Amakuru mashya ava mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) akomeje kuzamura impungenge ku mutekano w’akarere nyuma y’uko hagaragaye ibimenyetso by’uko ubuyobozi bwa Kinshasa bukomeje gufatanya n’umutwe wa FDLR, nubwo hari amasezerano mpuzamahanga asaba ko uyu mutwe usenywa burundu.
FDLR, igizwe n’abarimo bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imaze imyaka myinshi ikorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa RDC. U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko uyu mutwe ari kimwe mu bibangamiye cyane umutekano warwo ndetse n’uw’akarere kose.
Amakuru yizewe yatangajwe n’abakurikirana ibibera muri Kivu agaragaza ko mu ntangiriro za Kamena 2026 habaye inama nyinshi za gisirikare zabereye ku kigo cya Pinga muri Walikale.
Izo nama ziyobowe na Col. Christopher Mukubwa Buli ukorera mu Ishami rya Gisirikare ryo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya RDC, Maison Militaire, ndetse akaba anashinzwe ibikorwa byo guhuza imitwe ya Wazalendo ikorera mu Majyaruguru ya Kivu.
Mu bitabiriye izo nama harimo abayobozi bakuru ba FARDC, abayobozi ba FDLR ndetse n’abahagarariye imitwe irwanya u Rwanda. Mu bavuzwe harimo Fabien Singaye, umukwe wa Félicien Kabuga, umwe mu bantu bavuzwe cyane mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera uruhare yagize mu kuyitera inkunga.
Amakuru ava muri ibyo biganiro agaragaza ko habayeho gahunda yo kwinjiza bamwe mu barwanyi ba FDLR mu mitwe ya Wazalendo hagamijwe guhisha umubare nyakuri w’abo barwanyi no koroshya uburyo bakomeza gukorana na FARDC batagaragara nk’umutwe wigenga.
Bivugwa kandi ko habaye ibiganiro ku buryo abayobozi ba FDLR bakomeza kurindwa no gucungirwa umutekano mu gihe Amerika cyangwa abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga bakongera igitutu kuri Kinshasa kugira ngo yubahirize amasezerano yasinyiwe i Washington.
Abitabiriye inama ngo banasesenguye imyitwarire y’abarwanyi ba FDLR ku rugamba ndetse bemeranya gahunda yo kubohereza mu myitozo ya gisirikare imbere muri RDC no hanze yayo hagamijwe kongera ubushobozi bwabo mu bikorwa bya gisirikare.
Icyakomeje kugarukwaho cyane muri izo nama ni umugambi wo gukomeza gushyira FDLR hafi y’umupaka w’u Rwanda no gutegura ibikorwa by’itotezwa n’ibitero bishobora kwinjira mu turere twa Rubavu na Musanze, utu turere twombi twigeze kwibasirwa n’ibitero byahitanye abaturage.
Rubavu yibukwa cyane kubera ibitero byabaye mu 2025 byahitanye abantu 16, abandi 177 bagakomereka. Mu Karere ka Musanze na ho, mu gace ka Kinigi, habaye ibitero bikomeye mu 2019 byahitanye abaturage barenga icumi.
Mu myaka isaga 30 ishize, FDLR yakomeje kuvugwaho ibikorwa byinshi by’umutekano muke ku butaka bw’u Rwanda, cyane cyane mu Majyaruguru no mu Burengerazuba bw’igihugu.
Ku wa 5 Ukuboza 2025, u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano agamije amahoro n’iterambere ry’ubukungu. Kimwe mu by’ingenzi byari bikubiyemo ni ugusenya FDLR no gukuraho impamvu zose zishobora guteza umutekano muke hagati y’ibihugu byombi.
Nubwo ayo masezerano yashyizweho umukono, amakuru akomeje kugaragaza ko FARDC ikomeje gukorana n’uyu mutwe. Mu bayobozi bavuzwe muri iyi dosiye harimo Col. Franck Mutunda Kapamba ushinzwe ubutasi mu karere ka 34 ka FARDC ndetse na Col. Solomon Tokolonga uyobora akarere ka 3402 kandi akaba n’umuyobozi w’agateganyo wa Pinga.
Abo basirikare bombi bavugwaho kuba baragize uruhare mu gushyikiriza FDLR amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare bifite uburemere bwa toni zirenga eshatu mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Mu bayobozi ba FDLR bitabiriye ibiganiro harimo Brig. Gen. Bernard Hitimana uzwi nka Mutunzi uyobora ishuri rya gisirikare rya FDLR na Col. Pierre Célestin Rurakabije uzwi nka Guillaume Simba uyobora umutwe wihariye wa CRAP.
Ibi birego bishya byongeye kwibutsa ibyatangajwe na Human Rights Watch mu 2022. Uwo muryango wari watangaje ko wakiriye amakuru yizewe yerekana ko bamwe mu basirikare ba FARDC bakoranaga bya hafi na FDLR.
Raporo yawo yavugaga ko Col. Solomon Tokolonga yagiranye inama n’abayobozi ba FDLR ndetse ko hari abasirikare bavuze ko hatanzwe amasasu menshi ku barwanyi ba FDLR mu gace ka Kazaroho muri Nyakanga 2022.
Mu mezi ashize kandi, amagana y’abarwanyi ba FDLR na CMC/FDP, imitwe isanzwe ikorana na FARDC, yongeye kugaragara mu mirwano yabereye mu duce twa Rumangabo na Rugari, ibintu byakomeje gukomeza impungenge ku ruhare rw’iyo mitwe mu mutekano w’akarere.
Abasesenguzi bavuga ko amahoro arambye hagati y’u Rwanda na RDC azagerwaho gusa ari uko impande zose zubahiriza amasezerano zasinye kandi imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke igaseswa nta kurobanura.
Mu gihe ibikorwa bya FDLR bikomeje kuvugwaho kongererwa imbaraga, ikibazo gikomeje kwibazwa ni niba amasezerano ya Washington azashyirwa mu bikorwa uko yakabaye cyangwa niba uyu mutwe uzakomeza kuba kimwe mu bibazo bikomeye by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

