Hahishuwe ko rwaserera iri mu muryango w’umuhanzi Kafeero ifitanye isano n’u Rwanda: Amabanga akomeye cyane yamenyekanye.

Inkuru y’umuhanzi wamamaye muri Uganda, Prince Job Paul Kafeero, yongeye kuvugisha benshi nyuma y’uko ibisubizo by’ibipimo bya ADN (DNA) bishyize iherezo ku bibazo byari bimaze imyaka bivugwaho mu muryango we.

Mu minsi ishize, habaye igikorwa cyo gupima ADN ku bantu 25 bavugaga ko ari abana ba Kafeero. Ibyo bipimo byagaragaje ko muri abo bose, bane gusa ari bo basanze bafitanye isano ya bugufi y’amaraso n’uyu muhanzi wamamaye cyane mu muziki wa Uganda.

Aya makuru yahise akurura impaka zikomeye mu gihugu hose, ndetse anongera kubyutsa amakimbirane yari amaze igihe hagati y’abagize umuryango wa Kafeero, cyane cyane ku birebana n’umurage, uburenganzira bwo guhagararira umuryango ndetse n’uwagombaga gufatwa nk’umusimbura we.

Mu bantu bagize icyo bavuga kuri iki kibazo harimo umwe mu basesenguzi bazwi muri Uganda witwa Uncle Kagato, watangaje ko ibibazo bimaze igihe bivugwa muri uyu muryango bifite inkomoko ndende kandi ko bifitanye isano n’amateka y’umuryango wa Kafeero ndetse n’inkomoko ya se umubyara.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda, Kagato yavuze ati: “Biriya byose bituruka ku kuba nta gukura ikiriyo kwabayeho nyuma y’urupfu rwa Kafeero. Ntibyabayeho kuko uwo yitaga se umubyara Nagganga yari yaramwihakanye avuga ko atari we wamubyaye. Yavugaga ko Se ari Umunyarwanda wakoraga akazi ko gutema ibisheke.”

Aya magambo yahise yongera gukurura impaka ku mateka ya Kafeero no ku makuru amaze imyaka avugwa ko se yari umugabo ukomoka mu Rwanda wari waragiye gukora imirimo muri Uganda.

Kagato akomeza avuga ko kuba hari ugushidikanya ku nkomoko ya Kafeero ndetse no kuba hari abatamwemera nk’umwana w’umuryango byagize uruhare rukomeye mu bibazo byakurikiye urupfu rwe.

Nk’uko abivuga, kuba Nagganga yarafashe umwanya wo kwitandukanya na Kafeero no kutamufata nk’umwana we byagize ingaruka ku mitegurire y’ibikorwa byagombaga gukorwa nyuma y’urupfu rwe, harimo no kugena umusimbura ugomba gukomeza inshingano z’umuryango.

Uyu musesenguzi yemeza ko iyo habaho gukurikirana neza ibyo bikorwa by’umuco n’imigenzo, bishoboka ko amakimbirane amaze imyaka agaragara mu muryango wa Kafeero atari kugera ku rwego agezeho uyu munsi.

Yagize ati: “Iyo Nagganga ataza kwitandukanya n’iki kibazo ngo afate umwanya wo kuvuga ko Kafeero ari Umunyarwanda, byari gutuma yita ku bibazo by’umuryango kandi agafasha mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byari bitangiye kugaragara.”

Mu gihe bamwe bashyigikiye ibitekerezo bya Kagato, abandi bo babibona ukundi. Umugore wa Kafeero, Robinah Bisirikirwa, yahakanye bimwe mu byo uyu musesenguzi yavuze, ashimangira ko ibikorwa byo gukura ikiriyo byabayeho nk’uko umuco ubiteganya.

Robinah yavuze ko umuhango wo gukura ikiriyo wakozwe kandi ko hanatoranyijwe umuntu wagombaga kuba umusimbura wa Kafeero.

Nk’uko abitangaza, uwo musimbura yitwa Kafeero Martin. Icyakora, ibintu byaje gufata indi ntera nyuma y’uko ibisubizo bya ADN na byo bigaragaje ko Kafeero Martin atari umwe mu bana ba Kafeero nk’uko byari bisanzwe bizwi.

Icyo cyemezo cyasize ibibazo byinshi mu mitima y’abakurikiranira hafi iby’uyu muryango, kuko umuntu wari warashyizwe imbere nk’umusimbura wa Kafeero atabonetse mu bafite isano y’amaraso na we.

Abasesenguzi bavuga ko ibisubizo bya ADN bishobora gutuma hafungurwa indi paji nshya mu bibazo by’uyu muryango, cyane cyane ku birebana n’umurage, ubuyobozi bw’umuryango ndetse n’uburenganzira bw’abana bemejwe ko ari bo bafite isano ya bugufi n’uyu muhanzi.

Prince Job Paul Kafeero afatwa nk’umwe mu bahanzi bagize uruhare runini mu guteza imbere umuziki gakondo n’umuco wa Uganda. Nubwo amaze imyaka atabarutse, ibikorwa bye biracyakundwa n’abatari bake, ibintu bituma amakuru yose amwerekeyeho akomeza gukurikirwa cyane n’abaturage.

Ibyavuye mu bipimo bya ADN byasubije bimwe mu bibazo byari bimaze imyaka bibazwa, ariko nanone byasize havutse ibindi bishya.

Kugeza ubu, amaso y’abatari bake akomeje kureba uko umuryango wa Kafeero uzitwara nyuma y’aya makuru mashya, ndetse n’ingaruka ashobora kugira ku mubano w’abagize uwo muryango n’ibikorwa n’umurage yasize.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui