Hashize igihe abaturage, abigisha gutwara ibinyabiziga ndetse n’abashaka kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga bagaragaza ibibazo byagaragaraga mu mitegurire n’imikorere y’ibizamini bya permit. Ubu noneho hagiye gutangira icyiciro gishya kigamije kuvugurura uburyo bwose bwo kwigisha no gusuzuma abifuza kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Amakuru akomeje kujya hanze agaragaza ko ikorwa ry’ibizamini bishya bya permit rizatangira muri Nzeri, mu gihe itegeko ribigenga rizatangazwa muri Nyakanga.
Nubwo iri tegeko ryamaze gutunganywa no gusohoka, hasigaye ibikorwa byo kurishyira mu bikorwa kugira ngo impinduka ziteganyijwe zitangire gukurikizwa ku rwego rw’igihugu.
Izi mpinduka zije zikurikira ibiganiro bimaze igihe birebana n’ubuziranenge bw’amasomo atangirwa mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga ndetse n’uburyo ibizamini byakorwaga.
Mu bihe byashize, uburyo bwo kwigisha bwatandukanyaga cyane bitewe n’uko abarimu batakoraga bakurikije gahunda imwe ihuriweho, ibintu byatumaga ireme ry’ubumenyi ritandukana hagati y’abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye.
Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, amategeko mashya ateganya ibisabwa bishya ku muntu ushaka gukora umwuga wo kwigisha gutwara ibinyabiziga. Umwarimu azajya asabwa kuba nibura yararangije amashuri yisumbuye kandi afite impamyabumenyi ndetse n’icyemezo cy’ubwarimu kimwemerera gukora uwo mwuga.
Byongeye kandi, abarimu bazajya bakurikiza imfashanyigisho zemewe kandi zateguwe ku rwego rw’igihugu. Nta mwarimu uzaba yemerewe guhindura gahunda y’amasomo uko yishakiye. Niba amasomo yo gutwara ibinyabiziga yarateganyijwe kumara amezi atatu, ayo mezi azubahirizwa uko yakabaye.
Ni nako bizagenda ku masomo y’amategeko y’umuhanda, aho igihe cyagenwe cyo kuyiga kizajya cyubahirizwa kugira ngo abanyeshuri bose bahabwe amahirwe angana yo kwiga no gusobanukirwa neza ibyo basabwa.
Ikindi cyagarutsweho ni uko ibibuga bikorerwaho ibizamini bizasabwa kuba byujuje ibisabwa kandi bifite ibikorwaremezo bigezweho.
Hazakoreshwa uburyo buzwi nka Mini-Automated System, aho ikizamini kizajya gikoresha ikoranabuhanga ku kigero cya 80%. Abakandida bazajya bakora igice kinini cy’ibizamini hifashishijwe tablet, ibintu biteganyijwe kugabanya amakosa no kongera umucyo mu mitangire y’amanota.
Muri gahunda nshya kandi, buri mwarimu azajya ahugurirwa icyiciro kimwe gusa. Hari abazibanda ku kwigisha gutwara ibinyabiziga mu buryo bwa tekiniki, mu gihe abandi bazajya bigisha amategeko y’umuhanda.
Abashyizeho aya mabwiriza bavuga ko bizafasha kongera ubunyamwuga no gutuma buri mwarimu yibanda ku rwego rwihariye rw’ubumenyi.
Ku ruhande rw’abanyeshuri, na bo bazajya basabwa kuzuza ibisabwa mbere yo gukora ikizamini cya permit. Ku munsi w’ikizamini, buri mukandida azajya yerekana impamyabumenyi cyangwa icyemezo cy’ikigo yigiyeho, hagamijwe kwemeza ko koko yanyuze mu mahugurwa ateganyijwe kandi yujuje ibisabwa mbere yo kwinjira mu bizamini bya nyuma.
Amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga na yo agiye gushyirirwaho uburyo bushya bwo kugenzurwa no guhabwa uburenganzira bwo gukora. Uburenganzira bwo gukora buzajya butangwa na ANPAER ku bufatanye na Rwanda National Police, by’umwihariko ishami rishinzwe impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Muri iyo gahunda nshya, Polisi izakomeza kugira uruhare rukomeye mu kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibisabwa. Izajya isura amashuri yemerewe gukora kandi inakoreshe ibizamini mu bigo byamaze kwemezwa na ANPAER kugira ngo harebwe niba amabwiriza yose yubahirizwa.
Hari kandi n’icyatekerejwe ku barimu basanzwe bakora uyu mwuga kugira ngo badasigara inyuma y’impinduka nshya. Hatangajwe ko ANPAER izabategurira amahugurwa ashobora kumara amezi atatu cyangwa atandatu bitewe n’ibikenewe.
Nyuma yo kuyarangiza no kuyatsinda neza, bazahabwa impamyabumenyi ibemerera gukomeza gukora umwuga wo kwigisha gutwara ibinyabiziga hakurikijwe ibisabwa bishya.
Abasesenguzi mu rwego rw’umutekano wo mu muhanda bavuga ko izi mpinduka zishobora kugira uruhare runini mu kuzamura ireme ry’ubumenyi bw’abatwara ibinyabiziga no kugabanya amakosa akunze guterwa n’ubumenyi budahagije.
Ikoranabuhanga rigiye kwinjizwa muri gahunda y’ibizamini na ryo ritegerejweho kongera umucyo, kugabanya uburiganya no koroshya uburyo bwo gukurikirana imyigire y’abakandida.
Nubwo gahunda yose itegerejwe gutangira gushyirwa mu bikorwa muri Nzeri, abaturage, abanyeshuri n’abafite amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga barasabwa gukomeza gukurikirana amabwiriza n’itangazo rya nyuma rizasohoka kugira ngo bamenye neza ibisabwa byose bizakurikizwa igihe gahunda nshya izaba itangiye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

