Impamvu Tshisekedi na Ndayishimiye bashaka Minembwe byo gupfa, icyo Kayumba azanye ku rugamba ndetse n’Ingaruka ku Rwanda

Intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gufata indi ntera, mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwibanda mu gace ka Minembwe ndetse hakaba hari n’andi makuru akomeje kuvugwa ku ruhare rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda muri iyi ntambara.

Mu gihe ubuyobozi bwa Kinshasa bukomeje gushimangira ko bugamije kugarura ububasha bwa Leta ku bice byose by’igihugu, bamwe mu basesenguzi bavuga ko ibiri kubera muri Minembwe bifite ibisobanuro birenze urugamba rwa gisirikare cyangwa inyungu z’ubukungu.

Umushakashatsi akaba n’umusesenguzi ku bibazo by’umutekano n’amakimbirane yo mu karere k’Ibiyaga Bigari, Dr. Alex Mvuka, avuga ko impamvu Minembwe ikomeje kuba indiri y’imirwano ikaze hagati y’impande zihanganye itagomba gushakirwa gusa mu mutungo kamere cyangwa mu nyungu za gisirikare.

Mu isesengura rye yashyize ahagaragara, yagize ati: “Minembwe nta nyungu ikomeye ifite yaba mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa mu rwego rwa gisirikare. Nta n’uburyo yavugwa nk’ikibangamiye Bujumbura, Kinshasa cyangwa ahandi.”

Dr. Mvuka asobanura ko ubushakashatsi bwagiye bukorwa mu myaka yashize bugaragaza ko ahari amabuye y’agaciro y’ingenzi ari ku musozi wa Bwengwe no hafi y’uruzi rwa Rwiko, uduce tudaherereye muri Minembwe.

Yanamaganye imvugo ivuga ko Minembwe ari inzira rukumbi ishobora kwifashishwa n’ihuriro AFC/M23 mu rugendo rugana i Kalemie, avuga ko hari indi mihanda n’inzira nyinshi zishobora gukoreshwa.

Uyu mushakashatsi agaragaza ko impamvu nyamukuru Minembwe ikomeje kwibasirwa ari uko yabaye ikimenyetso gikomeye cy’Abanyamulenge, cyane cyane nyuma y’imyaka myinshi y’intambara, kwimurwa no gutakaza ibyabo.

Yagize ati: “Minembwe yabaye ikimenyetso cyo kubaho no kwihanganira ibihe bikomeye ku Banyamulenge. Kuyigabaho ibitero ni nko kubambura aho basigaye bumva hatekanye.”

Dr. Mvuka akomeza avuga ko, mu mboni ze, kwibasira Minembwe ari “Intego ya politiki n’iy’amoko kurusha kuba intego ya gisirikare,” ndetse ko “kurimbura Minembwe byafatwa nk’intsinzi y’amoko kuruta intsinzi yo ku rugamba.”

Ibi ni bimwe mu bituma avuga ko ibibera muri Kivu y’Amajyepfo bidakwiye kureberwa gusa mu ndorerwamo y’intambara hagati ya AFC/M23 na Leta ya Kinshasa.

Ati: “Iyi ntambara ifite intera y’akarere. Uruhare rw’u Burundi n’imikoranire yabwo na FDLR byerekana ko hari ibirenze ibisobanuro bisanzwe bitangwa ku mutekano.”

Mu mboni ze, ubufatanye buri hagati ya Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi mu bikorwa byibanda kuri Minembwe bushobora kuba bushingiye cyane ku nyungu za politiki n’izishingiye ku moko kurusha impamvu z’umutekano.

Avuga ko kuri Tshisekedi, gukomeza ibikorwa bya gisirikare muri aka gace bishobora kumufasha gukomeza kubona inkunga ya politiki imbere mu gihugu, mu gihe kuri Ndayishimiye amakimbirane ashingiye ku moko ashobora kuba uburyo bwo gukomeza gukomeza ubumwe bwa politiki muri CNDD-FDD no gukomeza guhangana n’u Rwanda.

Mu gihe ibi byose bikomeje kuvugwa, hari indi ngingo iri gukurura impaka nyinshi mu karere, ijyanye n’izina rya Kayumba Nyamwasa wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Abayobozi batandukanye ku ruhande rwa AFC/M23 na Twirwaneho bakomeje kuvuga ko Kayumba Nyamwasa yinjiye mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo binyuze mu ihuriro rya P5 ayoboye.

Colonel Rugabo Fidèle wa Twirwaneho yavuze ko mu bice bya Ilundu hakomeje koherezwa izindi ngabo ziturutse mu Burundi, agaragaza ko “ku rundi ruhande hakomeje koherezwa izindi ngabo z’u Burundi harimo na P5 ya Kayumba Nyamwasa.”

Perezida wa M23 akaba n’Umuhuzabikorwa Wungirije ushinzwe ibibazo bya politiki na dipolomasi muri AFC/M23, Bertrand Bisimwa, nawe yagaragaje impungenge ku cyerekezo amakimbirane yo muri Congo ashobora gufata.

Yagize ati: “Kuba ingabo z’ibihugu by’abaturanyi nk’iz’u Burundi (FDNB), FDLR ndetse n’umutwe wa P5 wa Kayumba Nyamwasa zifatanya mu bitero bya Leta ya Congo, ubwabyo ni ukwerekana ko ikibazo cy’imbere muri Congo cyamaze kuba ikibazo cy’akarere.”

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, nawe yavuze ko “ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwagura ihuriro ryabwo rya gisirikare,” agaragaza ko nyuma ya FARDC, FDLR, Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga n’ingabo z’u Burundi, ubu harimo n’ “abagize umutwe wa P5 uyobowe na Kayumba Nyamwasa.”

Kayumba Nyamwasa ni umwe mu basirikare bagize uruhare rukomeye mu mateka ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda hagati ya 1998 na 2002, nyuma aba Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde mbere yo kujya mu buhungiro muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2010.

Nyuma yo gutandukana n’ubutegetsi bwa Kigali, yabaye umwe mu bashinze umutwe wa politiki wa RNC, washinzwe n’abahoze mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda yakomeje kumushinja kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu, harimo n’ibitero bya grenade byabaye i Kigali mbere y’amatora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2010. Nyamwasa n’abamushyigikiye bagiye bahakana ibyo birego.

Mu mwaka wa 2011, urukiko rwa gisirikare rwamukatiye adahari imyaka 25 y’igifungo ndetse rumwambura impeta za gisirikare.

Izina rye ryongeye kuvugwa cyane nyuma y’amakuru avuga ko bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bakomeje kugirana ibiganiro n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi i Kinshasa, aho bivugwa ko hari ibiganiro bijyanye n’ubufatanye bwa gisirikare bugamije guhangana n’u Rwanda.

Nubwo aya makuru akomeje kuvugwa n’impande zitandukanye, ikibazo gikomeje kwibazwa ni ukumenya niba koko hari ibimenyetso bifatika byemeza uruhare rwa P5 muri iyi ntambara cyangwa niba ari imwe mu ntwaro z’amagambo n’icengezamatwara bikunze guherekeza amakimbirane yo mu karere.

Icyakora, niba koko P5 yaramaze kwinjira muri iyi ntambara ku ruhande rwa Kinshasa nk’uko bivugwa na AFC/M23 na Twirwaneho, byaba bivuze ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo cyamaze kurenga imbibi z’amakimbirane asanzwe hagati ya Leta ya Congo n’imitwe iyirwanya.

Byanakomeza gushimangira ibimaze igihe bivugwa n’u Rwanda ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo kitagizwe gusa n’intambara ya FARDC na AFC/M23, ahubwo ko kirimo n’imitwe ifite umugambi wo gukoresha ubutaka bwa Congo mu bikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibi byose bibaye mu gihe Minembwe ikomeje kuba kimwe mu bice birebana n’inyungu za politiki, umutekano n’amoko mu karere, ibintu bituma benshi mu basesenguzi bemeza ko igisubizo kirambye ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo gisaba kureba kure kurusha intambara ziri ku rugamba, hakarebwa n’imizi y’ibibazo bya politiki, amateka n’imibanire y’ibihugu byo mu karere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui