Agapfa kaburiwe ni impongo: Abanyarwanda n’Abarundi baba muri Kenya baburiwe ko bashobora kwicwa

Impaka zishingiye kuri politiki zikomeje gufata indi ntera muri Kenya mu gihe igihugu kirimo kwitegura amatora ateganyijwe mu mwaka wa 2027, aho bamwe mu rubyiruko rwo muri icyo gihugu batangiye gutanga ubutumwa bukarishye bugamije abanyamahanga by’umwihariko Abanyarwanda, Abarundi ndetse n’Abanya-Uganda baba muri Kenya.

Amashusho yakwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook yateje impaka ndende nyuma yo kugaragaza bamwe mu rubyiruko rwo muri Kenya bavuga ko abaturage bakomoka mu Rwanda, u Burundi na Uganda bagomba kuva muri Kenya mbere y’amatora ya Perezida ateganyijwe mu 2027, bitaba ibyo bakazahura n’ingaruka zikomeye.

Aya mashusho yasakajwe cyane n’urubuga rwa L.C.M Media, agaragaza ibiganiro byabereye mu matsinda azwi nka “Bunge”, ijambo ryo mu Giswahili risobanura “Inteko Ishinga Amategeko”. Ni ibiganiro urubyiruko rukoresha ruganira ku bibazo bitandukanye bireba igihugu, cyane cyane ibya politiki n’imiyoborere.

Muri ayo mashusho, umwe mu rubyiruko yumvikanye atanga ubutumwa bukakaye bugenewe abaturage bakomoka mu bihugu bituranye na Kenya.

Yagize ati: “Nshaka kubwira abaturanyi bacu bo mu Rwanda no mu Burundi. Ibi ntabwo twabyibagirwa. Niba uziko uri Umunyarwanda, Umurundi n’Umunya-Uganda, uyu ni umwaka wawe wa nyuma wo kuba muri Kenya.”

“Mu 2027 musohoke gato mu gihugu kuko muri uwo mwaka hari ibyo twebwe nk’Abanya-Kenya dushaka kwikorera. Ni tugufata uri ku murongo, ngo ugiye gutora, ahhh! Uzamenya Umunya-Kenya uwo ari we.”

Uyu musore yakomeje avuga ko hari amakuru bavuga ko bafite yerekana ko bamwe mu Banyarwanda n’Abarundi batuye muri Kenya bafite indangamuntu z’icyo gihugu bazibonye mu buryo budakurikije amategeko.

Yagize ati: “Nitukubona ku murongo ugiye gutora, uzatubwira uwo ugiye guha ijwi. Ibi bintu nibyo byatumye abantu muri Afurika y’Epfo bicwa. Ntimugerageze gukina uwo mukino. Banyarwanda muri hano muri Kenya, mubwire ayo matsinda y’amabandi abazana hano ko uyu ari umwaka wa nyuma. Mu 2027 muzinge utwangushye, musubire iwanyu.”

Ntabwo yahagarukiye aho gusa, ahubwo yanavuze ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda akwiriye kuba azi ko ubu butumwa bwamugejejweho binyuze ku baturage be baba muri Kenya.

Yagize ati: “Abantu bawe twarababuriye, ntabwo ari ukubakinisha.”

Mu yandi magambo yavuze agaragaza uburyo bamwe muri bo babona abanyamahanga bafite ibyangombwa bya Kenya.

Yagize ati: “Izo ndandamuntu mufite ni izo gutuma mucuruza ibyayi, ibigori no kugira ngo mukoreshe M-Pesa gusa.”

Aya magambo yakwirakwiye mu gihe ubushyamirane bwa politiki muri Kenya bukomeje gufata indi ntera hagati y’abashyigikiye Perezida William Ruto n’abatamushaka muri manda itaha.

Muri iki gihe, amatsinda ya politiki n’urubyiruko ayashyigikiye akomeje kugirana amakimbirane ashingiye ku hazaza h’ubuyobozi bw’igihugu. Hari abifuza ko Perezida Ruto arangiza manda imwe gusa, bazwi cyane ku izina rya “One-Term”, mu gihe hari abandi bashyigikiye ko yakongera gutorerwa indi manda ya kabiri, bakunze kwitwa “Two-Term”.

Abasesenguzi bavuga ko iyo politiki ishyushye cyane ishobora gutuma abanyamahanga baba muri Kenya bagwa mu mutego w’amagambo y’urwango cyangwa iterabwoba rikomoka ku myumvire ya bamwe mu banyapolitiki n’ababashyigikiye.

Kenya ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byakiriye umubare munini w’Abanyarwanda, Abarundi n’Abanya-Uganda bagiyeyo gushaka akazi, gukora ubucuruzi cyangwa kwiga. Umujyi wa Nairobi n’indi mijyi minini yo muri icyo gihugu ibamo abaturage benshi bakomoka muri ibyo bihugu by’ibituranyi, bakaba bagira uruhare mu bikorwa by’ubukungu n’iterambere.

Nubwo amagambo yavugiwe muri ayo mashusho yateje impungenge mu banyamahanga batuye muri Kenya, kugeza ubu nta rwego rwa Leta ya Kenya ruragira icyo rutangaza kuri ayo magambo cyangwa ku birego bivuga ko hari abanyamahanga bafite indangamuntu za Kenya bazibonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Icyakora, kuba amatora ya 2027 agenda yegereza igihugu igihe gikomeye cya politiki, biragaragara ko impaka ku ruhare rw’abanyamahanga, umutekano n’imikoreshereze y’indangamuntu bishobora gukomeza kuba ingingo zizatavugwaho rumwe mu mezi n’imyaka iri imbere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui