Ubushyuhe bukabije bukomeje kwibasira ibice byinshi by’umugabane w’u Burayi bwatumye abaturage n’abakerarugendo bashaka uburyo butandukanye bwo kwirinda ingaruka zabwo, bamwe bahitamo kujya ku nkombe z’inyanja aho bashobora kubona akayaga n’umwuka mwiza.
Muri ibyo bice harimo umucanga wa Bredene Nudist Beach uherereye mu Bubiligi, umaze kwamamara cyane muri iyi minsi kubera umwihariko wo kwemerera abantu kuwuruhukiraho batambaye.
Amakuru yatangajwe na 7sur7 agaragaza ko umubare w’abasura uyu mucanga ukomeje kwiyongera cyane, cyane cyane abawugannye bwa mbere bashaka aho bahungira ubushyuhe bukomeje kuzamuka mu bihugu byinshi by’u Burayi.
Bredene Nudist Beach ni hamwe mu hantu hihariye hazwi cyane mu rwego rw’ubukerarugendo bwo kuruhukira ku nkombe z’inyanja.
Abawugana bavuga ko uretse kuba hari umudendezo udasanzwe, unatanga amahirwe yo kubona umwuka mwiza uvuye ku nyanja no kuruhukira ahantu hatari ubucucike bwinshi nk’ububoneka ku zindi nkombe z’inyanja zisanzwe.
Bamwe mu bamaze igihe kinini basura uyu mucanga bavuga ko kuwuruhukiraho bambaye ubusa bibafasha kwiyumva bisanzuye kandi bakarushaho kwishimira kamere. Bemeza ko kuba umuntu ari ku mucanga cyangwa ari mu mazi nta myenda yambaye bituma yumva aruhutse kurushaho ndetse bikamufasha kwihanganira ubushyuhe bwo mu mpeshyi.
Abawusura bwa mbere bo bavuga ko bahisemo kujya kuri uyu mucanga nyuma yo kubona ko ubushyuhe bwo mu mazu no mu mijyi bwari bwabaye bwinshi cyane. Kuri bo, kugera ku nyanja no kubona umuyaga uvuye ku mazi ni bumwe mu buryo bwiza bwo kugabanya ingaruka z’ubushyuhe bukabije.
Uyu mucanga umaze imyaka irenga 25 ukoreshwa muri ubu buryo, ibintu byawuhesheje izina rikomeye mu bukerarugendo bw’u Burayi. Uwo mwihariko watumye ukomeza gukurura abantu baturuka mu bihugu bitandukanye buri mwaka, cyane cyane mu bihe by’impeshyi aho ubushyuhe buba buri hejuru.
Abasesenguzi bavuga ko ihindagurika ry’ibihe n’izamuka ry’ubushyuhe biri gutuma abantu benshi barushaho gushaka ahantu hafunguye kandi hafite uburyo bworoshye bwo kubona ubukonje. Ibi biri no kugira uruhare mu kwiyongera kw’abagana ahantu nk’aha hafite umwihariko udasanzwe.
Nubwo Bredene Nudist Beach izwi nk’ahantu hatuje kandi hafite umutekano ugereranyije, ntabwo ibibazo bibura. Hari bamwe bagiye bagaragarwaho imyitwarire itemewe nko gufata amafoto y’abaharuhukiye batabiherewe uburenganzira cyangwa kwinjira mu duce twagenewe ibikorwa bitandukanye bitabareba.
Mu rwego rwo kurinda uburenganzira bw’abahasura no gukomeza umutekano, ubuyobozi bw’aho hantu bwashyizeho amabwiriza akomeye ndetse n’ibimenyetso bigaragaza neza aho abantu bagomba kugera n’aho batemerewe kurenga. Ibyo byafashije kugabanya amakimbirane no gutuma abahasura barushaho kwishimira serivisi bahabwa.
Ubushyuhe bukomeje kwiyongera hirya no hino i Burayi butuma Bredene Nudist Beach ikomeza kugaragara nk’imwe mu hantu hatoranywa n’abashaka guhumeka umwuka mwiza w’inyanja no kuruhukira mu buryo budasanzwe.
Uko imyaka ishira indi igataha, uyu mucanga ukomeje gukurura abantu benshi, haba abasanzwe bawusura ndetse n’abawugeraho bwa mbere bashakisha ubundi buryo bwo guhangana n’ubushyuhe bukabije bw’impeshyi.
Reba Amafoto unyuze hano cyangwa hano
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

