Umucamanza yikuye mu rubanza yari ari kuburanisha nyuma y’inkubiri imaze iminsi yo gufata no gukurikirana abayobozi bakuru.

Inkubiri y’ibikorwa by’amaperereza n’ifatwa ry’abayobozi bahoze bayobora Koperative Umoja ni Nguvu Rwanda Cooperative (UNRC) ikomeje gufata indi ntera mu Karere ka Nyanza, aho kuri ubu urubanza rw’uwari umucungamutungo wayo, Obed Sibomana, rwasubitswe nyuma y’uko umucamanza wari uri kuruburanisha yiyemeje kurwikuramo kubera impamvu zishingiye ku mategeko.

UNRC ni koperative imenyerewe mu bikorwa byo gucunga umutekano mu isoko ry’Akarere ka Nyanza, mu bigo by’amashuri ndetse no mu zindi nzego zitandukanye. Mu mezi ashize, ibikorwa byayo byakomeje kuvugwamo ibibazo bikomeye by’imicungire y’umutungo, bituma inzego zibishinzwe zitangira gukurikirana bamwe mu bayobozi n’abakozi bayikoreraga.

Mu batangiye gukurikiranwa harimo Eugene wahoze ashinzwe kwishyuza amafaranga muri iyo koperative. Yafashwe n’inzego zibifitiye ububasha ajyanwa imbere y’urukiko kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, nyuma aza kurekurwa by’agateganyo.

Iperereza ryakomeje rigera no ku rwego rw’abayobozi bakuru ba koperative. Perezida wa UNRC witwa Pascal, ushinzwe gucunga abakozi Kayumba ndetse na Vincent wari ushinzwe ibijyanye n’abakozi, bose bagejejwe imbere y’urukiko. Nyuma yo kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, ubu bakaba bafungiye mu Igororero rya Huye mu gihe iperereza rikomeje.

Hari kandi n’uwigeze kuyobora iyo koperative, Eliot, wafashwe hamwe n’abahoze bagize komite nyobozi barimo Pasitori Damien, Primitive na Twagirayezu. Nubwo na bo bakurikiranywe n’inzego zibishinzwe, amakuru yagiye agaragaza ko nyuma y’uko amafaranga bakekwagaho kunyereza agarujwe cyangwa akishyurwa, bamwe muri bo baje kurekurwa.

Kuri ubu, amaso menshi yari ahanzwe Obed Sibomana wahoze ari umucungamutungo wa UNRC. Amakuru yizewe avuga ko yafatiwe mu Karere ka Muhanga mbere yo kujyanwa gufungirwa mu Karere ka Huye, nyuma aza kugezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Icyakora, urubanza rwe rwafashe indi ntera akigera imbere y’inteko iburanisha. Umucamanza yabanje kubaza ubushinjacyaha niba hari isano iri hagati y’uregwa n’abandi bantu bamaze gukurikiranwa muri dosiye zifitanye isano n’iyi koperative. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Obed akurikiranwe nk’umufatanyacyaha mu byaha bikekwa ko byakozwe n’abandi bamubanjirije kuburanishwa.

Nyuma yo kumva ibisobanuro by’ubushinjacyaha, umucamanza yatangaje ko inteko ayoboye yigeze kuburanisha urundi rubanza rufitanye isano n’uru, ndetse ikaba yaranarufatiye imyanzuro.

Yagize ati: “Iyi nteko y’abacamanza hari urundi rubanza rwenda gusa n’uru yaburanishije bityo reka tubwire Perezida ahindure inteko iburanisha.”

Nyuma yo gusohoka mu cyumba cy’iburanisha no kuganira n’ubuyobozi bw’urukiko, umucamanza yagarutse atangaza ko asanga bidakwiye gukomeza kuburanisha urwo rubanza kuko yaba ashobora kugaragara nk’ufite aho ahuriye n’ibyemezo byafashwe mbere.

Yasobanuye ko hashingiwe ku mategeko agenga imanza n’imiburanishirize, yifuje kwikura muri urwo rubanza kugira ngo ruhabwe indi nteko y’abacamanza izaruburanisha mu bwisanzure no mu mucyo usesuye.

Mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma, umucamanza yahaye ababuranyi bose ijambo ngo bagire icyo bavuga kuri icyo cyemezo. Impande zombi zagaragaje ko nta kindi zifite cyo kongeraho, bityo icyemezo cyo kwikura muri urwo rubanza kiguma uko cyafashwe.

Urukiko rwahise rutangaza ko urubanza rwa Obed Sibomana ruzasubukurwa muri uku kwezi kwa Kamena 2026 imbere y’indi nteko y’abacamanza.

Ibi bibaye mu gihe ikibazo cya UNRC gikomeje kuvugisha benshi mu Karere ka Nyanza no hanze yako, aho amakuru atandukanye agaragaza ko amafaranga akekwaho kunyerezwa ashobora kurenga miliyoni 17 Frw, nubwo umubare nyakuri utaratangazwa n’inzego zibishinzwe.

Amakuru kandi akomeza kuvuga ko hari abandi bantu bagishakishwa kugira ngo babazwe ku ruhare rwabo muri iki kibazo. Bamwe muri bo bivugwa ko bamaze kuva mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda gukurikiranwa n’ubutabera.

Mu gihe iperereza rikomeje, Obed Sibomana afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana, ategereje ko urubanza rwe rusubukurwa n’indi nteko y’abacamanza izagena niba akomeza gufungwa by’agateganyo cyangwa niba hari indi myanzuro izafatwa ku birego akurikiranyweho.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui