Ikirego gishya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yajyanye mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye (ICJ) cyongeye kuzamura impaka ku mubano umaze imyaka myinshi urangwa n’amakimbirane hagati y’ibi bihugu byombi.
Tariki ya 26 Kamena 2026, Leta ya RDC yatanze ikirego isaba ICJ gusuzuma ibyo ivuga ko ari uruhare rw’u Rwanda mu byaha bikomeye byakorewe abaturage ba Congo mu myaka isaga 30 ishize.
Muri iki kirego, Kinshasa ishinja u Rwanda kohereza ingabo ku butaka bwa Congo no kurenga ku masezerano mpuzamahanga atandukanye arimo ajyanye no gukumira Jenoside, kurwanya iyicarubozo, kurwanya ivanguramoko ndetse n’ayo kurengera abagore.
Iki kirego cyashyikirijwe urukiko binyuze muri Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta ya RDC, Guillaume Ngefa, wasabye ko urukiko rwemeza ku mugaragaro ko u Rwanda rwagize uruhare mu byaha birimo ubwicanyi, ihohoterwa rikorerwa abasivili ndetse no gusahura umutungo kamere wa Congo.
Nyuma y’itangazwa ry’iki kirego, Guverinoma y’u Rwanda yahise igaragaza ko itacyemera ndetse ko igifata nk’igikorwa cya politiki kidafite ishingiro.
Ku wa 29 Kamena 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagize icyo avuga kuri iki kirego mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Marc Perlman wa France 24.
Nduhungirehe yavuze ko ibyo RDC ikora ari uburyo bwo kuyobya uburari no guhisha ibibazo byayo bwite, cyane cyane ibyo u Rwanda rumaze igihe rushinja ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi birimo gukorana n’umutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yagize ati: “Ni amayeri ya politiki ya DRC, iri gukorana n’umutwe w’abajenosideri witwa FDLR. Ni Perezida Tshisekedi na Leta ye…Icya mbere ni bande bakorana n’umutwe w’abajenosideri? Birumvikana ni Leta ya RDC.”
Aya magambo ya Minisitiri Nduhungirehe agaragaza ko Kigali ibona iki kirego nk’igice cy’urugamba rwa dipolomasi Kinshasa yatangije mu rwego rwo guhindura isura y’ibibazo bimaze igihe bivugwa mu burasirazuba bwa Congo.
U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko ikibazo nyamukuru cy’umutekano mu karere atari rwo ahubwo ari ukubaho kwa FDLR ndetse n’imikoranire yawo n’inzego za Leta ya Congo. Kigali isobanura ko uwo mutwe ugizwe n’abantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ugakomeza kuba ikibazo gikomeye ku mutekano warwo.
Minisitiri Nduhungirehe yanagarutse ku bibazo byugarije abaturage bavuga Ikinyarwanda n’Abatutsi batuye mu burasirazuba bwa Congo, cyane cyane mu gace ka Minembwe.
Yavuze ko ingabo za Leta ya RDC zikomeje kugaba ibitero ku Banye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye muri Komini ya Minembwe ihuza Teritwari za Fizi, Uvira na Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ndetse no ku bandi Banyekongo b’Abatutsi.
Nk’uko yabitangaje, ibi bikorwa bifitanye isano n’imvugo n’imyitwarire y’ivangura bimaze igihe bivugwa muri Congo.
Yagize ati: “Ni abantu bafite aho bahuriye na Perezida Tshisekedi barimo uwahoze ari Umuvugizi w’ingabo, Sylvain Ekenge. None ni nde uri gukorana n’imitwe y’abagizi ba nabi nka Wazalendo, uzana abacanshuro?”
Iyi mvugo yagarutse ku ruhare u Rwanda rushinja ubutegetsi bwa Congo mu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga mu bikorwa bya gisirikare bimaze imyaka bikorwa mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ikibazo cya Sylvain Ekenge na cyo cyongeye kuvugwa muri uru rwego. Mu mpera z’umwaka ushize, Ekenge wari Umuvugizi w’Ingabo za RDC yavugiye kuri televiziyo y’igihugu RTNC amagambo yateje impaka zikomeye imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Yabwiye abaturage ba Congo ko bakwiye kwitondera gushakana n’abagore b’Abatutsikazi kuko, nk’uko yabivuze icyo gihe, ngo badakunda kubyarana n’abo badahuje ubwoko.
Aya magambo yakiriwe nabi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibihugu bitandukanye by’inshuti za RDC. Mu byagaragaje impungenge harimo n’u Bubiligi bwahamagariye ubutegetsi bwa Kinshasa gufatira ibihano uwo musirikare.
Nyuma y’igitutu cyakomeje kwiyongera, Sylvain Ekenge yahagaritswe ku mirimo ye by’agateganyo kugeza igihe kitatangajwe.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko igihugu cyemera cyangwa kigashyigikira ibikorwa byibasira abaturage hashingiwe ku bwoko bwabo kidakwiye gushinja abandi Jenoside.
Yashimangiye ko igihugu kirimbura abaturage bacyo cyangwa kikababuza uburenganzira bwabo kubera inkomoko yabo kidafite ububasha bwo kwigira umucamanza ku bandi.
Nduhungirehe yavuze kandi ko hari inzego mpuzamahanga zifite ubushobozi n’ububasha bwo gusuzuma neza ibirego byatanzwe n’impande zombi, bityo ko ari zo zizatanga umwanzuro uzashingirwaho.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

