Intambara ikomeje kubera mu gace ka Minembwe muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, yafashe indi ntera nyuma y’uko ihuriro AFC/M23 ritangaje ko umutwe wa P5 uyobowe mu rwego rwa gisirikare na Kayumba Nyamwasa wamaze kwinjira muri uru rugamba ku ruhande rw’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abafatanyabikorwa bazo.
Ibi byatangajwe ku wa 25 Kamena 2026 n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, wavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwagura ihuriro rya gisirikare rikorana na bwo mu ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa RDC.
Kanyuka yagize ati: “Leta ya Kinshasa ikomeje kwagura ihuriro rya gisirikare ryayo. Kinshasa yongereye abarwanyi b’umutwe wa P5 uyobowe na Kayumba Nyamwasa kuri FARDC, FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga n’ingabo z’u Burundi (FDNB).”
AFC/M23 yavuze ko abarwanyi ba P5 binjiye mu bikorwa bya gisirikare bihuriweho n’imitwe n’ingabo zisanzwe zikorana na Leta ya Congo, zirimo FARDC, FDLR, Wazalendo, abacanshuro baturutse mu mahanga ndetse n’ingabo z’u Burundi.
Nk’uko iri huriro ribivuga, ku gicamunsi cyo ku wa 25 Kamena 2026, abo barwanyi bagabye igitero ku Bitaro Bikuru bya Minembwe, kikaba cyari ubwa kabiri mu gihe cy’amasaha 24 gusa. AFC/M23 yavuze ko icyo gitero cyahitanye abasivili benshi ndetse kigateza n’ibyangiritse bikomeye ku bikorwa remezo n’ibikoresho by’ubuvuzi.
Iri huriro ryavuze kandi ko rikomeje ibikorwa byo kurinda abaturage batuye muri Minembwe no mu bice biyikikije, rivuga ko ritazemera ibikorwa byose ryise ibyo kubatsemba, kubamenesha cyangwa kubatera ubwoba.
Kugaruka kwa P5 ku rugamba rwo muri Kivu y’Amajyepfo ni inkuru yatumye benshi bongera kwibaza ku mbaraga n’imiterere y’uyu mutwe wari umaze imyaka myinshi utavugwa cyane nyuma yo guhura n’ibibazo bikomeye byawucogoje.
P5 ni ihuriro ryashinzwe n’imitwe ya politiki irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ririmo RNC, FDU-Inkingi, PDP-Imanzi na RUD-Urunana hamwe n’indi mitwe yifatanyije na ryo. Kayumba Nyamwasa wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ni umwe mu bayobozi baryo bakomeye mu rwego rwa gisirikare.
Mu myaka yashize, iri huriro ryigeze gukorera ibikorwa byaryo mu burasirazuba bwa RDC aho ryashinjwaga gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Nyamara ibikorwa byaryo byaje gucika intege cyane nyuma y’ifatwa rya Maj (Rtd) Habib Mudathiru wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare ndetse no gushaka abarwanyi bashya mu karere.
Mudathiru yafatiwe muri RDC mu mwaka wa 2019 mbere yo koherezwa mu Rwanda, ibintu byafatwaga nk’ihungabana rikomeye ku mikorere ya P5.
Icyizere cy’uko uyu mutwe ushobora kuba warazimye cyakomeje kwiyongera nyuma y’igitero cyagabwe mu Karere ka Musanze mu Ukwakira 2019 n’abarwanyi ba RUD-Urunana, aho ibikorwa bya P5 byongeye kutagaragara cyane mu ruhame. Gusa mu mwaka ushize, amakuru atandukanye yatangiye kugaragaza ko uyu mutwe uri kongera kwisuganya no gushaka uburyo bwo kongera kwigaragaza mu karere.
Mu Ugushyingo 2025, Visi Perezida wa MDRP-Twirwaneho ushinzwe politiki, imiyoborere na dipolomasi, Alexis Mugisha Nkurunziza, yatangaje ko hari abarwanyi ba P5 bari bamaze gusubira muri Kivu y’Amajyepfo bagamije gukorana n’inzego za Leta ya RDC.
Icyo gihe yagize ati: “Amakuru ava mu nzego zizewe kandi ziyakurikirana umunsi ku wundi avuga ko ingabo za P5 atari nyinshi cyane ariko zitari nke zo kugira nabi. Ziri mu misozi miremire ariko zambaye impuzankano y’Abarundi, izindi zikaba zitorezwa i Burundi.”
Nkurunziza yari yanavuze ko bamwe muri abo barwanyi bari bamaze kugera mu gace ka Bijombo muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe abandi bari bagikomeje ibikorwa byabo ku butaka bw’u Burundi.
Yasobanuye kandi ko abo barwanyi bafashijwe gusubira muri RDC binyuze mu bufasha bwatanzwe n’inzego zo mu Burundi, avuga ko hari gahunda yari igamije gufasha bamwe mu Banyarwanda barwanya ubutegetsi bw’i Kigali.
Abasesenguzi bakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari bavuga ko kongera kugaragara kwa P5 bishobora kongera gukaza umwuka mubi usanzwe uri hagati y’impande zitandukanye zirwanira mu burasirazuba bwa Congo.
Kugeza ubu, RDC n’u Burundi bikomeje kuba ahantu hakorera imitwe myinshi yitwaje intwaro irwanya u Rwanda, irimo FDLR, P5, CNRD-FLN na RUD-Urunana. Inzego z’u Rwanda zimaze igihe zigaragaza impungenge ku bikorwa by’iyo mitwe, cyane cyane ku birebana n’umutekano w’imbibi ndetse n’ibishobora guhungabanya ituze ry’akarere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

