Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ibihano bishya byafatiwe amasosiyete ane akorera mu Rwanda mu rwego rw’ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro hamwe n’abantu babiri ku giti cyabo, ibashinja kugira uruhare mu bikorwa byo gutera inkunga umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aya makuru yagaragajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Tommy Pigott, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, aho yavuze ko igihugu cye cyafashe ingamba kigamije guhangana n’ibyo cyise imiyoboro y’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ifasha imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC.
Iri tangazo rigira riti: “Uyu munsi, Leta Zunze Ubumwe za America zirafata ingamba zo kurwanya amatsinda akura amabuye y’agaciro mu ntambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu rwego rwo gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa M23.”
Mu bantu n’ibigo byafatiwe ibihano harimo sosiyete Gasabo Gold Refinery LTD n’umuyobozi wayo Jean Malic Kalima, hamwe n’andi masosiyete atatu yo mu Rwanda akora ibikorwa by’ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Amerika ivuga ko “M23 n’abayishyigikiye bakoresha umutungo munini w’amabuye y’agaciro ya DRC, umutungo ukwiye gufasha abaturage ba Congo, mu bikorwa byo gutera inkunga birimo kuyifasha kugura intwaro, no kwishyura abarwanyi.”
Abayobozi ba Amerika bavuga ko ibi bihano biri mu ngamba zigamije gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro ya Washington, ndetse no guca intege ibikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bivugwa ko bifasha imitwe yitwaje intwaro.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko Amerika “isaba abantu bose guhagarika ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro aboneka hashingiwe ku ntambara, mu gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro, agatuma habaho imirimo y’agahato n’iy’abana, kandi agateza imbere ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu matsinda y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro.”
Nubwo bimeze bityo ariko, u Rwanda rwakomeje guhakana ibirego rumaze igihe rushinjwa na RDC n’ibihugu biyishyigikiye, birimo ibyo kwinjiza cyangwa kwiba amabuye y’agaciro ava muri Congo. Kigali yagiye ishimangira ko igihugu gifite umutungo kamere uhagije kandi ko ibyo birego bishingiye ku mpamvu za politiki.
Aya makuru aje mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa RDC ukomeje gufata indi ntera, cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo aho ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko umutwe wa P5 uyobowe mu rwego rwa gisirikare na Faustin Kayumba Nyamwasa winjiye ku mugaragaro mu rugamba rwo muri Komini Minembwe.
Ku wa 25 Kamena 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abarwanyi ba P5 bamaze kwifatanya n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ingabo z’u Burundi, umutwe wa FDLR, Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga.
Kanyuka yagize ati: “Leta ya Kinshasa ikomeje kwagura ihuriro rya gisirikare ryayo. Kinshasa yongereye abarwanyi b’umutwe wa P5 uyobowe na Kayumba Nyamwasa kuri FARDC, FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga n’ingabo z’u Burundi (FDNB).”
AFC/M23 kandi yatangaje ko ihuriro ririmo P5 n’izindi ngabo bafatanyije ryagabye igitero ku Bitaro Bikuru bya Minembwe ku gicamunsi cyo ku wa 25 Kamena 2026, kikaba cyari ubwa kabiri muri ayo masaha 24. Uyu mutwe uvuga ko icyo gitero cyahitanye abaturage benshi ndetse kikangiza ibikorwa remezo bitandukanye.
Mu butumwa bwatangajwe nyuma y’ibi bitero, AFC/M23 yavuze ko izakomeza kurinda abaturage ba Minembwe n’utundi duce tuyikikije.
Yavuze ko abaturage bagomba kumenya ko izakomeza kubarwanirira no kubungabunga umutekano wabo ndetse igahagarika “igerageza ryose rigamije kubatsemba, kubamenesha no kubatera ubwoba.”
P5 ni ihuriro rigizwe n’imitwe itanu ya politiki irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, irimo RNC, FDU-Inkingi, PDP-Imanzi na RUD-Urunana. Mu myaka yashize ryigeze gukorera ibikorwa byaryo mu burasirazuba bwa RDC mbere y’uko rigira intege nke nyuma y’ifatwa rya Maj (Rtd) Habib Mudathiru mu mwaka wa 2019.
Nyuma y’ifatwa ry’abarwanyi ba RUD-Urunana bagabye igitero mu Karere ka Musanze mu Ukwakira 2019, ibikorwa bya P5 byatangiye kutongera kuvugwa cyane, bituma benshi bakeka ko iri huriro ryari ryarazimye. Icyakora mu mwaka ushize ryongeye kugaragara mu makuru y’umutekano yo mu karere.
Mu Ugushyingo 2025, Visi Perezida wa MDRP-Twirwaneho ushinzwe politiki, imiyoborere na dipolomasi, Alexis Mugisha Nkurunziza, yatangaje ko bamwe mu barwanyi ba P5 bari bamaze gusubira muri Kivu y’Amajyepfo ku bufasha bwa Leta y’u Burundi.
Icyo gihe yagize ati: “Amakuru ava mu nzego zizewe kandi ziyakurikirana umunsi ku wundi avuga ko ingabo za P5 atari nyinshi cyane ariko zitari nke zo kugira nabi. Ziri mu misozi miremire ariko zambaye impuzankano y’Abarundi, izindi zikaba zitorezwa i Burundi.”
Yavuze kandi ko bamwe muri abo barwanyi bari bamaze kugera mu gace ka Bijombo mu gihe abandi bari bagikomeje imyitozo n’itegurwa mu Burundi.
Abasesenguzi bakurikirana ibibazo by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari bavuga ko uku kugaragara kwa P5 ku rugamba rwa Minembwe bishobora kongera ubukana bw’imirwano iri kubera mu burasirazuba bwa RDC, cyane cyane mu gihe ihuriro ry’imitwe n’ingabo zitandukanye rikomeje kwaguka.
Kugeza ubu, ibikorwa bya gisirikare birakomeje mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, mu gihe ibiganiro by’amahoro n’ingamba mpuzamahanga bigamije gushaka umuti urambye w’umutekano muri RDC bikomeje gukurikiranwa n’amahanga.
Mu gihe Amerika ikomeje gushyira igitutu ku bantu n’ibigo ivuga ko bifasha M23, ku rundi ruhande ibikorwa bya gisirikare ku butaka bwa Congo bikomeje guhindura isura y’amakimbirane amaze imyaka myinshi mu karere, aho imitwe mishya n’iyari imaze igihe itumvikana yongeye kugaragara ku rugamba.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

