Nduhungirehe yagaragaje impamvu amasezerano ya Washington yadindiye, akomoza ku gusenya FDLR, no ku bihano bya Amerika

Amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari afitiwe icyizere nk’intambwe ikomeye ishobora kurangiza imyaka myinshi y’umutekano muke n’amakimbirane mu Burasirazuba bwa Congo. Nyamara nyuma y’umwaka umwe ashyizweho umukono, impande zombi ziracyaterana amagambo ku mpamvu zatumye ibyo byemeranyijwe bitagerwaho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye ayo masezerano adashyirwa mu bikorwa ari ukubura ubushake bwa politiki ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’uko icyo gihugu cyakomeje gufasha umutwe wa FDLR u Rwanda rumaze igihe rufata nk’ikibazo gikomeye ku mutekano warwo.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025 i Washington hagati ya Minisitiri Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC, Thérèse Wagner Kayikwamba. Nyuma yaho, Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Antoine Tshisekedi bayemeje ku mugaragaro imbere ya Perezida Donald Trump ku wa 4 Ukuboza 2025.

Nubwo ayo masezerano yari agamije guteza imbere amahoro, umutekano n’iterambere mu karere, kugeza ubu ibikorwa by’ingenzi byari bikubiyemo ntibiragerwaho nk’uko byari byitezwe.

Mu cyumweru gishize, umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Massad Boulos, yabwiye Akanama k’Amahoro n’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ko impande zombi zitarubahiriza ibyo ziyemeje.

Yagaragaje ko u Rwanda rutaracyura ingabo zarwo, mu gihe RDC nayo itarasenya umutwe wa FDLR nk’uko byari biteganyijwe.

Mu kiganiro yagiranye na France 24, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko ikibazo kitari mu masezerano ubwayo, ahubwo kiri mu kutagaragaza ubushake bwo kuyashyira mu bikorwa ku ruhande rwa Kinshasa.

Yagize ati: “Ingingo nyamukuru [y’amasezerano] yari iy’uko ibikorwa byo gusenya burundu abajenosideri ba FDLR bigomba gukorwa, ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda. Yemwe hari na gahunda y’iminsi 90 yo gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje. Icyakora, ikibazo nyamukuru ni ukubura ubushake bwa Politiki ku ruhande rwa Kinshasa.”

Yasobanuye ko aho gushyira imbaraga mu gusenya FDLR nk’uko byari byaremejwe, ubuyobozi bwa Congo bwakomeje kuyongerera ubushobozi ku rwego rwa gisirikare ndetse no ku rwego rwa politiki.

Ati: “Icya kabiri ni ikibazo cyo gusenya FDLR. Aho kwita kuri iyi ngingo, ingufu za nyuma Guverinoma ya Congo muri uyu mwaka wose yazishyize mu kongerera imbaraga FDLR ku ruhande rwa gisirikare, ariko no gushyira ku murongo FDLR ku ruhande rwa Politike, biciye mu bantu nka Jean-Luc Habyarimana uba hano mu Bufaransa cyo kimwe n’abandi bantu.”

Nduhungirehe yavuze kandi ko mu gihe amasezerano ya Washington yari ateganya ko habaho agahenge n’ibikorwa byubaka icyizere hagati y’impande zombi, ingabo za Congo zakomeje ibikorwa bya gisirikare.

Yagaragaje ko kuva ayo masezerano yasinywa, habayeho kwiyongera kw’ibitero bya drone byagabwe ku birindiro bya M23 ndetse no ku baturage b’Abanyamulenge batuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ibintu u Rwanda rufata nk’ibinyuranyije n’umwuka w’amasezerano y’amahoro.

Ubwo umunyamakuru wa France 24 yamubazaga ku byatangajwe na Kinshasa ko ibikorwa byo gusenya FDLR byatangiye, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko nta bimenyetso bifatika bibyerekana.

Yagize ati: “Niba yarabitangiye umusaruro uri he? FDLR iracyashyigikiwe na Guverinoma ya RDC, nta kintu na kimwe kirakorwa. Mwanumvise na Massad Boulos ku wa Gatanu abwira akanama k’umutekano ko RDC ntacyo irakora ku bijyanye no gusenya FDLR.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, yavuze ko hari ibimenyetso byerekana ko rwubahirije ibyo rwemeye kurusha uko bimeze kuri RDC. Yagarutse ku buhamya bwatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, imbere y’abadepite ba Amerika ku wa 5 Kamena 2026.

Nk’uko Nduhungirehe yabivuze, Rubio yemeye ko u Rwanda ruri kubahiriza ibyo rwiyemeje muri ayo masezerano, mu gihe ku ruhande rwa Congo nta ntambwe ifatika yari yakagaragaye.

Icyo gihe Marco Rubio yari yanagaragaje icyizere ko hagati muri Nyakanga 2026 u Rwanda ruzaba rwavanye ingabo zarwo muri RDC. Icyakora Nduhungirehe yavuze ko icyo gitekerezo kitari igihe ntarengwa cyashyizweho na Amerika, ahubwo cyari icyifuzo cyatanzwe n’u Rwanda ubwaryo kugira ngo ibikorwa byihutishwe.

Ati: “Nta gihe ntarengwa cyatanzwe na Amerika. Ni twebwe u Rwanda, mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Washington agamije amahoro n’iterambere, twatanze igitekerezo cy’uburyo impande zombi zakwihutisha gushyira mu bikorwa ibyo ziyemeje.”

Minisitiri Nduhungirehe yanagarutse ku bihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakomeje gufatira u Rwanda kubera ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo. Yavuze ko ibyo bihano bitari igisubizo kandi ko bishobora no kubangamira ibikorwa byo gushaka amahoro.

Ati: “Mbere na mbere, ibi bihano birabogamye. Bibogamira ku ruhande rumwe kandi nta musaruro byatanga. Gutanga ibihano si inshingano y’umuhuza. Niba umuhuza abona ko gufata ibihano ari ngombwa, kubifatira uruhande rumwe byoshya urundi.”

Yakomeje agaragaza ko amahoro nyayo ashobora kugerwaho gusa igihe impande zombi zubahirije ibyo zashyizeho umukono.

Yunzemo ati: “Ariko ku rundi ruhande, tubwira umuhuza wa Amerika ko twagiranye amasezerano n’uruhande rwitwa RDC, rwemeye guhagarika imirwano no gusenya FDLR. Amahoro ntiyaboneka mu gihe uruhande rumwe ari rwo rwubahiriza ibyo rusabwa mu masezerano.”

Amagambo ya Minisitiri Nduhungirehe yongeye kugaragaza ko ikibazo cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington gikomeje kuba isoko y’impaka hagati ya Kigali na Kinshasa. Mu gihe u Rwanda rushinja RDC kudasenya FDLR no kutubahiriza ibyo rwemeye, Congo na yo ikomeje gusaba ko u Rwanda rwakura ingabo zarwo ku butaka bwayo.

Ibi byose byerekana ko nubwo amasezerano ya Washington yafashwe nk’igisubizo gishya ku bibazo byari bimaze imyaka myinshi mu karere, urugendo rwo kugera ku mahoro arambye rugikomeje guhura n’imbogamizi za politiki, umutekano n’icyizere gike hagati y’impande zombi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui