Perezida Museveni yahishuye uko Janet Museveni yarokotse indwara ikomeye yamwugarije mu mezi atatu ashize

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko umugore we akaba na Minisitiri w’Uburezi na Siporo muri iki gihugu, Janet Kataaha Museveni, ari gukira neza nyuma y’uburwayi bukomeye bwamwibasiye mu mezi atatu ashize.

Aya makuru Museveni yayatangaje kuri uyu wa 24 Kamena 2026, mu butumwa burebure yageneye umugore we ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 78, aho yamushimiye uruhare yagize mu buzima bwe bwite, mu muryango, muri politiki ndetse no mu bikorwa by’iterambere byagiriye akamaro abaturage benshi.

Museveni yavuze ko ku wa 21 Werurwe 2026, Janet Museveni yahuye n’ikibazo gikomeye cy’ubuzima cyashoboraga no kumuhitana, ariko ko Imana yakoresheje abaganga bakamurokora.

Yagize ati: “Amezi 3 ashize, ku itariki ya 21 Werurwe 2026, Sitaane yagabye igitero ku buzima bwa Maama. Ariko, Sitaane yakoze imibare nabi.”

Yakomeje agira ati: “Imana, yashyize kera ikoresheje abaganga beza, yakijije ubuzima bwa Maama kandi ubu ari kugenda akira neza.”

Perezida Museveni ntiyigeze asobanura ubwoko bw’indwara cyangwa ikibazo cy’ubuzima umugore we yahuye na cyo, ariko ni bwo bwa mbere abaturage ba Uganda n’isi muri rusange bamenye ko Janet Museveni yari amaze igihe arwana n’uburwayi bukomeye.

Uretse kuvuga ku burwayi bwe, Museveni yanagarutse ku rugendo rw’urukundo rwabahuje ndetse n’ubuzima bamaze imyaka myinshi basangiye.

Yibukije ko yongeye guhura na Janet ku munsi wa Noheli mu mwaka wa 1972 hanze ya Hotel Inter-Continental i Nairobi muri Kenya, mu gihe yari yarahungiye hanze y’igihugu kandi ari mu bikorwa byo kurwanya ubutegetsi bwa Idi Amin.

Museveni yavuze ko guhura kwabo byabaye nk’igitangaza cyahinduye amateka y’ubuzima bwe.

Yagize ati: “Kongera guhura byabaye byabaye nk’igitangaza byatumye mbona umuryango w’abana bane b’intangarugero n’abuzukuru cumi na batanu.”

Perezida wa Uganda yavuze ko urugo rwabo rwakomotse kuri icyo gikorwa yise igitangaza, rukaza kubabyarira abana bane ndetse n’abuzukuru 15.

Yanibukije ibihe bikomeye by’intambara yo kubohora Uganda hagati ya 1981 na 1986, ubwo yari ayoboye urugamba rwa National Resistance Army (NRA), mu gihe Janet Museveni yasigaye yita ku bana ndetse n’umuryango.

Museveni yavuze ko umugore we atagaragaye gusa nk’umubyeyi mwiza ahubwo ko yanabaye umufatanyabikorwa ukomeye mu rugendo rwa politiki n’iterambere rya Uganda.

Yashimye uruhare rwe mu muryango Uganda Women’s Effort to Save Orphans (UWESO), wavuze ko wafashije impfubyi n’abana batishoboye benshi hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati: “Maama yakoze ibintu bikomeye mu muryango.”

Akomeza agira ati: “Yabaye umugiraneza ukomeye muri UWESO kandi yagize uruhare mu mubano w’intara ya Ntungamo mu ishyaka rya NRM, hiyongereyeho n’imirimo ye y’idini.”

Museveni yavuze ko Janet Museveni yagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’ishyaka National Resistance Movement (NRM) mu Karere ka Ntungamo, anagira uruhare mu bikorwa by’iyobokamana ndetse no mu gufasha abatishoboye.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Perezida Museveni yashimiye Imana ku buzima bamaze kubana no ku rugendo bamaze kunyuramo, agaragaza icyizere cyo gukomeza kubaho imyaka myinshi.

Yanavuze ko yifuza ko we n’umugore we bazabasha kwizihiza imyaka 100 y’amavuko buri umwe, kandi bakazabona intego y’ishyirwaho ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wunze ubumwe igerwaho.

Museveni yavuze ko uwo mushinga awubona nk’ubwishingizi bw’ahazaza ha Afurika kugira ngo itazongera kuganzwa cyangwa gusigazwa inyuma n’andi mahanga.

Janet Kataaha Museveni yavutse ku wa 24 Kamena 1948. Yabaye Umufasha wa Perezida wa Uganda kuva mu 1986, ndetse yanabaye muri guverinoma mu myanya itandukanye harimo Minisitiri ushinzwe Karamoja mbere yo kugirwa Minisitiri w’Uburezi na Siporo, umwanya agifite kugeza ubu.

Nubwo ubuzima bwe bwari bwashyizwe mu kaga mu ntangiriro z’uyu mwaka, amagambo ya Perezida Museveni agaragaza ko ubu ari gukira neza, ibintu byashimishije benshi mu bayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi ndetse n’abaturage bakomeje kumwifuriza gukira burundu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui