Zabyaye amahari hagati ya Gen Muhoozi na Frank Gashumba kubera umugambi wo gutangiza M23 muri Uganda.

Umwuka wa politiki muri Uganda wongeye gukaza umurego nyuma y’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen Muhoozi Kainerugaba, atangaje ko agiye kuganira na Frank Malimungu Gashumba ku magambo aherutse gutangaza yerekeye umutwe wa M23 ndetse n’ibibazo avuga ko bimaze igihe bihura n’Abanya-Uganda bakomoka mu bwoko bw’Abanyarwanda.

Iki kibazo cyakuruye impaka zikomeye mu gihugu, aho bamwe bavuga ko amagambo ya Gashumba yari akomeye kandi ashobora kugira ingaruka muri politiki y’imbere mu gihugu, mu gihe abandi bavuga ko ari uburyo bwo kugaragaza akarengane bamwe bavuga ko bamaze imyaka myinshi bahura na ko.

Gen Muhoozi Kainerugaba, usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Patriotic League of Uganda (PLU), yatangaje ko Gashumba agomba kwitaba Komite Nkuru y’uyu muryango kugira ngo asobanure amagambo yavuze ku birebana no gutangiza M23 muri Uganda.

Mu butumwa yashyize ku rubuga X, Gen Muhoozi yagize ati: “Umuvandimwe wanjye Frank Gashumba azitaba Komite nkuru ya PLU kugira ngo tuganire ku byo gutangiza M23 muri Uganda.”

Aya magambo yaje nyuma y’iminsi mike Gashumba yumvikanye mu ruhame avuga ko ikibazo cy’Abanyarwanda baba muri Uganda gikomeje gufatwa nabi ndetse ko hari igihe hashobora gushakwa ubundi buryo bwo kukigaragaza.

Yagize ati: “Mu gihe ikibazo cy’Abanyarwanda muri Uganda kitakunvikana hisunzwe itegeko nshinga rya Uganda, hazitabazwa andi mahitamo arimo gutangiza M23 muri Uganda.”

Aya magambo yahise atangira gusesengurwa n’abakurikiranira hafi ibya politiki muri Uganda, bamwe bavuga ko ari amagambo akarishye ashobora kuzamura impaka zishingiye ku moko n’ubwenegihugu, mu gihe abandi bayafashe nk’ubutumwa bwo kwerekana uburakari bw’abumva ko uburenganzira bwabo budahabwa agaciro.

Mu minsi ishize, ikibazo cy’Abanya-Uganda bo mu bwoko bw’Abanyarwanda cyongeye kuvugwa cyane nyuma y’uko Dr. Lawrence Muganga yangiwe kwinjira muri Guverinoma nshya ya Uganda kubera impaka zishingiye ku bwenegihugu bwe.

Abatandukanye bagaragaje gushidikanya ku nkomoko ye, bamwe bavuga ko ari Umunyarwanda wo mu Rwanda, mu gihe we n’abamushyigikiye bavuga ko ari umwe mu Banya-Uganda bo mu bwoko bw’Abanyarwanda, ubwoko bwemewe n’amategeko y’iki gihugu.

Mu rwego rwo kumushyigikira, Gashumba yagiye kumusura ndetse anamuherekeza aho yavuze ko ababyeyi be bashyinguye mu Karere ka Mukono, mu gace ka Seeta.

Ubwo yari muri ako gace, Gashumba yashimangiye ko Muganga atari umunyamahanga nk’uko bamwe babivuga.

Yagize ati: “Ntabwo turi i Gisenyi, ntabwo turi mu Ruhengeri, turi muri Seeta (agace ko muri Uganda)… Turi Seeta, i Mukono muri Uganda, ntabwo turi i Butare, ntabwo turi i Nyamirambo, Kacyiru, i Gisenyi cyangwa mu Ruhengeri.”

Ibi byakurikiwe n’andi magambo akarishye yagarutse ku bayobozi bamwe bo muri Uganda, aho Gashumba yashinje bamwe mu bo muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu ndetse n’abagize Inteko Ishinga Amategeko kuba inyuma y’ibibazo Dr. Muganga yahuye na byo.

By’umwihariko yagarutse kuri Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Thomas Tayebwa, avuga ko yamutengushye.

Yagize ati: “Thomas Tayebwa yari asanzwe ari inshuti yanjye, ariko reka ndahire nimusanga no mu ijuru njye nzarivamo. Mukunde ababakunda, mwifurize ibyiza ababibifuriza […] kubera iki nakunda umuntu utankunda?”

Mu gusubiza ayo magambo no guhosha impaka zari zikomeje gukwirakwira, Gen Muhoozi yavuze ko ikibazo cya Gashumba kizaganirwaho muri PLU.

Yagize ati: “Frank Gashumba ukangisha gutangiza indi M23 muri Uganda, tugomba kumuhamagaza tukaganira ibibazo bye muri Komite ya PLU. Ndashaka ko byumvikana neza, ndusha ububasha inshuti yanjye Gashumba haba mu Rwanda no mu Burasirazuba bwa RDC.”

Nubwo hari ukutumvikana ku mvugo zakoreshejwe, ikibazo cy’Abanya-Uganda bo mu bwoko bw’Abanyarwanda si gishya. Mu myaka myinshi ishize, bamwe bakunze kuvuga ko bahura n’ivangura n’ibibazo byo gushidikanywaho ku bwenegihugu bwabo nubwo amategeko ya Uganda yemera ko ari abaturage b’iki gihugu.

Amategeko agaragaza ko abo muri ubu bwoko ari abakomoka ku bantu bari batuye muri Uganda mbere ya 1926 cyangwa abafite ubwenegihugu bwa Uganda igihe Itegeko Nshinga rya 1995 ryatangiraga kubahirizwa.

Frank Gashumba ubwe yagiye agaragaza ko yumva arengana kuko yavukiye muri Uganda, akahakurira, ndetse n’abo mu muryango we bakaba bahashyinguwe, nyamara agakomeza guhuzwa n’u Rwanda.

Yigeze kuvuga ko yavukiye i Masaka, kandi ko sekuru na nyirakuru bageze muri Uganda baturutse mu Rwanda mu 1922, ibintu avuga ko bigaragaza neza amateka y’umuryango we muri iki gihugu.

Ibi bibazo kandi byigeze kugibwaho impaka na Gen Muhoozi ubwe. Muri Gashyantare, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwirukana bamwe mu bakozi b’urwego rw’abinjira n’abasohoka nyuma y’ibirego by’uko batumaga Abanyarwanda baba muri Uganda bagorwa no kubona ibyangombwa.

Icyo gihe yagize ati: “Nafashe icyemezo cyo kwirukana aka kanya abakozi bose mu rwego rw’abinjira n’abasohoka batumaga Abanyarwanda bacu bo muri Uganda bagorwa no kubona ibyangombwa. Abandi bazashyirwa mu kazi vuba.”

Mu gihe Gashumba ategerejwe imbere ya Komite Nkuru ya PLU, amaso y’abatari bake areba niba ibiganiro hagati ye na Gen Muhoozi bizafasha kugabanya impaka zimaze iminsi zivugwa ku burenganzira, ubwenegihugu n’umwanya w’Abanya-Uganda bo mu bwoko bw’Abanyarwanda muri politiki n’imibereho y’igihugu.

Icyakora, ibyatangajwe n’impande zombi byamaze kugaragaza ko iki kibazo gikomeje kuba kimwe mu bikomeye kandi bikurura amarangamutima muri Uganda y’iki gihe.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui