Amakuru mashya akomeje kuvugisha benshi muri Uganda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba nyuma y’uko Shanitah Namuyimbwa wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Bad Black atangaje ibintu bikomeye birebana n’umuyobozi ukomeye muri siporo ya Uganda ndetse n’Umunyarwandakazi uzwiho ubwiza n’ikimero, Kisitu Kirabo.
Bad Black yavuze ko Moses Magogo Hassim, Perezida wa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA), yaba yaratanze amafaranga angana n’ibihumbi 10 by’amadolari ya Amerika, asaga miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo aryamane na Kirabo.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umwe mu bakora ibiganiro by’imyidagaduro no ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda uzwi nka Kasuku, aho yavuze ko Magogo ari umwe mu bagabo bazwiho gutanga amafaranga menshi ku bakobwa baba bafite imibiri yahinduwe binyuze mu kubagisha amabuno, bizwi nka BBL.
Mu magambo ye, Bad Black yagize ati: “Magogo aha abakobwa ba BBL amafaranga! Wowe ntabwo uzi ko ajya atanga $10,000? Ndabikubwiye ni uko bimeze kuko ubu ntacyo ndigutinya kuko uwo nagatinye nta mbaraga agifite, uwakandashe ubu afungishijwe ijisho. Reka nguhe amakuru rwose.”
Yakomeje ashimangira ko amafaranga atangwa n’uyu muyobozi atarangirira gusa ku yo gutanga ahubwo hari n’izindi nyungu aba yongeraho.
Ati: “Arayatanga da! akongeraho no kugenda muri Business Class ujya Dubai. Uriya mugabo akunda amabuno. Naba Kisitu (Kirabo), yarabaguze. Magogo! atanga amafaranga, ndabikubwiye kuko urabizi ko biriya bintu mbibamo, abo bose ni inshuti zanjye, ndabizi.”
Ibyatangajwe na Bad Black byahise bitangira gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye muri Uganda no hanze yayo, aho benshi batangiye kwibaza ukuri kwabyo ndetse n’ingaruka bishobora kugira ku isura ya Magogo usanzwe ari umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye muri siporo ya Uganda.
Bad Black kandi yavuze ko abakobwa benshi bakora BBL baba bafite intego yo gukurura abantu bafite amafaranga menshi kandi ko Magogo aba ari umwe mu bagabo benshi bifuza kwegera.
Yagize ati bamwe muri abo bakobwa “Yagiye abajyana no muri Amerika nta kindi uretse kuryamana na we.”
Nubwo aya makuru amaze gukwirakwira cyane, Moses Magogo ntabwo yari yatanga igisubizo cyangwa ngo agire icyo atangaza ku birego bishya byashyizwe hanze na Bad Black.
Aya makuru aje asanga Magogo asanzwe ari mu bihe bitavugwaho rumwe mu buzima bwe bwite no mu buyobozi bwe. Mu myaka yashize, yagiye agarukwaho kenshi mu nkuru zitandukanye zivuga ku bibazo bya ruswa ndetse n’ibirego byagiye bivugwa mu rwego rw’umupira w’amaguru ayoboye.
Hari kandi n’andi makuru aherutse gukwirakwira yavugaga ko haba harabayeho umubano udasanzwe hagati ye n’umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Sheebah Karungi, nyuma y’uko hari ibikorwa by’akazi byari byabahuje. Icyakora Magogo yakomeje guhakana ibyo birego byose.
Ku ruhande rw’ubuzima bw’umuryango, Magogo yashyingiranywe na Anita Annet Among mu mwaka wa 2022. Among ni umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Uganda ndetse yigeze kuyobora Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu. Uretse Among, Magogo afite n’undi mugore witwa Dellah Dorah Sally, bombi bakaba bafitanye abana.
Kisitu Kirabo wavuzwe muri aya makuru ni umwe mu bakobwa bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ubwiza bwe, imyambarire ndetse n’ubuzima agaragaza. Nta gisubizo yari yatanga ku byo Bad Black yamuvuzeho.
Nubwo impaka zikomeje ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bya Uganda, amaso ya benshi akomeje kureba niba Magogo, Kirabo cyangwa abandi bavuzwe muri iyi nkuru bazagira icyo batangaza kugira ngo basobanure cyangwa bahakane ibyatangajwe na Bad Black.
Kugeza ubu, ibyo Bad Black yavuze biracyafatwa nk’ibirego n’amakuru atarabonera gihamya yigenga, mu gihe abavuzwe bose bakomeje guceceka ku byatangajwe.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

