Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atazagerwaho binyuze gusa mu bikorwa bya gisirikare, ahubwo ko asaba uburyo bwagutse buhuza umutekano, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Aya magambo yayatangarije i Kinshasa asoza uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye muri RDC, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Félix Tshisekedi ku bibazo by’umutekano bikomeje guhangayikisha akarere k’Ibiyaga Bigari.
Ndayishimiye yavuze ko igihugu cye gikomeje kwemera ko amahoro arambye muri RDC ashingira ku gukemura ibibazo by’umuzi byateje amakimbirane amaze imyaka myinshi.
Yagize ati: “U Burundi bukomeje kwemera ko igisubizo kirambye ku bibazo byugarije Uburasirazuba bwa RDC kigomba gushingira ku buryo bwuzuye kandi buhuriweho bugamije guhagarika uruziga rw’ihohoterwa rukomeza kwisubiramo, no guteza imbere imibereho n’ubukungu by’abaturage bahatuye.”
Perezida Ndayishimiye yanashimangiye ko ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bikwiye gukomeza gukorera hamwe mu rwego rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano.
Ati: “Mu guhangana n’ibyago bitewe n’imitwe y’iterabwoba y’amahanga n’indi mitwe igambiriye ikibi ikorera mu Burasirazuba bwa RDC, ni ngombwa gukomeza no kongera imbaraga mu bufatanye hagati y’ibihugu byo muri aka karere.”
Aya magambo aje mu gihe u Burundi bukomeje kugira uruhare rugaragara mu bikorwa bya gisirikare biri kubera mu Burasirazuba bwa Congo. Kuva mu mwaka wa 2023, ingabo z’u Burundi zagiye zoherezwa muri RDC mu rwego rwo gufasha ubutegetsi bwa Kinshasa kurwanya imitwe iyirwanya, cyane cyane ihuriro rya AFC/M23.
Raporo zitandukanye zagiye zigaragaza ko u Burundi bushobora kuba rufite ibihumbi byinshi by’abasirikare ku butaka bwa Congo, aho bamwe bavuga ko umubare ushobora kurenga ibihumbi 10, nubwo ubuyobozi bwa Kinshasa n’ubwa Gitega butajya butangaza ku mugaragaro umubare nyawo w’abasirikare bari muri ibyo bikorwa.
Ndayishimiye kandi yagaragaje ko ashyigikiye inzira za dipolomasi zikomeje gushakirwa umuti ikibazo cya Congo, zirimo ibiganiro biri kubera i Washington ndetse n’i Doha, kimwe n’ubuhuza bwa Afurika Yunze Ubumwe bugamije kugeza impande zirebwa n’ikibazo ku masezerano y’amahoro arambye.
Mu gihe Perezida Ndayishimiye yashimangiraga inzira y’ibiganiro nk’umusingi w’amahoro, i Kinshasa hakomeje no kuvugwa ibibazo birebana n’ahazaza h’ubumwe bw’igihugu ndetse n’imiyoborere ya politiki.
Ni muri urwo rwego Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi Gatolika muri RDC, Mgr Donatien Nshole, yagaragaje impungenge zikomeye ku mibanire ya Leta ya Congo n’u Rwanda, anaburira ku ngaruka zishobora guterwa no gutegura kamarampaka abaturage bo mu bice bigenzurwa na AFC/M23 batarimo.
Mu kiganiro cyatambutse ku rubuga rwa X kiyobowe n’umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala, Nshole yasubije ku byavuzwe n’ihuriro Union Sacrée de la Nation rishyigikiye Perezida Tshisekedi, ryari ryashinje bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika ibikorwa byo guhungabanya ubutegetsi no gukorana n’u Rwanda.
Nshole yavuze ko niba hari ugomba gusobanura iby’umubano wa Kinshasa na Kigali, uwo atari Kiliziya ahubwo ari abayobozi ba politiki.
Ati: “Umwe mu bepisikopi yabajije umwe mu badepite bo ku ruhande rw’ubutegetsi ati ‘ese nta masezerano y’ibanga ari hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa n’u Rwanda, kugira ngo bo bakomeze kugenzura ibice bari basanzwe barafashe, na bo bakabareka mukigira uko mwishakiye mu bindi bice musigaranye?’”
Yakomeje agaragaza ko ikibazo cy’amatora ya kamarampaka gishobora kubyara impaka zikomeye niba abaturage batuye mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bigenzurwa na AFC/M23 batazabigiramo uruhare.
Ati: “Bityo rero, niba ari uko bimeze, ni bo baba bafitanye imikoranire cyangwa ubwumvikane na Kagame.”
Mgr Nshole yanamaganye ibyavuzwe ko imyanzuro ya CENCO yamagana ihindurwa ry’itegeko nshinga yaba yarafashwe n’abepisikopi bake, ashimangira ko abafashe uwo mwanzuro bose bari bawushyigikiye.
Yagize ati: “Abo ni abadepite n’abasenateri bazi neza icyo ‘quorum’ ari cyo. Iyo Inteko Ishinga Amategeko yateranye ikuzuza quorum, ntibavuga ko ari abadepite bake. Abepisikopi bose bari bahari bemeranyije ku mwanzuro wafashwe.”
Yongeyeho ko igihugu gikwiye gushyira imbaraga nyinshi mu gukemura ibibazo by’umutekano n’imibereho y’abaturage aho kwibanda cyane ku makimbirane ya politiki.
Ati: “Ibibazo by’umutekano n’imibereho y’abaturage ni byo bikwiye guhabwa umwanya wa mbere.”
Amagambo ya Perezida Ndayishimiye n’aya Musenyeri Nshole agaragaza uburyo ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC gikomeje gufata indi ntera, aho usanga hari abashyigikira inzira z’ibiganiro bya dipolomasi, mu gihe abandi bakomeje kwibaza ku byihishe inyuma y’imyanzuro ya politiki n’icyerekezo igihugu cya Congo kirimo kuganamo.
Mu gihe imirwano hagati y’ingabo zishyigikiye Leta ya Kinshasa n’abarwanyi ba AFC/M23 ndetse na Twirwaneho ikomeje mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo, amaso y’abaturage n’ay’akarere akomeje guhanga amaso ibiganiro bya dipolomasi bishobora kuzatanga icyizere cy’amahoro nyuma y’imyaka myinshi y’intambara n’umutekano muke.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

