Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) rwongeye kuba ihuriro ry’impaka zikomeye hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda nyuma y’uko Kinshasa itangaje ko yashyikirije uru rukiko ikirego ishinja Kigali ibikorwa ivuga ko byabaye ku butaka bwayo mu gihe kirenga imyaka 30 ishize.
Iki kirego cyatangajwe na Minisiteri y’Itangazamakuru n’Itumanaho ya RDC ku wa Gatanu, ivuga ko igamije gusaba Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera kwemeza ko u Rwanda rwarenze ku nshingano zarwo mpuzamahanga binyuze mu bikorwa Kinshasa ivuga ko byagize uruhare mu bibazo by’umutekano n’uburenganzira bwa muntu byaranze uburasirazuba bwa Congo kuva mu myaka ya za 1990.
Mu nyandiko yashyizwe ahagaragara, RDC ivuga ko ibikorwa biregwa u Rwanda birimo kurenga ku masezerano mpuzamahanga ajyanye no gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ivangura rishingiye ku moko, kurwanya ivangura rikorerwa abagore ndetse no kurwanya iyicarubozo.
Abategetsi ba Kinshasa bavuga ko abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo bamaze imyaka irenga 30 bahura n’ibibazo bikomeye birimo ubwicanyi, iyicarubozo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwimurwa ku gahato ndetse n’ivangura rishingiye ku moko cyangwa ku gitsina.
Muri iki kirego, RDC ivuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, habaye ibikorwa bya gisirikare ku butaka bwa Congo byakozwe n’ingabo z’u Rwanda ndetse n’imitwe yitwaje intwaro Kinshasa ivuga ko yashyigikiwe cyangwa yayobowe na Kigali.
Kinshasa ivuga ko ibyo bikorwa byibasiye inkambi z’impunzi, imidugudu n’imijyi itandukanye yo mu burasirazuba bwa Congo, bikagira ingaruka zirimo impfu z’abaturage benshi, kwimurwa kw’abaturage ndetse n’ibindi bibazo by’ubutabazi byakurikiyeho.
Iki gihugu gikomeza kivuga ko ibyo birego bitagarukira gusa ku bihe byakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ko byagaragaye no mu Ntambara ya Mbere ya Congo, Intambara ya Kabiri ya Congo ndetse no mu zindi ntambara zakurikiyeho.
Mu kirego cyayo, RDC yagarutse ku mitwe itandukanye yagiye ikorera mu burasirazuba bwa Congo, irimo AFDL, RCD, CNDP na M23/AFC, ivuga ko yose ifitanye isano n’u Rwanda cyangwa yarakomeje kunganirwa na rwo mu bihe bitandukanye.
Kinshasa yasabye Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera gutegeka u Rwanda guhagarika ibikorwa ivuga ko binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, gutanga icyizere ko bitazongera kubaho mu gihe kiri imbere ndetse no gutanga indishyi ku gihugu no ku baturage ivuga ko bagizweho ingaruka n’ibi bikorwa.
Minisiteri y’Itangazamakuru n’Itumanaho ya RDC yavuze ko iki cyemezo cyo kwitabaza ICJ ari ikimenyetso cy’ubushake bw’iki gihugu bwo gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z’amategeko aho gukoresha imbaraga.
Mu itangazo ryayo yagize iti: “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yizeye byimazeyo Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera kandi ikomeje guharanira ko amategeko aruta gukoresha imbaraga, kugira ngo ubutabera bugerweho ku bahohotewe.”
Iki kirego kije mu gihe umwuka hagati ya Kigali na Kinshasa ukomeje kuba mubi nubwo hakomeje ibiganiro n’imbaraga mpuzamahanga zigamije gushaka igisubizo kirambye ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo.
Mu mezi ashize, umutekano muke wongeye gufata indi ntera nyuma y’ibikorwa bya M23/AFC mu bice bitandukanye byo mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. RDC yakomeje gushinja u Rwanda gutera inkunga uyu mutwe, mu gihe Kigali yakomeje kubihakana yivuye inyuma.
Ku ruhande rw’u Rwanda, abayobozi barwo bavuga ko ikibazo cy’umutekano muke muri Congo kidashobora gusobanurwa hatitawe ku ruhare rw’umutwe wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Kigali ishinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana n’uyu mutwe no kuwufasha mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare, ibintu u Rwanda ruvuga ko bibangamira umutekano warwo ndetse bikaba biri mu bituma ikibazo gikomeza kuba ingorabahizi.
U Rwanda kandi rwagiye ruvuga ko hari imigambi yo kuruhungabanyiriza umutekano no guhindura ubutegetsi yavuzwe n’abayobozi bamwe ba RDC ndetse n’imitwe ifatanya nayo, ibintu rwifashisha mu gusobanura impamvu rushimangira ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo gikwiye kureberwa mu buryo bwagutse.
Abasesenguzi bavuga ko ikirego cya RDC muri ICJ gishobora gufungura indi paji nshya mu mateka y’umubano w’ibihugu byombi, cyane cyane ko gikubiyemo ibirego bireba igihe kirekire cy’imyaka irenga 30 n’ibibazo byabaye mu bihe bitandukanye.
Nubwo urugendo rw’uru rubanza rushobora gufata igihe kirekire mbere yo kugera ku mwanzuro wa nyuma, icyemezo cya Kinshasa cyo kwitabaza Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera kirerekana uburyo amakimbirane amaze imyaka myinshi hagati y’ibihugu byombi akomeje kwimukira no mu rwego rw’ubutabera mpuzamahanga.
Amaso menshi ubu arahanzwe ku cyemezo kizafatwa n’uru rukiko ndetse n’uburyo impande zombi zizitwara mu gihe zitegereje ko ICJ ibanza gusuzuma niba ifite ububasha bwo kuburanisha iki kibazo, mbere yo kwinjira mu mizi y’ibirego byatanzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

