Yamumenye mbere? François Mitterrand yasize ahishuye uwahanuye indege yari itwaye inshuti ye y’akadasohoka Juvenal Habyarimana.

Ibimenyetso byinshi byagiye bishyirwa ahagaragara mu myaka irenga 30 ishize bikomeje kugaragaza ko urupfu rwa Perezida Juvénal Habyarimana rushobora kuba rwarateguwe n’abari mu nkoramutima z’ubutegetsi bwe, aho kuba abo bahanganye na bwo ku rugamba nk’uko bamwe bakomeje kubivuga.

Ku wa 6 Mata 1994, indege yari itwaye Perezida Habyarimana w’u Rwanda na Perezida Cyprien Ntaryamira w’u Burundi yahanuwe igeze hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Kigali, nyuma yo kuva mu nama yari yabereye i Arusha muri Tanzania.

Uwo mugoroba wahindutse intangiriro y’ibyago bikomeye byakurikiwe no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Nubwo kuva icyo gihe hakomeje gukwirakwizwa ibirego bishinja Inkotanyi guhanura iyo ndege, inyandiko zitandukanye zaturutse mu bihugu by’ibihangange ndetse n’ubuhamya bw’abari hafi y’ubutegetsi bwa Habyarimana byatanze indi sura y’iki kibazo.

Mu nama y’Abaminisitiri b’u Bufaransa yabaye ku wa 22 Kamena 1994, Perezida François Mitterrand yagaragaje ko atemeraga igitekerezo cy’uko Inkotanyi ari zo zari inyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Yagize ati: “Twahaye ubufasha guverinoma yemewe n’amategeko ariko tukabasaba kuganira n’inyeshyamba. Twagerageje guharanira ko habaho ubwumvikane hagati y’Abahutu n’Abatutsi binyuze mu biganiro bya Arusha.”

Yakomeje ati: “Amasezerano yagezweho yasaga n’ashimishije Abatutsi basaga n’abamaze kugera mu butegetsi, ariko ibikorwa byo kwica Perezida [Habyarimana] bishobora kuba byarakozwe n’intagondwa z’Abahutu.”

Aya magambo y’umukuru w’Igihugu cyari inshuti ikomeye ya leta ya Habyarimana icyo gihe yagaragaje ko no mu Bufaransa hari hamaze kuboneka amakuru ashimangira ko abari batishimiye Amasezerano ya Arusha bashobora kuba ari bo bari inyuma y’icyo gikorwa.

Icyo gihe u Rwanda rwari rugeze kure mu gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Arusha yari agamije gusaranganya ubutegetsi hagati ya leta yari iriho na FPR Inkotanyi. Ingabo za RPA zari zamaze kohereza abasirikare 600 muri CND kugira ngo barinde abanyapolitiki ba FPR bari biteganyijwe ko bazinjira muri guverinoma y’inzibacyuho.

Hari hateganyijwe ko hashyirwaho guverinoma ihuriweho, hagasaranganywa imyanya mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi ndetse hakanavangwa ingabo za RPA n’izari FAR. Ku ruhande rwa FPR Inkotanyi, aya masezerano yari asobanuye amahirwe akomeye yo kwinjira mu buyobozi bw’igihugu binyuze mu nzira y’ibiganiro aho kuba intambara.

Ni muri urwo rwego Mitterrand yavuze ko Inkotanyi zari zishimiye ibyari bimaze kugerwaho muri Arusha ku buryo zitari zifite inyungu yo gukuraho Habyarimana muri icyo gihe.

Raporo y’ibanga y’Ikigo cy’Ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CIA, na yo yaje gutanga amakuru akomeye kuri iki kibazo. Iyo raporo igaragaza ko abasirikare b’intagondwa z’Abahutu, cyane cyane abari mu mutwe warindaga Perezida, ari bo bakekwagaho uruhare rukomeye mu ihanurwa ry’iyo ndege.

Iyo raporo ivuga ko abo basirikare bari bafite imbunda 35 zishobora guhanura indege hamwe na missile 15 zakozwe mu Bufaransa, zari zishobora gukoreshwa muri icyo gikorwa.

Igitabo “Stepp’d in Blood: Akazu and The Architects of the Rwandan Genocide Against The Tutsi” cyanditswe n’umunyamakuru n’umushakashatsi Andrew Wallis na cyo gitanga ibisobanuro birambuye ku byabaye mu minsi ya nyuma mbere y’urupfu rwa Habyarimana.

Wallis agaragaza ko bamwe mu bari bagize Akazu batangiye kugira ubwoba ko Habyarimana yari agiye kubakuraho akinjiza abandi bantu mu buyobozi, ibintu byari guhungabanya inyungu zabo.

Ku wa 4 Mata 1994, wari umunsi wa Pasika, Habyarimana yahamagaye Enoch Ruhigira wari ukuriye Cabinet ye, amumenyesha ko hagomba gutegurwa umuhango wo kurahiza guverinoma nshya. Yifuzaga ko iyo guverinoma izaba igizwe n’abantu batandukanye aho gukomeza kugendera ku nyungu z’agatsiko gato kari kamukikije.

Nk’uko Wallis abyandika, ayo makuru yakiriwe nabi cyane n’abari basanzwe bagize Akazu. Mu masaha yakurikiyeho habaye inama yihutirwa yahuje bamwe mu bantu bakomeye mu gisirikare no mu muryango wa Habyarimana.

Wallis avuga ko Théoneste Bagosora yahise ava i Gisenyi yihutira kwitabira iyo nama, ndetse ko ibiganiro byibanze ku buryo indege ya Perezida yari kuzagaruka mu Rwanda ivuye muri Tanzania yashoboraga kuraswa.

Nubwo hari impaka zakomeje imyaka myinshi ku byerekeye uwarashe iyo ndege, amakuru atandukanye yagiye ava mu nzego z’ubutasi, mu nyandiko za dipolomasi no mu bushakashatsi bwigenga akomeje kwerekana ko abantu batifuzaga ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Arusha bari bafite impamvu nyinshi zo gukuraho Habyarimana.

Mitterrand ubwe yagaragaje ko ingabo z’u Bufaransa zagombaga kwibanda ku gutabara abaturage aho kwinjira mu ntambara. Gusa ibikorwa by’ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda byakomeje kuvugwaho byinshi, cyane cyane nyuma ya Opération Turquoise.

Iyi opération yari igizwe n’abasirikare b’Abafaransa bagera ku 2500 boherejwe mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Rwanda.

Nyuma yaho bamwe mu bashakashatsi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bavuze ko iyo opération yorohereje bamwe mu basirikare ba FAR n’Interahamwe bari bamaze kugira uruhare muri Jenoside guhungira muri Zaire, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakajyana intwaro zabo.

Nyuma y’imyaka myinshi ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ikibazo cy’uwarashe indege ya Habyarimana gikomeje kugibwaho impaka.

Icyakora inyandiko zagiye zishyirwa ahagaragara uko imyaka ishira zigaragaza ko ibimenyetso byinshi byerekeza ku ntagondwa z’Abahutu zari zanze gusangira ubutegetsi n’abatavuga rumwe na zo, kandi zari zifite ubwoba ko amasezerano ya Arusha yari agiye kurangiza ubutegetsi zari zimazemo imyaka myinshi.

François Mitterrand yitabye Imana aguye i Paris mu Bufaransa ku wa 8 Mutarama 1996 ku myaka 79 y’amavuko, azize kanseri y’ubugabo bw’epfo. Yayoboye u Bufaransa nka Perezida kuva mu 1981 kugeza mu 1995.

Mu mateka y’u Rwanda, azwiho kuba yari inshuti y’akadasohoka y’ubutegetsi bwa Perezida Juvénal Habyarimana, kandi ubutegetsi bwe bukaba bushyirwa mu majwi cyane ku ruhare n’ubufatanyacyaha mu bikorwa bitandukanye byerekeranye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui