Ihuriro AFC/M23 rikomeje kugaragaza impinduka zikomeye mu mikorere yaryo no mu buryo ritegura ibikorwa by’umutekano mu bice rigenzura mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ryatangaje ko ryatangiye guhemba abasirikare baryo buri kwezi, mu gihe rikomeje no gushimangira umugambi wo kurandura no kwirukana umutwe wa FDLR mu duce ukigaragaramo.
Aya makuru aje mu gihe AFC/M23 ikomeje kubaka inzego zayo za gisirikare, ubuyobozi ndetse n’imiyoborere mu bice igenzura, ibintu bamwe mu basesenguzi babona nk’ikimenyetso cyerekana ko uyu mutwe ushaka kurushaho kwigenga no gukomeza ibikorwa byawo mu buryo bufite gahunda ihamye.
Amakuru aturuka hafi ya AFC/M23 avuga ko abarwanyi basanzwe batangiye guhabwa nibura Amadolari ya Amerika 100 buri kwezi, angana n’ibihumbi bisaga 146 by’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe abafite amapeti n’inshingano zo hejuru bahabwa amafaranga arenze ayo.
Iyi gahunda yemejwe n’Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, wavuze ko iri huriro rigeze ku rwego rushya rwo kwita ku mibereho y’abarwanyi baryo.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, yagize ati: “Ni icyiciro gikomeye mu kwita ku basirikare bacu b’intwari. Ubuvuzi ndetse n’ifunguro rya buri munsi birahari. Ku bijyanye no kubaha ibikoresho bya gisirikare n’imyambaro, Umuryango wacu ubikora neza kandi ku buryo buhoraho.”
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje bamwe mu barwanyi ba AFC/M23 bafite ibyishimo nyuma yo kwakira amafaranga yabo ya mbere, aho bamwe bafotozanyaga amafaranga bahawe.
Bamwe muri abo barwanyi bavuga ko guhabwa umushahara ari ikimenyetso cy’uko ubuyobozi bwabo bushima ubwitange bagaragaje kuva binjiye muri uru rugamba.
Umwe mu barwanyi wahoze ari impunzi mbere yo kwinjira muri AFC/M23 mu mwaka wa 2022 yavuze ko amafaranga batangiye guhabwa atari yo mpamvu nyamukuru yatumye bajya ku rugamba, ahubwo ko ari inkunga ibongerera imbaraga.
Yagize ati: “Impamvu ya mbere yaduteye kujya muri uru rugamba ni ibyo ababyeyi bacu banyuzemo ndetse n’ibyo natwe dukomeje guhura na byo muri RDC bitewe n’ubwoko bwacu cyangwa uko dusa. Aya mafaranga ni inkunga idutera imbaraga zo gukomeza kwitanga kugira ngo ibibazomuzi by’iyi ntambara bikemuke, kandi abanye-Congo bose babashe kubaho mu cyubahiro, uburinganire no kutavangurwa.”
Abasesenguzi bavuga ko ubushobozi bwo guhemba abarwanyi buri kwezi akenshi buba ari kimwe mu bimenyetso byerekana ko umutwe ufite uburyo bwo gukusanya no gucunga umutungo ukenewe mu bikorwa byawo bya buri munsi.
Umushakashatsi wigenga ku makimbirane yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Eliezaire Ushindi, yavuze ko iki cyemezo gifite ubusobanuro burenze gutanga amafaranga gusa.
Yagize ati: “Uko umutwe witwaje intwaro ugenda wubaka inzego zawo z’ubuyobozi, iz’imari n’iza gisirikare zigenga, ni ko kurandurwa kwawo hakoreshejwe igisubizo cya gisirikare gusa birushaho kugorana. Ibi bishimangira ibitekerezo by’abasaba igisubizo cya politiki cyakemura ibibazo by’ishingiro by’amakimbirane, ariko hakanabungabungwa ubusugire bwa Leta ya Congo.”
Yakomeje avuga ko gutangira guhemba abarwanyi bishobora gufasha mu kongera ubumwe bw’imbere mu mutwe, kunoza imiyoborere ndetse no gutanga ubutumwa bwa politiki ku bawushyigikiye no ku bawurwanya.
Mu gihe AFC/M23 ikomeje gahunda yo kwita ku mibereho y’abarwanyi bayo, abayobozi bayo banakomeje gutangaza ko bagiye gukaza ibikorwa byo guhangana na FDLR, umutwe umaze imyaka myinshi ukorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Congo.
Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na AFC/M23, Col Bahati Musanga Erasto, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abaturage ba Mpati muri Teritwari ya Masisi, yasabye abaturage gufasha mu bukangurambaga bwo gukura urubyiruko muri FDLR.
Yagize ati: “Turi kubasaba mwa babyeyi mwe muri hano, barumuna bacu bari hano, muduhamagarire aba basore bari hariya hepfo mu mashyamba kwitandukanya na FDLR.”
Yakomeje agaragaza ko FDLR ari umutwe ufite inkomoko mu banyarwanda bahunze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo asaba urubyiruko rw’Abanye-Congo kutemera gukomeza kugendana na rwo.
Yagize ati: “Ziriya FDLR bari kugendana ni Abanyarwanda, ntabwo ari Abanye-Congo, bazagendana na bo kugeza ryari? Twebwe turi Abanye-Congo ntaho ingabo zacu zizajya.”
Col Bahati yanavuze ko AFC/M23 ifite umugambi wo gukurikirana FDLR ikayisunika ikarenga Walikale, ashimangira ko urubyiruko rw’Abanye-Congo ruri muri uwo mutwe rugomba kuwuvamo mbere y’uko ibikorwa bya gisirikare bikomeza.
Yagize ati: “Ubu tugiye kubakurikirana tubambutse uyu mugezi, tubambutse Walikale, none aba basore bacu, barumuna bacu bakuriye hano, bakuriye i Nyati, i Kivuye, barashobora ubuzima bwo kujya kuba muri Walikale? … Turi kubasaba mwa babyeyi mwe muri hano, barumuna bacu bari hano, muduhamagarire aba basore bari hariya hepfo mu mashyamba kwitandukanya na FDLR.”
Uyu muyobozi kandi yavuze ko benshi mu Banye-Congo bari muri FDLR babayeho nk’abafashwe bugwate, abasaba kuva muri uwo mutwe.
Yagize ati: “Turi guhagamarira bariya basore ngo batandukane n’Interahamwe, zasize zimennye amaraso iwabo mu Rwanda, ntabwo zigomba kugira bene wacu, abavandimwe bacu ingwate.”
Yasobanuye ko abazava muri FDLR bazoherezwa i Rumangabo bagahabwa amahugurwa agamije kubigisha uburyo bwo kurinda abaturage no gukorera igihugu.
Ibi byashimangiwe na Col Nzenze Imani, wavuze ko AFC/M23 yiteguye kwakira Abanye-Congo bose bari muri FDLR cyangwa muri Nyatura.
Yagize ati: “Mureke gutega igikanu ngo baze babateme, baze babanyage ibyo mufite…abasore baze dufatanye, abari hano, abari mu mashyamba mubabwire ko tubiteguye ntacyo tuzabatwara. Tuzakorana na bo tuzabigisha uburyo abaturage barindwa.”
Yongeye guha abaturage icyizere cy’umutekano n’uburinzi bw’imitungo yabo.
Ati: “Uwo azaba atari uwacu, azaba ari uwa shitani, tuzamujyana kwa shitani. Izi ngabo zijya zibambura? Zirabakubita se? Murazishimiye? Niba muzishimiye, ni ukuzifasha, kuziha amakuru kugira ngo tubashe kubarinda neza.”
Ibi byose bibaye mu gihe ikibazo cya FDLR gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC. Uyu mutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, barimo bamwe mu bahoze ari Interahamwe n’abasirikare ba Ex-FAR bahungiye muri Zaïre yaje guhinduka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu myaka isaga 30 ishize, FDLR yakomeje kugaragara nk’umwe mu mitwe yitwaje intwaro yibasiwe n’ibirego byo guteza umutekano muke mu karere, mu gihe abayobozi bayo bamwe bakomeje gutangaza ko badateze kureka umugambi wo guhangana n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Abasesenguzi bemeza ko guhemba abasirikare no gukomeza ibikorwa byo guhangana na FDLR ari bimwe mu bimenyetso byerekana ko AFC/M23 iri mu rwego rwo gushimangira ubuyobozi bwayo, kongera ubushobozi bwa gisirikare no kwerekana ko ishaka kugira uruhare runini mu biganiro n’ibisubizo birebana n’ejo hazaza h’Uburasirazuba bwa Congo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

