Abarwanyi 204 bahoze mu mutwe wa M23 bashyize intwaro hasi mu mezi abiri gusa hagati ya Mata na Gicurasi 2026, bakishyikiriza Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu gihe ubuyobozi bwa gisirikare buvuga ko gahunda yo kwakira abava mu mitwe yitwaje intwaro ikomeje gutanga umusaruro.
Aya makuru yatangajwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisirikare ka 34, bwemeza ko umubare w’abahitamo kuva mu mitwe yitwaje intwaro ugenda wiyongera mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byakunze kwibasirwa n’intambara n’umutekano muke.
Abashyikirije FARDC bakomoka mu turere twa Lubero, Rutshuru na Masisi muri Nord-Kivu, ndetse na Kalehe muri Sud-Kivu. Ni uturere tumaze imyaka myinshi duhanganye n’ibibazo by’umutekano muke byatewe n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ibyo bice.
Nk’uko ubuyobozi bwa FARDC bubitangaza, aba barwanyi bageze ku birindiro by’ingabo za leta ku bushake bwabo. Bamwe muri bo bari bagifite intwaro zabo mu gihe abandi bazishyize hasi mbere yo kwinjira muri gahunda yo kwakirwa no gufashwa gusubira mu buzima busanzwe.
Abaturage n’abasirikare bababonye bavuga ko benshi muri abo bahoze ari abarwanyi bagaragazaga umunaniro ukabije, intege nke ndetse n’ibimenyetso by’ubuzima bukomeye bamazemo igihe mu mashyamba no mu mirwano.
Nyuma yo kwakirwa n’ubuyobozi bwa gisirikare, bivugwa ko aba bahoze muri M23 bahawe ubufasha bw’ibanze bugamije kubitaho no kubafasha gutangira urugendo rwo gusubira mu buzima busanzwe.
Banatanze ubuhamya ku mibereho banyuzemo mu gihe bari mu mutwe wa M23, bavuga ko bahuye n’ibibazo byinshi ndetse n’ubuzima bwari bugoye.
Iyi gahunda iri mu ngamba za FARDC zigamije gushishikariza abarwanyi bakiri mu mitwe yitwaje intwaro kuva ku rugamba bagahitamo inzira y’amahoro no gusubira mu muryango nk’abaturage basanzwe.
Majoro Dieudonné Kasereka, ushinzwe itumanaho akaba n’umuvugizi wa Task Force y’Akarere ka Gisirikare ka 34, yavuze ko ubuyobozi bwa gisirikare bukomeje kwakira neza abahitamo gushyira intwaro hasi.
Yagize ati: “Abakiri mu nyeshyamba bafite impungenge zo kwitandukanya na zo, turabizeza ko bazakirwa neza nk’abandi bose bamaze kwishyikiriza FARDC.”
Aya magambo agaragaza ubutumwa bwo kureshya abarwanyi ba M23 ubuyobozi bwa gisirikare muri FARDC bukomeje kugeza ku barwanyi bakiri mu mashyamba, bubizeza umutekano n’ubufasha nibahitamo kuva muri uriya mutwe.
Nubwo impande zitandukanye zikomeje gutanga ibisobanuro bitandukanye ku bibera mu burasirazuba bwa Congo, umubare w’abavuga ko bavuye mu mitwe yitwaje intwaro ugakomeza kwiyongera ukomeje gukurikirwa n’abasesenguzi b’umutekano, bareba niba ushobora kugira ingaruka ku miterere y’urugamba n’umutekano muri Nord-Kivu na Sud-Kivu mu mezi ari imbere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

