Impinduka ziherutse kuba muri Patriotic League of Uganda (PLU) zikomeje gukurura impaka muri Uganda no hanze yayo, cyane cyane nyuma y’uko Frank Malimungu Gashumba akuwe ku mwanya wa Visi-Perezida wa PLU mu gice cya Buganda.
Nubwo benshi babifashe nk’ikimenyetso cy’ubwumvikane buke hagati ye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, amagambo mashya yatangajwe n’uyu muyobozi yagaragaje ko umubano wabo utaracika.
Mu butumwa yashyize ku rubuga X, Gen Muhoozi yatangaje ko ateganya kugirana ibiganiro byihariye na Gashumba mu gihe cya vuba, anashimangira ko akimufata nk’umwe mu nshuti ze za hafi.
Yagize ati: “Ndateganya kuganirira mu muhezo n’umuvandimwe wanjye Frank Gashumba vuba aha. Hari byinshi byo kuganira na we. Aracyari inshuti yanjye ya hafi. Ntihagire urota kumukoraho. Ararinzwe.”
Aya magambo yatumye benshi bongera gutekereza ku mubano uri hagati y’aba bagabo bombi, cyane cyane nyuma y’icyemezo cya Gen Muhoozi cyo gukura Gashumba ku mwanya yari afite muri PLU ku wa 15 Kamena 2026.
Icyo gihe, Gen Muhoozi yasimbuje Gashumba na Kiryowa Kiwanuka, wahoze ari Intumwa Nkuru ya Guverinoma ya Uganda muri manda ishize ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Kuri uwo munsi kandi habaye izindi mpinduka zikomeye zirimo gusimbuza David Kabanda Ntyazo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa PLU, asimburwa na Fadil Twalla.
Nubwo impamvu z’izo mpinduka zitatangajwe ku mugaragaro, zahuriranye n’igihe Gashumba yari amaze iminsi avugwaho cyane kubera amagambo yatangaje ku kibazo cy’Abanya-Uganda bo mu bwoko bw’Abanyarwanda.
Mu minsi yabanje, Gashumba yari yavuze ko niba ikibazo cy’Abanyarwanda baba muri Uganda gikomeje kutumvikanwaho hisunzwe amategeko n’itegeko nshinga ry’igihugu, hashobora gushakwa ubundi buryo bwo kukigaragaza.
Yagize ati: “Mu gihe ikibazo cy’Abanyarwanda muri Uganda kitakunvikana hisunzwe itegeko nshinga rya Uganda, hazitabazwa andi mahitamo arimo gutangiza M23 muri Uganda.”
Aya magambo yahise akurura impaka zikomeye mu gihugu, aho bamwe mu basesenguzi ba politiki bavuze ko yari amagambo akomeye akwiriye gufatanwa uburemere, mu gihe abandi bavugaga ko yari uburyo bwo kwerekana uburakari ku bibazo bamwe bavuga ko byugarije abaturage bakomoka mu bwoko bw’Abanyarwanda.
Nyuma y’ayo magambo, Gen Muhoozi yari yatangaje ko Gashumba agomba kwitaba Komite Nkuru ya PLU kugira ngo baganire kuri icyo kibazo.
Icyo gihe yagize ati: “Umuvandimwe wanjye Frank Gashumba azitaba Komite nkuru ya PLU kugira ngo tuganire ku byo gutangiza M23 muri Uganda.”
Yongeyeho ati: “Frank Gashumba ukangisha gutangiza indi M23 muri Uganda, tugomba kumuhamagaza tukaganira ibibazo bye muri Komite ya PLU. Ndashaka ko byumvikana neza, ndusha ububasha inshuti yanjye Gashumba haba mu Rwanda no mu Burasirazuba bwa RDC.”
Izi mpaka zose zari zishingiye ku kibazo cy’Abanya-Uganda bo mu bwoko bw’Abanyarwanda, cyongeye kuvugwa cyane nyuma y’uko Dr. Lawrence Muganga yangiwe kujya muri Guverinoma nshya ya Uganda kubera impaka zishingiye ku bwenegihugu bwe.
Gashumba yabaye umwe mu bantu bakomeye bamushyigikiye. Mu rugendo bagiriye i Seeta mu Karere ka Mukono, yashimangiye ko Muganga atari umunyamahanga nk’uko bamwe babivugaga.
Yagize ati: “Ntabwo turi i Gisenyi, ntabwo turi mu Ruhengeri, turi muri Seeta (agace ko muri Uganda)… Turi Seeta, i Mukono muri Uganda, ntabwo turi i Butare, ntabwo turi i Nyamirambo, Kacyiru, i Gisenyi cyangwa mu Ruhengeri.”
Yanakomeje kunenga bamwe mu bayobozi bo muri Uganda, cyane cyane Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Thomas Tayebwa.
Yagize ati: “Thomas Tayebwa yari asanzwe ari inshuti yanjye, ariko reka ndahire nimusanga no mu ijuru njye nzarivamo. Mukunde ababakunda, mwifurize ibyiza ababibifuriza […] kubera iki nakunda umuntu utankunda?”
Nubwo benshi bakekaga ko gukurwa kwa Gashumba muri PLU byari iherezo ry’umubano we na Gen Muhoozi, ubutumwa bwa nyuma bw’uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda bwagaragaje indi shusho. Aho kumutera umugongo, yamwise “umuvandimwe” kandi amwizeza umutekano.
Ku ruhande rwa Gashumba, ubwo yavugaga ku cyemezo cyo kumuvanaho, ntiyigeze agaragaza umujinya cyangwa agahinda. Ahubwo yavuze ko cyamuhaye ubwisanzure bushya.
Mu kiganiro Entugga gica kuri Radio4, yagize ati: “Niruhukije. Njye nka Gashumba, PLU yari imeze nk’aho yanziritse. Ndashimira Gen MK ku bwo kumpa umwanya nanjye ngashyira itafari ku izina rye. Ubu ndigenga. Hari ibintu ntajyaga njyamo, nkifata ariko ubu ndigenga.”
Aya magambo agaragaza ko nubwo Gashumba atakiri umwe mu bayobozi ba PLU, atabona icyemezo cyafashwe nk’igihano cyangwa iherezo ry’urugendo rwe rwa politiki. Ahubwo asa n’uwiteguye gukomeza kuvuga ku bibazo asanzwe aharanira atagifite inshingano z’ishyaka cyangwa umutwe wa politiki zimusaba kwitwararika.
Ibiganiro Gen Muhoozi yavuze ko ateganya kugirana na Gashumba mu muhezo bishobora gutanga umurongo mushya ku mubano wabo ndetse no ku buryo ikibazo cy’Abanya-Uganda bo mu bwoko bw’Abanyarwanda kizakomeza gufatwa mu gihugu.
Kugeza ubu ariko, amagambo ya Gen Muhoozi agaragaza ko nubwo habayeho impinduka mu buyobozi bwa PLU, umuryango wa politiki n’ubucuti hagati y’aba bagabo bombi bitararangira.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

