RDC Igeze Ahakomeye: Hatangajwe “Repubulika nshya y’Abavuga Igiswahili” muri iki gihugu. Amabendera ari gucapwa

Impaka zikomeje kuvugwa ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zafashe indi ntera nyuma y’aho Patrick Mundeke, umwe mu bajyanama ba Moïse Katumbi Chapwe, atangaje ko mu Burasirazuba bw’icyo gihugu hashobora kuvuka igihugu gishya cyiswe “Repubulika y’Abavuga Igiswahili”.

Mundeke yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Kivu Morning Post, aho yanenze bikomeye umugambi wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wo kuvugurura cyangwa guhindura Itegeko Nshinga, avuga ko ushobora guteza amacakubiri akomeye ndetse ugashyira igihugu mu bihe bikomeye bya politiki.

Mu magambo akomeye yagaragaje ko hari abantu bo mu Burasirazuba bwa Congo batangiye gutekereza ku nzira y’ubwigenge, Mundeke yagize ati: “Vuba cyane Repubulika Yunze Ubumwe y’Abavuga Igiswahili izavuka. Na bwo ni uburenganzira bw’abaturage bo mu Burasirazuba babishaka. Amabendera ya Repubulika nshya y’Uburasirazuba ari gucapwa, izahuza Intara za Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Maniema na Ituri.

Aya magambo yatumye havuka impaka nshya ku hazaza h’ubumwe bwa RDC, cyane cyane mu gihe igihugu kimaze imyaka myinshi gihanganye n’ibibazo by’umutekano muke n’imvururu zishingiye kuri politiki n’amoko mu Burasirazuba bwacyo.

Patrick Mundeke ntiyagarukiye aho gusa. Yanaburiye ko gukomeza gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga bishobora gutuma abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafata ibyemezo bikomeye birimo no gusaba ubwigenge bw’ibice bimwe by’igihugu.

Yagize ati: “Guhindura Itegeko Nshinga bihita bingana no gucamo ibice igihugu. Uko Tshisekedi azagenda arushaho kujya mu busazi, ni ko natwe tuzarushaho kujya mu bundi busazi. Kandi dufite ubushobozi bwo kubikora, we ntabufite. Ibyo bivuze ko tuzacamo igihugu mo kabiri, muzabibona.”

Ibi byatangajwe mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bakomeje kwamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga, bavuga ko ushobora gukoreshwa mu kongerera ububasha ubutegetsi buriho cyangwa guhindura amwe mu mahame afatwa nk’inkingi z’imiyoborere y’igihugu.

Mundeke kandi yavuze ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi batazaterwa ubwoba n’igitutu cya Leta, ndetse ko biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo barengere Itegeko Nshinga ririho.

Ati: “Ntidutinya Tshisekedi. Ndetse n’intwaro tuzazifata kugira ngo turengere iri tegeko Nshinga.”

Aya magambo yagaragaye nk’akomeye cyane muri politiki ya Congo, aho bamwe mu bayasesenguye bayafata nk’ubutumwa bwerekana uburakari n’ubwiyongere bw’amakimbirane hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe na bwo.

Impaka zose zishingiye ku mushinga umaze iminsi utegurwa ugamije gutanga ijambo ku baturage ku birebana n’ihindurwa cyangwa ivugururwa ry’Itegeko Nshinga. Ku wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2026, Sena ya RDC yemeje umushinga w’itegeko utegura amatora ya kamarampaka, intambwe ifatwa nk’ingenzi mu nzira ishobora kuvamo impinduka zikomeye mu mategeko shingiro agenga igihugu.

Abashyigikiye uwo mushinga bavuga ko ugamije guha abaturage uburenganzira bwo kwifatira icyemezo ku hazaza h’Itegeko Nshinga, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bavuga ko ushobora gufungura amarembo y’impinduka za politiki zafasha ubutegetsi buriho gukomeza kugira ijambo rikomeye mu miyoborere y’igihugu.

Moïse Katumbi Chapwe n’ihuriro rye rya politiki bakomeje kuba bamwe mu majwi yumvikana cyane yamagana uwo mushinga, bavuga ko ushobora guteza ikibazo gikomeye ku bumwe bw’igihugu.

Ibivugwa na Patrick Mundeke kandi bihurirana n’andi magambo aherutse gutangazwa n’umutwe wa AFC/M23, wavuze ko mu gihe Itegeko Nshinga ryahindurwa, ushobora gutangaza ubwigenge bw’ibice ugenzura mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibi byose biri gutuma ikibazo cy’ihindurwa ry’Itegeko Nshinga kiba kimwe mu bibazo bya politiki bikurikiranwe cyane muri RDC muri iki gihe.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko uburyo impande zitandukanye zikomeje gukoresha amagambo akomeye bushobora kurushaho kongera ubushyamirane hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe na bwo, mu gihe abandi bemeza ko inzira y’ibiganiro ari yo ishobora gufasha igihugu kwirinda ikibazo cy’amacakubiri cyangwa igabanywa ryacyo.

Mu gihe amaso y’abaturage ba Congo n’umuryango mpuzamahanga akomeje kureba ibyemezo bizafatwa mu minsi iri imbere, impaka ku hazaza h’Itegeko Nshinga n’ubumwe bw’igihugu zikomeje gufata indi ntera, mu buryo bushobora kugira ingaruka zikomeye kuri politiki n’umutekano by’iki gihugu kinini cyo muri Afurika yo Hagati.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui