Umutwe wa FDLR umaze imyaka irenga mirongo itatu uvugwa mu bibazo by’umutekano muke byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, wongeye kugarukwaho nyuma y’amakuru agaragaza ko ibikorwa byawo byatangiye kurenga imbibi za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikagera no muri Uganda, mu gihe u Rwanda rukomeje gusaba ko uyu mutwe usenywa burundu ndetse abarwanyi bawo bagataha.
Mu myaka myinshi ishize, FDLR yakomeje gukorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Congo. U Rwanda ruwushinja kuba warashinzwe n’abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukomeza gusigasira ingengabitekerezo yayo.
Raporo zitandukanye z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zagiye zigaragaza uruhare rw’uyu mutwe mu bikorwa bihungabanya umutekano, birimo ubwicanyi, gushimuta abaturage, gufata ku ngufu no gukoresha abana mu bikorwa bya gisirikare.
Ibimenyetso bishya byagaragaye mu Karere ka Kisoro muri Uganda byatumye impungenge z’umutekano ziyongera. Abaturage bo muri ako gace batangaje ko bagabweho ibitero n’abarwanyi bakekwaho kuba aba FDLR, bakabambura ibyabo, bagashimuta bamwe ndetse bakabangamira urujya n’uruza rw’abaturage ku mihanda ihuza ibice bitandukanye by’akarere.
Ibi byatumye ubuyobozi bw’ingabo za Uganda butangaza ko bwongereye amarondo ku mipaka no mu duce twegereye aho ibyo bikorwa byavuzwe, mu rwego rwo gukumira ko ikibazo cyakwaguka.
Ku ruhande rw’u Rwanda, abayobozi bakomeje kuvuga ko FDLR ikiri ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu n’uw’akarere muri rusange. Kigali igaragaza ko gukomeza kwihanganira cyangwa gukoresha uyu mutwe mu nyungu za politiki bishobora gukomeza guteza umutekano muke mu bihugu byinshi byo mu karere.
Ibi byongeye gushimangirwa n’Umuyobozi wa Sena y’u Rwanda, François-Xavier Kalinda, wavuze ko u Rwanda rutazemera ko umutekano warwo cyangwa iterambere ryarwo bihungabanywa n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.
Yabitangaje ku wa 30 Mata 2026 mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Commune Rouge.
Kalinda yasabye Abanyarwanda bose bari hanze y’igihugu, cyane cyane abarwanira muri FDLR, gutaha mu Rwanda.
Yagize ati: “Icyifuzo cyacu ni uko Abanyarwanda bose bataha, harimo n’abari muri FDLR. Uwagize uruhare muri Jenoside azabihanirwa, utarayigizemo uruhare akomeze ubuzima bwe.”
Yanaburiye abaturage bo mu Ntara y’Iburengerazuba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara hakurya y’umupaka, mu gihe bamwe mu bayirokotse bagaragaje ko icyo kibazo kigihari.
Aya makuru aje akurikira andi amaze igihe avugwa ku ruhare rw’abarwanyi ba FDLR mu Burundi. Hari amakuru amaze imyaka atangazwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Bujumbura ndetse n’abahoze mu nzego z’umutekano yemeza ko bamwe mu barwanyi ba FDLR binjijwe mu nzego z’umutekano z’u Burundi.
Guhera mu mwaka wa 2015, amakuru menshi yakomeje kuvuga ko hari ubufatanye hagati ya bamwe mu barwanyi ba FDLR n’inzego z’umutekano z’u Burundi, nubwo ubuyobozi bw’icyo gihugu bwagiye bubihakana.
Umwanditsi Mukuru wa Radio Inzamba, Hatungimana Désire, yavuze ko bafite amakuru yizewe agaragaza ko muri zimwe mu nzego z’umutekano z’u Burundi harimo abarwanyi ba FDLR.
Yagize ati: “Ntabwo bikiri ibanga. Ubutegetsi bwa Bujumbura bufite abarwanyi ba FDLR no mu bashinzwe kurinda umutekano wa Perezida.”
Radio Inzamba kandi yatangaje ko muri batayo eshatu za gisirikare zoherejwe mu Ntara ya Cibitoke, mu gace ka Mabayi, harimo abasirikare baturuka mu rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi rw’Imbonerakure hamwe n’abandi bavuga Ikinyarwanda.
Amakuru yatanzwe n’abegereye inzego z’umutekano z’u Burundi avuga ko Perezida Évariste Ndayishimiye yaba adafitiye icyizere gihagije igisirikare cye, ari na yo mpamvu ngo akomeje gushaka abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo kurushaho kwiyubakira uburinzi.
Umwe mu bahoze mu rwego rushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu ndetse no mu rwego rw’iperereza ry’u Burundi, ubu uri mu buhungiro, yavuze ko bamwe mu barwanyi ba FDLR bamaze imyaka binjijwe mu nzego zicunga umutekano wa Perezida n’abayobozi bakuru b’icyo gihugu.
Uyu wahoze mu nzego z’umutekano yavuze ko abo barwanyi batangiye kwinjizwa mu Burundi kuva ku wa 1 Kanama 2015, nyuma y’igerageza ryaburijwemo ryo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza. Icyo gihe uwo mugambi wari uyobowe na Godefroid Niyombare.
Mu gihe intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru avuga ko umubare w’abarwanyi ba FDLR bari mu Burundi wakomeje kwiyongera.
Raporo iheruka y’Umuryango w’Abibumbye ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo na yo yagaragaje ko u Burundi bukomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda. Iyo raporo ivuga ko hari ibikoresho bitandukanye birimo intwaro, ibiribwa, imiti n’imyambaro byanyuze mu Burundi bijya ku mitwe ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.
Mu gihe ibikorwa bya FDLR bikomeje kuvugwa muri Congo, Uganda n’u Burundi, u Rwanda rwo rukomeje gusaba ko ikibazo gikemurwa mu buryo burambye, abarwanyi bagataha mu gihugu cyabo cyangwa bagashyikirizwa ubutabera igihe baba barakoze ibyaha, mu rwego rwo gukuraho kimwe mu bibazo bimaze igihe kirekire bivugwa mu mutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

