisirikare cya Gako.

Igihe urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga mu 1990, ibikorwa bye byarushijeho kuba hafi y’abayobozi bakuru b’ingabo, bituma akomeza gukurikirana ibyemezo byinshi byafatwaga mu bihe bikomeye igihugu cyanyuzemo.

Igihe indege yari itwaye Perezida Habyarimana yahanuwaga ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 1994, igihugu cyahise cyinjira mu bihe by’akajagari n’umutekano muke. Ku munsi wakurikiyeho, abasirikare bakuru bahuriye mu nama yihutirwa yari igamije kurebera hamwe uko ubutegetsi bwagombaga gukomeza nyuma y’urupfu rwa Perezida.

Senyoni yavuze ko nubwo atari muri iyo nama ubwe, ari we wakoze inyandikomvugo yayo nyuma yo guhabwa inyandiko zandikishije intoki zari zafatiwemo imyanzuro.

Yagize ati: “Bucyeye ku itariki 7 Mata 1994 nimugoroba ni bwo Bagosora wari ‘Chef de Cabinet’ muri Minisiteri y’Ingabo yateranyije inama y’abofisiye bakuru ibera mu cyahoze ari École Supérieure Militaire ubu ndakeka ari muri UR-CST. Kubera ko inama zabaga bakandikisha intoki, abakoze iyo nama bazanye izo nyandiko mu bunyamabanga bw’igisirikare nzandikisha imashini noneho tuzohereze muri Minisiteri y’Ingabo.”

Nk’uko Senyoni yakomeje abivuga, imwe mu myanzuro yari yafatiwe muri iyo nama yari ugushyira Bagosora ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kugira ngo asimbure Habyarimana wari umaze kwicwa.

Yagize ati: “Iyo nama yari yasojwe yemeje ko Bagosora ari we ugomba kuba Perezida wa Repubulika agasimbura Habyarimana wari wapfuye. Bigeze muri Minisiteri y’Ingabo twari dufiteyo Abafaransa bakoreraga mu by’ubufatanye bwa gisirikare, barebye inyandikomvugo y’iyo nama uko imeze baravuga bati ‘Nimuramuka mugize Bagosora Perezida, Inkotanyi zirahita zibashinja ko ari mwe mwahanuye indege mugahirika ubutegetsi’.”

Iryo jambo ryatanzwe n’abajyanama b’Abafaransa ryahinduye icyerekezo cy’ibyemezo byari byafashwe. Nk’uko Senyoni abivuga, abasirikare bakuru bahise basubira ku biteganywa n’amategeko yariho icyo gihe kugira ngo hatorwe ugomba gusimbura Perezida wapfuye.

Yagize ati: “Icyo gihe bahise bafata abasirikare barindaga Perezida bajya kuzana Sindikubwabo Théodore wari i Butare. Hagati aho ariko Jenoside yari yatangiye gukaza umurego kuko Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe bari bamaze kumwica na Kavaruganda Joseph bamaze kumwica. Abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu bari bari kujagajaga i Kigali hamaze gupfa abantu benshi. Na bo ntibumvikanaga kuko bapfaga ko bamwe batashyigikiraga ubutegetsi bwa Habyarimana, abandi bapfa iby’inkomoko mu Ntara y’Amajyepfo.”

Itegeko Nshinga ryari rikurikizwa icyo gihe ryateganyaga ko mu gihe Perezida adashoboye gukomeza inshingano ze, asimburwa n’umwe mu bayobozi bakuru b’inzego za Leta. Kubera ko Minisitiri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana yari yishwe, amaso yahise yerekezwa kuri Théodore Sindikubwabo wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko.

Icyakora, Senyoni yavuze ko n’ubwo hafashwe icyemezo cyo kumuzana i Kigali, uburyo yazanywemo bwagaragazaga urujijo n’ubwoba byari byugarije bamwe mu basirikare.

Yagize ati: “Ba basirikare barindaga Umukuru w’Igihugu bagiye kumuzana bazi ko aje kwicwa, bamuzana nabi mu gakamyoneti bari bakuye mu Babikira bamuzana atanambaye amasogisi. Bamuzanye mu Buyobozi Bukuru bw’Ingabo na we yaje ahinda umushyitsi azi ko agiye gupfa ariko bigeze nimugoroba kuri Radio Rwanda hahita itangazo ko ari we wabaye Perezida. Ubwo Jenoside yakomeje, duhungira muri RDC nge nambukira i Bukavu.”

Nyuma y’ihagarikwa rya gahunda yo gushyira Bagosora ku buyobozi bw’igihugu, Sindikubwabo ni we watangajwe nk’Umukuru w’Igihugu. Icyo gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze gukwira mu bice byinshi by’igihugu, ubwicanyi bukomeje gufata intera.

Senyoni yavuze ko nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yabaye imyaka myinshi mbere yo gufata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda mu mwaka wa 2010. Mu bana batanu yari afite, yavuze ko yagarukanye batatu, ndetse bakaza gufashwa kubona amashuri binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo izashyigikiwe na Imbuto Foundation.

Uyu mugabo avuga ko ashimira Leta y’u Rwanda yamuhaye amahirwe yo kongera gukorera igihugu nyuma yo gutaha, aho amaze imyaka 15 akora muri RDRC. Yavuze kandi ko urugendo rwe rwamwigishije agaciro k’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Yasoje asaba abakiri mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutaha mu Rwanda, avuga ko igihugu gikomeje kwakira abana bacyo no kubafasha kongera kubaka ubuzima bushya. Yanasabye Abanyarwanda gukomeza kubungabunga ubumwe no kwirinda icyatuma amateka mabi igihugu cyanyuzemo yongera kwisubiramo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui