Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yongeye gutangaza amagambo akomeje gukurura impaka ku mateka y’u Burundi no ku ruhare igihugu cye gifite mu bibazo by’umutekano byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, aho yavuze ko ubwicanyi ndengakamere bwahitanye abarenga ibihumbi 300 by’Abahutu mu mwaka wa 1972 butakozwe n’Abatutsi nk’ubwoko ahubwo bwakozwe n’abari abayobozi b’icyo gihe.
Aya magambo yayatangarije mu Ntara ya Buhumuza mu masengesho yo gushimira Imana imyaka itandatu amaze ayoboye igihugu. Perezida Ndayishimiye yavuze ko igihe cyose havuzwe ibyabaye mu 1972 hari abantu bahita bashinja Abatutsi bose, ibintu yavuze ko bidakwiye kuko amateka akwiye kureberwa mu ndorerwamo y’ubuyobozi bubi aho kureberwa mu ndorerwamo y’amoko.
Yagize ati: “Nagira ndabaremeshe. Ririya honyabwoko ntiryakozwe n’Abatutsi. Ryakozwe n’indongozi zari zirongoye igihugu. Abo nabo ntibagira ubwoko.”
Yakomeje agaragaza ko ubushakashatsi n’ukuri ku byabaye mu 1972 bitagomba gutera ubwoba Abatutsi b’iki gihe, ahubwo ko bugamije kwerekana uko abayobozi babi bashobora guteza igihugu amakuba.
Yagize ati: “Ntihagire rero Umututsi asubira kugira ubwoba. Twebwe dushaka kwerekana y’uko indongozi mbi ihonya igihugu.”
Aya magambo aje nyuma y’uko Komisiyo y’Ukuri n’Ubwiyunge mu Burundi (CVR) ishyikirije Inteko Ishinga Amategeko na Sena raporo yemeza ko mu 1972 habaye iyicwa ryibasiye Abahutu rigahitana abarenga ibihumbi 300.
Iyo komisiyo yari yaranageze kuri uwo mwanzuro muri raporo yasohoye mu 2021, aho yemeje ko habaye ihonyabwoko ryakorewe Abahutu, nubwo kugeza ubu hatarashyirwaho itegeko ribyemeza burundu nk’umwanzuro wa Leta.
Amateka y’u Burundi akomeje kuba isoko y’impaka zikomeye cyane cyane ku byabaye mu myaka ya 1965, 1972, 1988 na 1993, aho igihugu cyahuye n’ubwicanyi bukomeye bushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’Abatutsi.
Nubwo Perezida Ndayishimiye asaba Abarundi kudashyira ibyaha ku bwoko bwose, kuri ubu ari hagati y’urupfu n’umupfumu nyuma yuko hari abakomeje kunenga politiki y’akarere ayoboye bavuga ko amagambo ye atajyana n’ibikorwa by’ingabo z’u Burundi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abakurikiranira hafi ibibazo byo mu karere, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abasesenguzi batandukanye bakomeje kuvuga ko ingabo z’u Burundi zoherejwe muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo zifatanya n’ingabo za FARDC, imitwe ya Wazalendo ndetse n’umutwe wa FDLR mu bikorwa byagize ingaruka zikomeye ku baturage b’Abatutsi bo muri Congo, cyane cyane Abanyamulenge n’abatuye muri Masisi.
Ibi birego bishingira ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yagiranywe hagati ya Perezida Évariste Ndayishimiye na Perezida Félix Tshisekedi, yatumye u Burundi bwohereza umubare munini w’abasirikare mu burasirazuba bwa RDC mu rwego rwo gufasha Leta ya Kinshasa kurwanya ihuriro rya AFC/M23.
Abanenga ubu bufatanye bavuga ko aho kuba ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, bwahindutse uruhande rw’intambara rwagize uruhare mu gukaza amakimbirane no gushyira abaturage bamwe mu kaga.
Raporo zitandukanye zakomeje kuvuga ko mu bice bya Minembwe, Fizi, Masisi na Rutshuru habaye ibikorwa by’ihohoterwa, gutwika amazu, kwangiza imitungo, kwica amatungo no kwimura abaturage, aho bamwe mu baturage bavuga ko ibikorwa byibasira cyane abaturage b’Abatutsi.
Hari kandi abakomeje gushinja Perezida Ndayishimiye gukorana bya hafi na Perezida Félix Tshisekedi mu rugamba rwo kurwanya AFC/M23, ibintu bavuga ko byatumye ingabo z’u Burundi zinjira cyane mu ntambara yatumye abasirikare benshi babura ubuzima.
Ibi byagaragaye cyane nyuma y’ifatwa rya Goma ndetse n’iry’umujyi wa Bukavu n’abarwanyi ba AFC/M23 mu ntangiriro za 2025, ibintu byahinduye isura y’urugamba mu burasirazuba bwa RDC.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko kohereza ingabo z’u Burundi muri RDC byagize ingaruka zikomeye ku gihugu imbere, cyane cyane ku bukungu no ku mibereho y’abaturage.
Icyakora, ikibazo gikomeje kwibazwa ni uburyo Perezida Ndayishimiye ashobora kuba asaba Abarundi kutagereka ibyaha by’amateka ku bwoko runaka, mu gihe nawe akomeje gushinjwa kugira uruhare muri politiki n’ibikorwa bya gisirikare bivugwaho gutuma bamwe mu baturage bo mu burasirazuba bwa RDC bakomeza guhura n’ihohoterwa rishingiye ku moko yabo.
Mu gihe ibiganiro bya politiki bikomeje gushyigikirwa n’abakuru b’ibihugu bitandukanye, hari icyizere ko ibisubizo birambye ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC bizava mu nzira y’ibiganiro aho kuva ku rugamba.

