Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) yagaragaje kutishimira uburyo amafaranga ya Leta akoreshwa mu gusana imihanda, nyuma yo gusanga hari ibikorwa byatwaye amamiriyoni n’amamiliyari y’amafaranga y’u Rwanda ariko bikarangira bidatanze ibisubizo birambye ku baturage.
Iki kibazo cyagarutsweho ku wa 25 Kamena 2026 mu biganiro byahuje abagize PAC n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), hashingiwe kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.
Mu mihanda yagarutsweho cyane harimo uwa Rusizi–Bugarama, wasaniwe miliyoni 392 Frw ariko ugakomeza kugaragara mu miterere mibi ku buryo hari aho abaturage bawugendamo basimbuka kugira ngo birinde ibinogo n’ibice byangiritse.
Abayobozi ba RTDA basobanuriye PAC ko ayo mafaranga yakoreshejwe mu gusana ibice byari byarangiritse cyane kurusha ibindi, aho hashyizwe laterite ndetse hakanasibwa ibinogo, bitewe n’ubuke bw’ingengo y’imari yari ihari.
Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imena Munyampenda, yavuze ko amafaranga ahabwa iki kigo mu gusana imihanda adahagije ugereranyije n’ibikenewe ku rwego rw’igihugu, bityo bagahitamo gukorera ku bice byangiritse cyane kugira ngo babanze bagabanye ikibazo.
Yagize ati: “Impamvu turi hano uyu munsi, ibyo bintu ntabwo byakozwe neza nk’uko byakagombye gukorwa. Ntabwo tuvuga ko byakozwe neza, ikintu turi gusobanura ni uburyo twabikoze, wenda kugira ngo mbamare impungenge, kuva ubu kugera mu kwezi kwa Mbere ni iki tugiye gukora kugira ngo iyo laterite dushyiramo igumemo igihe kirekire nibura amezi abiri mu buryo bwiza buhoraho tutarengeje ingengo y’imari dufite.”
Yakomeje asobanura ko gusana umuhanda ushaje akenshi bitatanga ibisubizo birambye kuko ushobora gukosorwa ahantu hamwe hanyuma ejo ikibazo kikimukira ahandi.
Ati: “Buriya umuhanda iyo umaze igihe, wararengeje igihe ugomba kumara, aho ushyize laterite imodoka igatambuka, ushobora gukemura ikibazo hano ejo ku ruhande hakangirika kuko umuhanda uba washaje.”
Ibi bisobanuro ariko ntibyanyuze abagize PAC, bagaragaje ko hari aho amafaranga menshi akoreshwa mu bikorwa bidasiga impinduka zigaragara ku rwego rw’ubukungu cyangwa imibereho y’abaturage.
Visi Perezida wa PAC, Murumunawabo Cecille, yagaragaje impungenge ku mafaranga agenda mu bikorwa byo gusana by’igihe gito, abaza ati: “Gusana byoroheje n’akayabo k’amafaranga kagendamo?”
Abadepite banenze cyane ikoreshwa rya laterite n’ibindi bikoresho bavuga ko bidatanga ibisubizo birambye kuko usanga byangirika nyuma y’igihe gito, bikongera gusaba andi mafaranga.
Depite Karinijabo Barthelemy yavuze ko mu ngendo zitandukanye PAC yakoze hirya no hino mu gihugu yabonye imihanda myinshi isanwa mu buryo budahoraho, ibintu asanga bihombya Leta.
Yagize ati: “Ahagiye iyo laterite ni ho ha handi itamara kabiri noneho tukazahora dusana ari na ko umutungo wa Leta ugenda kuko buri munsi tuzahora dutanga amafaranga yo gusana, ngaho imvura yaguye yabivanyemo, hanyuzemo imodoka iremereye yabivanyemo, uko biri kose ntabwo laterite yaramba nk’uko hajyamo kaburimbo. Nkumva rero icyakorwa cyose gikwiye gukorwa mu buryo burambye kandi butuma imari ya Leta ikoreshwa neza.”
Yakomeje agaragaza ko hari aho usanga hakoreshwa murram imara igihe gito cyane kandi hari ubundi buryo bushobora gutanga umusaruro urambye.
Ati: “Gushyiramo murram imara ukwezi kumwe, abiri kandi hari uburyo washoboraga gushyiramo imara amezi atandatu, imara umwaka, hari aho tubona ikoreshwa kandi bikaramba, kuki bahitamo gukoresha iyo y’ukwezi kumwe tukahatakariza umutungo muri ubwo buryo?”
PAC yanagarutse ku yindi mihanda yagaragayemo ibibazo birimo Musanze–Rubavu–Nyakinama, aho ibikorwa byo gusana ibice bimwe by’umuhanda byatwaye miliyari 2,6 Frw, nyamara hakaba hagaragazwa ko uwo muhanda ushaje kandi ukeneye kuvugururwa mu buryo bwuzuye.
Imena Munyampenda yasobanuye ko umuhanda Cyanika–Musanze–Nyakinama ufite amateka maremare kuko ibice bimwe byawo byubatswe mu 1982 kandi ubuzima bwawo bwarangiye.
Yagize ati: “Uyu muhanda kuva Cyanika-Musanze ni uwo mu 1982, ubuzima bwawo bwararangiye… nagira ngo mbabwire ko mu bihe bitandukanye uyu muhanda uko ugenda usenyuka ni ko tugenda dushyiraho.”
PAC yanagaragaje ibibazo ku mihanda ya Huye–Gisagara ndetse na Ngororero–Mukamira–Meru–Nyabarongo, aho amafaranga menshi yakoreshejwe mu gusana ariko hakabaho impungenge ko ibikorwa bitazamara igihe kirekire.
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko ibiganiro byamaze amasaha menshi ariko komisiyo ikaba yarasojeyo itanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe ku ikoreshwa ry’umutungo wa Leta.
Yagize ati: “Iki cyiciro tukirangije tutanyuzwe n’ibisobanuro muduhaye ku bijyanye no gukoresha amafaranga icyo yagenewe kuko namwe ntekereza ko iyo mubireba mubona ko ni agatonyanga katagira icyo gahindura.”
Muhakwa yibukije ko imihanda myinshi yubakwa iba ifite ubuzima bw’imyaka 20 cyangwa irenga kandi akenshi yubakishwa inguzanyo zishyurwa mu gihe kirekire, bityo bikaba bidakwiye ko yangirika hakiri kare.
Ati: “Ntabwo na byo ubwabyo byaba bisobanutse kuba umuhanda wasaza tukishyura inguzanyo.”
Yongeyeho ko hakenewe uburyo bushya bwo gucunga no kubungabunga imihanda kugira ngo amafaranga ajya mu kuyisana abe afite umumaro urambye.
Ati: “Icyo twifuza ni uko amafaranga agenwa mu gusana imihanda, kuyibungabunga no kuyitaho koko bigira umumaro, ntiduhore mu kuvuga ngo mu mwaka dusannye gatatu cyangwa kane. Ntabwo ari ikintu twavuga cyiza kandi yakoreshwa neza hagakorwa ibimara igihe hatabayeho guhora abantu basana.”
RTDA yatangaje ko gahunda ihari ari uko umuhanda Rusizi–Bugarama uzatangira kubakwa mu buryo burambye ushyirwemo kaburimbo guhera muri Mutarama 2027, icyizere abaturage n’abadepite bavuga ko kizagerageza gukemura ikibazo kimaze imyaka myinshi kivugwa.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

