Abaturage n’abakerarugendo bari mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi batangajwe no kubona amagana y’abanyonga amagare bazenguruka imihanda itandukanye y’uwo mujyi bambaye uko bavutse, mu gikorwa cyari kigamije gutanga ubutumwa bukomeye ku bibazo byugarije isi birimo ihindagurika ry’ibihe ndetse no gushishikariza abantu gukoresha uburyo bw’ingendo butangiza ibidukikije.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2026, cyitabiriwe n’abantu hafi 150 bahagurutse ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kiri i Bruxelles.
Bafashe urugendo rwambukaga ahantu hatandukanye hazwi cyane muri uwo mujyi, harimo Cinquantenaire Park, amasangano y’imihanda ya Schuman, Place Sainte-Catherine, Manneken Pis na Sablon mbere yo gusoza urugendo rwabo kuri Place Poelaert, nyuma bakagaruka aho batangiriye.
Abitabiriye icyo gikorwa bavuga ko kiri mu bukangurambaga buzwi ku izina rya Cyclonudista, bumaze kuba umuco ngarukamwaka mu Bubiligi. Uyu mwaka bwabaye ku nshuro ya 20, bikagaragaza uburyo bugenda burushaho kwamamara no gukurura abantu benshi bafite inyota yo kurengera ibidukikije.
Nubwo bamwe bashobora gutungurwa no kubona abantu banyonga amagare bambaye uko bavutse, abategura iki gikorwa bavuga ko icyo atari cyo cy’ingenzi. Basobanura ko kwambara uko bavutse ari ikimenyetso kigamije kugaragaza uburyo abatwara amagare baba bafite intege nke mu mihanda ihuriramo ibinyabiziga byinshi, ndetse bikaba n’uburyo bwo kwerekana ukwiyakira no kubaho umuntu adatinya uko ateye.
Ikindi gitekerezo gikomeye gitangwa muri ubu bukangurambaga ni ugushishikariza abaturage guhitamo amagare aho gukoresha imodoka mu ngendo ngufi.
Abategura Cyclonudista bavuga ko urwego rw’ubwikorezi ruri mu bitera imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwo hejuru, aho ibinyabiziga bifite uruhare rwa 23% by’iyo myuka. Banavuga ko uwo mubare wakomeje kwiyongera ku kigero cya 33,5%, ibintu bavuga ko bikwiye gukangurira abantu gushaka ibisubizo birambye.
Aba baharanira ibidukikije bagaragaza ko bitumvikana uburyo abantu benshi bakomeje gukoresha imodoka mu ngendo zitarenga kilometero eshanu kandi bashobora gukoresha amagare cyangwa bakagenda n’amaguru. Imibare batangaza igaragaza ko 59% by’Ababiligi bakoresha imodoka no mu rugendo rugufi cyane.
Bavuga kandi ko inyungu zo gukoresha amagare zitagarukira gusa ku kurengera ibidukikije. Nk’uko babisobanura, iyo nibura Umubiligi umwe muri batanu yahitamo kunyonga igare iminota itanu ku munsi, impfu z’imburagihe zigera kuri 210 zakwirindwa buri mwaka. Byongeye kandi, toni zirenga 25.000 z’imyuka ihumanya ikirere zakumirwa buri mwaka, bikagira uruhare rukomeye mu kubungabunga ubuzima bw’abantu n’ibidukikije.
Mu gihe isi ikomeje guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe zirimo ubushyuhe bukabije, amapfa n’imyuzure bikomeje kwiyongera, ibikorwa nk’ibi bya Cyclonudista biragenda bihinduka uburyo bwo gukangurira abaturage n’abayobozi gufata ibyemezo birengera ejo hazaza h’umubumbe w’Isi.
Nubwo uburyo bukoreshwa muri ubu bukangurambaga bukomeje gukurura impaka mu bice bitandukanye by’isi, abaryitabira bavuga ko intego yabo nyamukuru atari ugushotorana cyangwa gutangaza abantu, ahubwo ari ugukoresha uburyo budasanzwe kugira ngo ubutumwa bwabo bugere kure kandi bwumvikane n’abatari bake.
Ku nshuro ya 20 iki gikorwa kibereye mu Bubiligi, Cyclonudista ikomeje kuba kimwe mu bikorwa bidasanzwe byahuje ubukangurambaga bwo kurengera ibidukikije, umutekano wo mu muhanda n’uburenganzira bwo kwiyakira, bikaba byarakuruye amaso y’abatuye Bruxelles ndetse n’isi yose.
Reba amashusho unyuze hano cyangwa hano
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

