Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buri gukurikirana ikibazo cy’urugomo rwabereye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Runaba ruherereye mu Murenge wa Butaro, aho abanyeshuri 14 bakekwaho kugaba igitero ku barimu babo, bagakubita bakanakomeretsa bamwe muri bo, mu makuru y’ibanze agaragaza ko intandaro y’ayo makimbirane ishobora kuba ifitanye isano n’ibiryo.
Iki kibazo cyateje impungenge mu nzego z’uburezi ndetse n’ababyeyi, cyane cyane kubera ko cyabereye mu kigo cy’ishuri, ahagomba kurangwa umutekano, uburere n’ubwubahane hagati y’abanyeshuri n’abarezi babo.
Amakuru yatangajwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera agaragaza ko abarimu batanu ari bo bagizweho ingaruka n’uru rugomo, mu gihe abanyeshuri 14 bakekwaho kurugiramo uruhare. Muri bo, icyenda bamaze gutabwa muri yombi naho abandi batanu bakaba bagishakishwa n’inzego zibishinzwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yavuze ko amakuru bafite agaragaza ko ikibazo cy’ibiryo ari cyo cyabaye intandaro y’uru rugomo.
Yagize ati: “Abarimu bakubiswe ni batanu, mu gihe abanyeshuri bakoze urugomo bari 14 hafatwamo abagera ku icyenda abandi batanu baratoroka kandi turimo kubakurikirana.”
“Turakomeza kwegera abanyeshuri tubaganirize, dusuzume nimba barya bagahaga, kuko byagaragaye no mu bindi bigo by’amashuri kandi bose bapfaga ibiryo, kugira ngo dukome urusyo dukome n’ingasire.”
Nubwo ubuyobozi bwemeza ko ikibazo cy’ibiryo ari cyo cyagaragaye nk’intandaro y’uru rugomo, kugeza ubu haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane neza uko amakimbirane yatangiye n’uburyo yaje kuvamo gukubita abarimu.
Mukamana yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere butazigera bwihanganira imyitwarire mibi mu mashuri, ashimangira ko abana bagaragarwaho imyitwarire inyuranyije n’amategeko bashobora kubihanirwa ndetse bakanagezwa imbere y’ubutabera igihe bibaye ngombwa.
Yagaragaje kandi ko ikibazo cy’ibiryo cyagiye kigaragara no mu bindi bigo by’amashuri, bituma ubuyobozi bushyira imbaraga mu kuganira n’abanyeshuri no gusuzuma imibereho yabo kugira ngo harebwe niba ibyo bahabwa bihagije kandi bikubahiriza ibisabwa.
Polisi y’u Rwanda nayo yemeje ko yamaze guta muri yombi bamwe mu bakekwaho uruhare muri uru rugomo. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko uru rugomo rwamenyekanye ku wa 23 Kamena, nyuma y’uko abarimu bagabweho igitero.
Yagize ati: “Polisi yamenye amakuru y’urugomo rwasojwe ku barimu ku wa 23 Kamena, ndetse abanyeshuri bakekwaho uruhare muri uru rugomo barafashwe barafungwa kugira ngo bakurikiranwe, icyateye uru rugomo natwe dutegereje ibizava mu iperereza.”
Yakomeje asaba abanyeshuri bo hirya no hino mu gihugu kurangwa n’imyitwarire myiza no kubaha abarezi babo, kuko ari kimwe mu bifasha guteza imbere ireme ry’uburezi no gutegura ejo hazaza habo.
Mu magambo ye yagize ati: “Polisi yibutsa abanyeshuri bose ko bakwiye kurangwa n’imyitwarire myiza, bakumvira abarezi babo kugira ngo bige neza batsinde, bibafashe gutegura ejo habo heza.”
Iki kibazo cyongeye gukangurira inzego z’uburezi, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’ababyeyi gukomeza gukurikirana imibereho y’abanyeshuri baba mu bigo by’amashuri, cyane cyane ibijyanye n’imirire n’imibanire yabo n’abarezi.
Abakekwaho uru rugomo bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Butaro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye ndetse hafatwe ibyemezo bikurikije amategeko.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


