Eric Gisa Rwigema, umuhungu wa Nyakwigendera Maj. Gen Fred Gisa Rwigema wagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, yongeye kugaragara mu ruhame i Kigali mu gikorwa cyahuriyemo urubyiruko, abakunzi ba siporo ndetse n’inshuti z’umuryango wa Kabano.
Uyu musore yagaragaye ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena mu mukino wa Basketball wabereye muri Zaria Court i Remera, wari ugamije kwibuka Kenrik Kabano wahoze akinira amakipe y’abato y’u Rwanda.
Ni igikorwa cyabaye nyuma y’amezi make Kenrik Kabano na nyina umubyara Rosine Kabano bitabye Imana bazize impanuka y’imodoka yabereye muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mata uyu mwaka.
Kugaragara kwa Eric Gisa Rwigema kuri uwo mukino byakuruye amatsiko ya benshi, cyane cyane kubera ko atari asanzwe agaragara kenshi mu bikorwa byabereye mu Rwanda.
Mu myaka myinshi ishize, ubuzima bwe bwiganjemo kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Uganda, igihugu se Maj. Gen Fred Gisa Rwigema yagizemo uruhare rukomeye mu rugamba rwo kukibohora mbere yo kwifatanya n’abarwaniraga kubohora u Rwanda.
Izina rya Eric Gisa Rwigema rikunze kugaruka mu biganiro by’amateka y’umuryango wa Maj. Gen Fred Gisa Rwigema, umwe mu bantu bazwi cyane mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Nubwo atigeze agaragara cyane mu ruhame nka bamwe mu bagize uwo muryango, akomeje kuba umwe mu rubyiruko rureberwaho kubera amateka y’umubyeyi we.
Kugaragara kwe i Kigali byanasubije benshi ku magambo Perezida Paul Kagame yavuze mu Ugushyingo 2021 ubwo yari yitabiriye ubukwe bwa Teta Gisa Rwigema, mushiki wa Eric Gisa Rwigema.
Muri ibyo birori, Perezida Kagame yavuze ko yari ababajwe no kutabona Eric muri uwo muhango, agaragaza ko yifuzaga kumubona agaruka mu gihugu se yarwaniye.
Perezida Kagame yagize ati: “Teta ndagutuma, ndibutume Jeannette [Rwigema] ndetse ndibutume na nyogokuru. Hano ntabwo nabonye umuhungu wa Gisa, ntabwo yashoboye gutaha ubu bukwe. Mumumbwirire ko yari akwiye kuba ari hano. Akwiye kuba ari mu gihugu, igihugu se n’abandi twese twaharaniye tukaba twarakibonye.”
Yakomeje agaragaza ko atifuza kubona umwana wa Fred Gisa Rwigema aba hanze y’u Rwanda cyangwa akabaho nk’impunzi.
Ati: “Sindibubitindemo, ariko mumumpere ubutumwa. Sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa ngo abe impunzi; ko yashaka impapuro zo hanze.”
Perezida Kagame yanashimye Teta Gisa Rwigema wari warabashije kwiga no gukora ingendo zitandukanye mu mahanga ariko agakomeza kuzirikana igihugu cye ndetse agasubira iwabo.
Yongeye gushimangira ko yifuza kubona Eric Gisa Rwigema afite uburenganzira busesuye bwo kuba mu Rwanda no kurugarukamo igihe cyose abishakiye.
Ati: “Akwiye kuba mu Rwanda cyangwa se akagira uburenganzira bwo kugenda no kugaruka mu Rwanda ntazashake ubuhungiro hanze.”
Perezida Kagame yanagarutse ku ngendo Eric yakoraga mu karere atageze mu Rwanda, avuga ko bitari bikwiye ku mwana w’umuntu wagize uruhare rukomeye mu kubohora igihugu.
Ati: “Kuza akaba yajya mu baturanyi agasubirayo atageze mu Rwanda, ntabwo ari byo, ntabwo bikwiye. Ntazaze ngo agarukire mu baturanyi ngo asubire aho yaturutse.”
Aya magambo yakomeje kuvugisha benshi kuva icyo gihe kuko yagaragazaga icyifuzo cy’Umukuru w’Igihugu cyo kubona abana b’abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda bakomeza kugirana umubano wa hafi n’igihugu cyabo.
Kugaragara kwa Eric Gisa Rwigema i Kigali muri iki gihe byafashwe na bamwe nk’ikimenyetso cyerekana ko akomeje kugirana isano n’u Rwanda ndetse no kwifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa bitandukanye bibahuza.
Nubwo atigeze agira icyo atangaza kuri uwo mukino wa Basketball, kuba yari mu bitabiriye uwo muhango wo kwibuka Kenrik Kabano byagaragaje ko akomeje kwifatanya n’imiryango yahuye n’ibyago ndetse n’urubyiruko rw’u Rwanda.
Mu gihe amateka ya Maj. Gen Fred Gisa Rwigema akomeje kwibukwa nk’umwe mu nkingi zaranze urugendo rwo kubohora igihugu, kugaragara kwa Eric Gisa Rwigema i Kigali byongeye gutuma benshi bibaza niba azakomeza kugaragara cyane mu bikorwa byo mu Rwanda no gukomeza umurage w’umuryango we mu gihugu se yarwaniye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


