Perezida Ndayishimiye ategerejwe i Kinshasa mu ruzinduko rw’igitaraganya kwa Tshisekedi nyuma y’ibyabereye mu Minembwe

Urugamba rukomeje kubera mu misozi miremire ya Minembwe rwongeye gufata indi ntera mu gihe Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ategerejwe i Kinshasa mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kuganira na Perezida Félix Tshisekedi ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezidansi ya RDC yatangaje ko Ndayishimiye agera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya N’Djili kuri uyu wa 22 Kamena 2026, aho aza kwakirwa na Tshisekedi mbere y’uko bombi bagirana ibiganiro byo mu muhezo muri Cité de l’Union Africaine ndetse bakaza no kuganira n’itangazamakuru.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa RDC, ibiganiro by’aba bayobozi biribanda ku bibazo bihuriweho n’ibihugu byombi, birimo umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Ebola gikomeje guhangayikisha bamwe mu baturage.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe Congo n’u Burundi bikomeje ubufatanye bwa gisirikare bushingiye ku masezerano yasinywe mu mwaka wa 2022, nyuma akaza kuvugururwa muri Kanama 2023.

Hashingiwe kuri ayo masezerano, ingabo z’u Burundi zikomeje gukorana n’iza Congo mu bikorwa bya gisirikare birimo imirwano ihanganishije FARDC n’imitwe iyirwanya mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Mu minsi ishize, imirwano yongeye gukaza umurego muri Komini Minembwe no mu nkengero zayo. Ingabo za Leta ya Congo zifatanyije n’iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo zakajije ibikorwa byo kugerageza kwisubiza ibice bimwe na bimwe bigenzurwa na MRDP-Twirwaneho n’abo bafatanya.

Ubwo yari mu Mujyi wa Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 17 Kamena, Perezida Félix Tshisekedi yabwiye Abanye-Congo batuye muri icyo gihugu ko ingabo za Leta ziri gukora neza ku rugamba rwa Minembwe kandi agaragaza icyizere ko zizanasubirana imijyi ya Goma na Bukavu.

Nyuma y’ayo magambo, igisirikare cya Congo cyatangaje ko cyafashe Minembwe. Icyakora, ubuyobozi bwa MRDP-Twirwaneho mu rwego rwa politiki n’urwa gisirikare bwahise buhakana ayo makuru, buvuga ko nta gihindutse ku murongo w’urugamba.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Dr. Freddy Kaniki, yavuze ko umugambi wo gufata Minembwe utazagerwaho.

Yagize ati: “Ntekereza ko bifuza ko baba babikoze. Ntibabikoze kandi ntibazabikora. Ibyo ubyandike ku rutare, ntibizahinduka.”

MRDP-Twirwaneho yatangaje kandi ko ibitero byagabwe mu cyumweru gishize byakozwe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo, ivuga ko abaturage b’abasivili ari bo bari bagambiriwe cyane muri ibyo bikorwa bya gisirikare.

Ku wa 21 Kamena, Colonel Fidèle Rugabo, umwe mu basirikare bakuru ba MRDP-Twirwaneho, yatangaje ko abarwanyi babo bakomeje gusunikira kure ingabo za Leta n’abo bafatanya.

Mu butumwa bwe yagize ati: “Akebo ni geramo. Gakenke baraducokoje, reka tubavugutire umuti ubakwiye FARDC, FDNB, Waza, FDLR n’abandi. Muzakumbura Minembwe. Turaje ni mu kanya.”

Nyuma y’amasaha make, yongeye gutangaza ko Twirwaneho n’abo bafatanya bamaze gufata ibice by’ingenzi birimo Gakenke ahazwi nka Kwa Rutaganda ndetse n’umusozi wa Sinai.

Yagize ati: “Gakenke cyane cyane ahazwi nko kwa Rutaganda n’umusozi wa Sinai habohowe. FNDB, FDLR, FARDC n’abo bafatanya batataniye mu nzira zirindwi.”

Aya makuru yanahuriranye n’andi avuga ko abarwanyi ba Twirwaneho baba barafashe agace ka Mikenke, nubwo ubuyobozi bwawo butarabyemeza ku mugaragaro.

Gakenke yiyongereye ku tundi duce turimo Buhimba, Ilundu, Kwa Harera na Ruhinamavi, twahoze tugenzurwa n’ingabo za Leta mbere y’uko zigerageza kugaba ibitero bigamije gufata Centre ya Minembwe.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui