Raporo nshya y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gukurikirana umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatunguye benshi bagwa mu kantu nyuma yuko yongeye gukaza impaka ku ruhare rw’u Rwanda mu bibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Iyo raporo igaragaza ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zikomeje gukorera ku butaka bwa RDC ndetse ko umubare wazo ushobora kuba warageze hagati ya 14,000 na 18,000. Ni imibare iri hejuru cyane ugereranyije n’iyagiye itangazwa mbere, ibintu bishobora kongera ubukana bw’impaka hagati ya Kigali, Kinshasa ndetse n’imiryango mpuzamahanga ikomeje gukurikirana ikibazo cy’umutekano muri aka karere.
Mu gika cya 96 cy’iyo raporo, impuguke za Loni zigaragaza ko kugeza mu Ukuboza 2025, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo hari hagati y’abasirikare 8,000 na 10,000 ba RDF, mu gihe muri Kivu y’Amajyaruguru habarurwaga hagati ya 6,000 na 8,000.
Raporo ivuga ko nyuma y’icyo gihe nta bimenyetso byabonetse byerekana ko izo ngabo zavuye ku butaka bwa RDC. Ahubwo, nk’uko impuguke zibisobanura, habayeho gusimburana kw’abasirikare bari mu butumwa ndetse no kohereza abandi bashya mu bice bitandukanye by’urugamba kugeza igihe raporo yasohokeye.
Ikindi cyagarutsweho cyane muri iyo raporo ni ubufasha bukomeye bivugwa ko RDF yakomeje guha ihuriro rya AFC/M23 mu bikorwa bya gisirikare.
Impuguke za Loni zivuga ko ubwo bufasha butagarukiye ku nama cyangwa ubufatanye busanzwe, ahubwo bwageze ku rwego rwo kohereza ingabo zidasanzwe, gukoresha drones, ibikoresho bya gisirikare bigezweho ndetse n’ikoranabuhanga rifasha guhungabanya uburyo bw’itumanaho bw’umwanzi.
Raporo ivuga kandi ko RDF yakoresheje ubushobozi bwo kohereza ingabo n’ibikoresho bya gisirikare mu buryo bwihuse ku mirongo y’urugamba, ibintu byafashije AFC/M23 mu bikorwa bitandukanye byo kwagura ibice igenzura.
Mu bikorwa byagarutsweho cyane, harimo igitero cyasize AFC/M23 ifashe umujyi wa Uvira mu Ukuboza 2025. Impuguke za Loni zivuga ko muri icyo gikorwa, “u Rwanda rwohereje abasirikare barenga 8,000, barimo abo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe, hamwe n’ibikoresho bya gisirikare biremereye.”
Iyo raporo ikomeza ivuga ko icyo gikorwa kitari icyatunguranye, ahubwo ko cyari cyarateguwe mbere kandi kigamije gufasha AFC/M23 gukomeza kwagura ibice igenzura mu burasirazuba bwa RDC.
Impuguke za Loni zivuga kandi ko RDF yari ifite ibirindiro ku mirongo y’imbere y’urugamba, aho yagiraga uruhare mu gufungura inzira z’ibitero ndetse no gushyigikira ibikorwa bya AFC/M23 mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Raporo inashidikanya ku mpamvu u Rwanda rwagiye rutanga mu gusobanura ibikorwa byarwo bya gisirikare. Mu gihe Kigali ikomeje kuvuga ko ibikorwa byayo bishingiye ku kwirwanaho no guhangana n’umutwe wa FDLR ufatwa nk’uhungabanya umutekano warwo, impuguke za Loni zivuga ko zabonye ibikorwa bya RDF mu duce tutagaragayemo abarwanyi ba FDLR.
Mu byagaragajwe harimo n’igitero cyo gufata Uvira, aho raporo ivuga ko nta bimenyetso bihagije byerekanye ko FDLR yari ihafite ibikorwa by’ingenzi byasobanura impamvu y’iyo operasiyo.
Nubwo ibyo birego bikomeje gutangazwa n’impuguke za Loni, Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kubihakana yivuye inyuma.
Kigali ishimangira ko raporo z’Itsinda ry’Impuguke za Loni zidatanga ishusho yuzuye y’ibibera mu burasirazuba bwa RDC, kandi ko hari amakuru menshi atitabwaho cyangwa agasuzumwa mu buryo budahagije.
U Rwanda rukomeza kuvuga ko ikibazo cy’umutekano muri RDC kidashobora gusobanurwa hadasuzumwe uruhare rw’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu, cyane cyane FDLR, umutwe Kigali ifata nk’ugikomeje guteza ikibazo ku mutekano warwo ndetse no ku mutekano w’akarere muri rusange.
Iyi raporo nshya ije mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba kimwe mu bice bifite umutekano muke ku mugabane wa Afurika, aho ibikorwa bya gisirikare, amakimbirane ya politiki n’ibibazo by’amatsinda yitwaje intwaro bikomeje gukurura impungenge z’abaturage, ibihugu by’akarere ndetse n’umuryango mpuzamahanga.
Nubwo impande zitandukanye zikomeje gutanga ibisobanuro bitandukanye ku bibera muri aka karere, biracyategerejwe kureba niba aya makuru mashya azagira ingaruka ku biganiro bya dipolomasi no ku mbaraga zikomeje gushyirwa mu gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

