Minembwe yongeye kuba isibaniro ry’imirwano ikaze hagati y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abayishyigikiye ku ruhande rumwe, ndetse n’ihuriro rya AFC/M23 rifatanyije na Twirwaneho ku rundi ruhande, nyuma y’uko igitero cyari kigamije gufata Centre ya Minembwe kirangiye gisubijwe inyuma.
Iyi mirwano yabaye nyuma y’iminsi mike ubuyobozi bwa gisirikare bwa FARDC muri Kivu y’Amajyepfo butangaje ko bwari bumaze kugenzura Minembwe.
Ku wa Kane tariki ya 17 Kamena, Lt. Reagan Mbuyi Kalonji, uvugira ibikorwa bya gisirikare bya FARDC muri Kivu y’Amajyepfo, yari yatangaje ko ingabo za Leta zifatanyije n’abazifasha ku rugamba zirimo Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi, zafashe Minembwe.
Icyakora amakuru yaturukaga muri ako gace yagaragaje ko imirwano yari igikomeje ndetse ko impande zihanganye zari zigifite ibice byinshi zirwaniramo.
Mu minsi yari yabanje, imitwe idasanzwe irimo Hiboux na Serpent Noirs yari yarushijeho kwegera Minembwe, aho yari isigaje intera ngufi cyane kugira ngo yinjire muri Centre y’aka gace gatuwe cyane n’Abanyamulenge. Amakuru yavugaga ko izi ngabo zari zigeze hafi ku bilometero bitanu gusa uvuye muri Centre ya Minembwe.
Ibi byateye impungenge abaturage benshi bo muri aka karere, cyane cyane mu gihe imirwano yari imaze iminsi yimuka iva ku misozi imwe ijya ku yindi.
Mu ijoro ryo ku wa Kane ahagana saa yine z’ijoro, ibintu byahinduye isura ubwo umutwe wa AFC/M23 woherezaga izindi ngabo zaturutse i Goma kugira ngo zongere imbaraga ku rugamba rwari rukomeje muri Minembwe.
Uyu musada wageze muri aka gace kari hagati y’imisozi miremire ya Fizi na Uvira, maze ibikorwa bya gisirikare bihita bihindura icyerekezo. Nyuma y’amasaha make gusa, ingabo za Twirwaneho n’iza AFC/M23 zatangiye gusunika abasirikare ba FARDC n’abafatanyabikorwa babo zibakura mu bice bitandukanye.
Mu duce twa Ilundu, Bidegu, Gakenke ndetse no ku musozi wa Ruhinamavi ufatwa nk’ingenzi mu bugenzuzi bw’akarere, habereye imirwano ikomeye yatumye impande zari zashyize imbere umugambi wo gufata Minembwe zisubira inyuma.
Col. Rugabo Fidèle, uvugira ibikorwa bya gisirikare bya Twirwaneho, yavuze ko urugamba rwo kurwanira Ruhinamavi rwari rumaze iminsi rwiganje muri ako gace.
Yagize ati: “Ruhinamavi twari tubamaze iminsi tuyirwaniraho, tukabasubiza inyuma na bo bakadusubiza inyuma, ariko bari bagiye kumara hafi iminsi ibiri barafashe ako gasozi. Rero ntibarekeye aho ngaho bajomeje bagana mbere bafata n’aho bita Ilundu, ni ho twari tumaze iminsi turwanira.”
Yavuze ko nyuma y’ikorwa ry’igenamigambi rishya rya gisirikare, ingabo zabo zabashije guhindura uko ibintu byari byifashe ku rugamba.
Ati: “Rero bibaye muri iki gitondo, bari bageze ku bilometero 5 na Centre ya Minembwe, mu ijoro ryacyeye ni ho aba-Hiboux bahageze babasha gufata agasozi bita kwa Buhimba.”
Yakomeje asobanura uko igitero cyo gusubiza inyuma abo bahanganye cyagenze agira ati: “Ariko twabyutse dushyira ku murongo ingabo zacu uyu munsi, igihe cya saa yine twabashije gukubita umwanzi tumukura muri ibyo bice, tumukura kwa Buhimba, tumukura kwa Harera, tumukura muri Ruhinamavi, tumukura mu Bidegu; ubu umwanzi wese tukaba tumaze kumwambutsa Lwiko yerekeza mu birindiro bye bya mbere aho bita za Mutunda.”
Nk’uko amakuru ava ku rugamba abigaragaza, nyuma y’iyi mirwano abasirikare ba FARDC n’abo bari bafatanyije basubiye inyuma berekeza mu bice bya Mutunda nyuma yo kwambuka umugezi wa Lwiko.
Iyi ntsinzi kandi ngo yaherekejwe no gufata imbohe nyinshi z’intambara. Twirwaneho yatangaje ko mu bafashwe harimo abasirikare ba FARDC, abarwanyi ba Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi zari ziri muri operasiyo yo gufata Minembwe.
Andi makuru yatangajwe n’abari hafi y’uru rugamba avuga ko mu bafatiwe ku rugamba harimo abasirikare barenga 30 bo mu mutwe wa Hiboux ndetse n’abacanshuro umunani b’abazungu.
Ibi bibaye mu gihe akarere ka Minembwe gakomeje kuba kimwe mu bibuga by’imirwano bikomeye muri Kivu y’Amajyepfo, aho impande zitandukanye zikomeje guhatanira kugenzura ibice bifite akamaro mu buryo bwa gisirikare no mu buryo bw’imiyoborere.
Nubwo FARDC yari yatangaje ko yamaze gufata Minembwe, ibyabereye ku rugamba ku wa Gatanu byongeye kugaragaza ko intambara ikomeje kandi ko ubusugire bw’ibice bitandukanye bugihindagurika bitewe n’uwatsinze ku rugamba muri buri gihe.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

