Abaturage bo mu turere twa Mubende na Fort Portal muri Uganda bakomeje gutungurwa n’amakuru yerekeye abagabo babiri bafatiwe mu bikorwa byo gucuruza inyama z’imbwa, ibintu byateje impaka n’ubwoba mu baturage bavuga ko bashobora kuba bamaze igihe barya izo nyama batabizi.
Ibi byamenyekanye nyuma y’uko polisi ya Uganda ikoze umukwabu wo kugenzura umutekano ku wa 13 Kamena 2026, igata muri yombi umugabo witwa Habimana hamwe na mugenzi we Twinamatsiko James. Aba bombi bafatiwe mu muhanda wo mu Karere ka Mubende mu gihe bakekwagaho kugerageza gutoroka abashinzwe umutekano.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Uganda avuga ko abaturage benshi bahise bacika igikuba nyuma yo kumenya ibyo aba bagabo bakekwaho.
Ibyo bitangazamakuru byagize biti: “abaturage bacitsemo igikuba kuko aba bagabo bagaburiye benshi muribo muri ibyo bice byombi.”
Ubwo polisi yabahagarikaga kugira ngo ibakore igenzura, yasanze moto bari batwaye ihetse imbwa enye zari zimaze kubagwa. Inyama zazo zari zashyizwe mu mufuka, bikekwa ko zari zigiye kujyanwa ku masoko cyangwa ahantu hacururizwa amafunguro kugira ngo zigurishwe.
Nyuma yo gufatwa, Habimana na Twinamatsiko James bemeye ibyo bakekwagaho imbere y’abashinzwe umutekano. Bivugwa ko babwiye polisi ko ubucuruzi bw’inyama z’imbwa ari wo murimo bamazemo igihe kandi ubabeshaho.
Aba bagabo bavuze ko basanzwe babaga imbwa, bakotsa inyama zazo, hanyuma bakazigurisha ku muhanda no mu bice bitandukanye byo mu turere twa Mubende na Fort Portal. Ibi byatumye abaturage benshi bibaza niba hari igihe baba baraguze cyangwa barariye izo nyama bazi ko ari iz’andi matungo.
Kugeza ubu, polisi ya Uganda yatangaje ko aba bagabo bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi mu gihe hagitegurwa dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha mbere y’uko bagezwa imbere y’urukiko.
Iyi nkuru yongeye kuzamura impaka ku ikoreshwa ry’inyama z’amatungo atemewe kuribwa cyangwa kugurishwa mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburasirazuba. Mu gihe muri Uganda iperereza rikomeje, mu Rwanda amategeko n’amabwiriza agenga ubuziranenge bw’ibiribwa ashyira inzitizi zikomeye ku bucuruzi nk’ubu.
Nubwo mu gitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda nta ngingo yihariye ivuga ko kubaga cyangwa kurya imbwa ari icyaha gihanishwa igifungo, ubucuruzi bw’inyama zayo ntibwemewe mu buryo bwemewe n’amategeko.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, no Kurengera Umuguzi ntirurashyira imbwa ku rutonde rw’amatungo yemerewe kubagwa no kugurishwa inyama mu Rwanda. Mu matungo yemerewe kubagwa harimo inka, ihene, intama, ingurube, n’andi kandi yose agomba kunyuzwa mu mabagiro yemewe ndetse akanagenzurwa n’abaganga b’amatungo mbere y’uko inyama zayo zigera ku baguzi.
Kubera ko imbwa zitari kuri urwo rutonde, nta buryo bwemewe bwo gusuzuma ubuziranenge bw’inyama zazo cyangwa kuzihesha ibyemezo byo kugurishwa ku isoko.
Byongeye kandi, abantu bacuruza inyama z’imbwa bashobora gukurikiranwaho kugurisha inyama zitapimwe, gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga cyangwa gukora ubuhemu igihe bazigurishije bavuga ko ari iz’ihene, iz’ingurube cyangwa iz’andi matungo yemewe.
Abahanga mu buzima bw’amatungo bagaragaza ko inyama ziturutse ku matungo atagenzuwe zishobora gukwirakwiza indwara zitandukanye, cyane cyane igihe amatungo yabazwe atarigeze asuzumwa cyangwa ngo akingirwe.
Mu muco nyarwanda kandi, kurya inyama z’imbwa bifatwa nk’ikintu kidasanzwe kandi kidakunze kwemerwa n’abaturage benshi. Ni yo mpamvu inzego z’ibanze hamwe na polisi zihita zikurikirana umuntu wese ukekwaho gucuruza inyama zitagenzuwe cyangwa zishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Mu gihe abaturage ba Mubende na Fort Portal bagitegereje ibizava mu iperereza n’urubanza rw’aba bagabo bombi, benshi bakomeje kwibaza igihe ubu bucuruzi bushobora kuba bumaze bukorwa ndetse n’umubare w’ababa barariye izo nyama batabizi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

