Urubanza rwa Ingabire Victoire Rugeze Ahakomeye: Urukiko Rwemeje ko Ruburanishwa Ku wa 17 Kamena Nubwo Yasabaga Iminsi Ine yo Kwitegura

Urubanza ruregwamo Ingabire Victoire Umuhoza rwinjiye mu cyiciro gishya nyuma y’aho Urukiko Rukuru rwemeje ko rugomba gukomeza ku wa 17 Kamena 2026, nubwo yari yasabye ko rubanza ruhagarara akabanza guhabwa igihe gihagije cyo kuganira na bagenzi be bareganwa kugira ngo ategure neza uko aziregura.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’impaka ndende hagati y’Ubushinjacyaha, uruhande rw’uregwa ndetse n’Inteko Iburanisha, aho Ingabire yagaragaje ko hari impamvu nyinshi zituma atiteguye kuburana muri iki gihe.

Ingabire Victoire akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu mahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cyo kwigaragambya.

Ubushinjacyaha bushingira ibyo birego ku mahugurwa yabaye mu mwaka wa 2021 yahuje bamwe mu bayoboke b’ishyaka DALFA Umurinzi ritemewe gukorera mu Rwanda. Ayo mahugurwa yayobowe na Sibomana Sylvain, afashwamo n’abanyamahanga bifashishije igitabo cyiswe Blueprint For Revolution cyanditswe n’Umunya-Serbia Srdja Popovic.

Ingabire yabwiye urukiko ko atigeze yitabira ayo mahugurwa, ariko ko hari ibyaha aregwa bifitanye isano na yo.

Yavuze ko ari yo mpamvu akeneye kubanza kuganira n’abayitabiriye kugira ngo amenye neza ibyabereyemo, uburyo byakozwemo n’urwego byakorewemo mbere yo gutanga ibisobanuro bye imbere y’urukiko.

Mu rukiko yagize ati: “Birasaba ko mpura na bagenzi banjye bansobanurire ibyabereye mu mahugurwa, ibyo bintu byakozwe bite? Mubuhe buryo? Mu ruhe rwego? Menye uko ngomba kwiregura.”

Yasobanuye ko kutabasha kugera kuri ayo makuru bituma yumva atiteguye neza kuburana kandi bishobora kugira ingaruka ku burenganzira bwe bwo kwiregura mu buryo bwuzuye.

Si ibyo gusa Ingabire yagaragaje nk’imbogamizi. Yanabwiye urukiko ko afite ibibazo bifitanye isano n’ubuzima bwe bwa buri munsi aho afungiye. Yavuze ko atemererwa kuvugana n’abagize umuryango we uretse umugabo we, kandi na we akaba arwaye.

Yagaragaje kandi ko atemererwa gusenga, ko afite ikibazo cyo kubona umuti w’amenyo na pomade yo kwisiga, ibintu yavuze ko bigira ingaruka ku myiteguro ye.

Yabwiye urukiko ko ibyo bibazo bimugiraho ingaruka ku mubiri, ku marangamutima ndetse no ku buzima bwe bw’umwuka.

Ubushinjacyaha bwo bwamaganye ibyo birego, busobanura ko nta tegeko riteganya ko uregwa agomba kubanza guhura cyangwa kuganira n’abo bareganwa mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa.

Bwagaragaje ko bitewe n’imiterere y’iyi dosiye, abaregwa batemererwa guhuzwa uko bishakiye, ariko ko uburenganzira bwabo bwo kunganirwa bwubahirizwa kuko bafite abanyamategeko kandi bemerewe kuvugana na bo.

Umwe mu bashinjacyaha yabwiye urukiko ko kuba Ingabire asangiye abunganizi na bamwe mu bo bareganwa byari bikwiye gutuma amakuru yose akeneye ayageraho anyuze muri abo banyamategeko.

Ingabire ntiyabyemeye, avuga ko hari ibintu byinshi akeneye kubaza no gusobanukirwa ku giti cye aho kubinyuza gusa mu bunganizi.

Mu gihe impaka zari zikomeje, Me Gatera Gashabana, umwe mu banyamategeko bunganira Ingabire, yasabye ko umukiliya we yahabwa amahirwe yo gutegura urubanza mu bwisanzure no guhabwa igihe gihagije cyo kuganira na bagenzi be.

Icyakora, mu gihe yari agikomeje gusobanura ibitekerezo bye, umucamanza yamuhagaritse. Undi akomeza kuvuga agaragaza ko Ubushinjacyaha buhabwa umwanya uhagije wo kwisobanura mu gihe uruhande rw’uregwa rwumva rutawuhabwa.

Aya magambo yatumye umucamanza ategeka ko mu nyandikomvugo handikwa ko Me Gatera Gashabana asuzuguye urukiko.

Nyuma y’ibi, Me Gatera Gashabana yasabye ko hakorwa iburanisha ry’ibanze kugira ngo habanze gusuzumwa ibibazo byose bishobora kugira ingaruka ku rubanza mbere y’uko Ubushinjacyaha butangira gutanga ibisobanuro birambuye ku birego.

Perezida w’Inteko Iburanisha, Ngabire Blaise, yasobanuye ko ku wa 17 Kamena 2026 urukiko ruzabanza gukora iburanisha ry’ibanze.

Yavuze ko iri buranisha rigamije gusuzuma ibibazo byose bishobora gukoma mu nkokora imigendekere y’urubanza cyangwa bikarukerereza.

Nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 125 y’Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, iburanisha ry’ibanze rishobora gukorwa iyo urukiko rubona ko ari ngombwa. Rikorwa mu muhezo kandi rigahabwa umurongo w’ibigomba kuganirwaho nyuma y’ubwumvikane hagati y’impande zombi.

Muri iri buranisha hashobora gusuzumwa ibibazo birebana n’iyakirwa ry’urubanza, imyirondoro y’abaregwa, abatangabuhamya, ibimenyetso, amategeko azashingirwaho ndetse n’ingengabihe y’imigendekere y’urubanza.

Urukiko rwagaragaje ko impamvu zose Ingabire yatanze zitari urufatiro ruhagije rwo guhagarika urubanza.

Ku birebana n’ibibazo yavuze ko ahura na byo aho afungiye, urukiko rwavuze ko nta bimenyetso bifatika byatanzwe byemeza ko koko yimwe uburenganzira avuga kandi ko inzira zo kubikemura zisanzwe zihari binyuze mu nzego bireba zirimo RCS na Minisiteri y’Ubutabera.

Ku ngingo yo kuganira na bagenzi be bareganwa, urukiko rwamwemereye amasaha make kugira ngo babashe kuganira ku birebana na dosiye.

Icyemezo cyafashwe saa 13:06, cyerekana ko nyuma ya saa 13:30 uwo mwanya wari gukoreshwa mu kuganira hagati y’abaregwa.

Ingabire yahise agaragaza ko uwo mwanya ari muto cyane kandi ko atari yiteguye guhura na bo uwo munsi kuko hari inyandiko n’amadosiye atarabanza gutunganya.

Yongeye gusaba ko yahabwa iminsi ine yari yarasabye mbere kugira ngo ibiganiro bigerweho mu buryo bumunyuze.

Icyakora umucamanza yamusubije ko urukiko rutemera buri cyifuzo cyose gitanzwe n’umuburanyi.

Yagize ati: “Ibyiza byose umuburanyi avuga si ko urukiko rubyemera ko ari byo byiza cyangwa ari ko kuri, ukuri ni uko urubanza ruzakomeza ejo.”

Aya magambo yahise ashyira iherezo ku mpaka zari zabaye hagati y’impande zombi, ashimangira ko urubanza rugomba gukomeza nk’uko byari biteganyijwe.

Ibyemezo byafashwe bisobanuye ko ku wa 17 Kamena 2026 urukiko ruzatangira iburanisha ry’ibanze rishobora kubera mu muhezo nk’uko amategeko abiteganya.

Ni icyiciro gishobora kugena uko uru rubanza ruzagenda mu minsi iri imbere ndetse kikerekana niba hari inzitizi zishingiye ku mategeko cyangwa ku mitegurire y’impande zombi mbere yo kwinjira mu mizi y’ibirego biregwamo Ingabire Victoire Umuhoza na bagenzi be.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui