Perezida Kagame yavuze uko Kayumba Nyamwasa yamusabye gusaba Museveni ubuhungiro

Perezida Paul Kagame yongeye kuvuga ku ruhare rwa bamwe mu bayobozi bakuru b’Ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko hari bamwe bagiye bavuga amateka mu buryo budahuye n’ibyabaye ku rugamba.

Ibi yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, yari yateguwe na Unity Club Intwararumuri, aho bamwe mu basirikare bakuru bagize uruhare muri urwo rugamba basangije abitabiriye ubuhamya bw’ibyo biboneye.

Mu batangabuhamya harimo Gen. (Rtd) Fred Ibingira wasobanuye mu buryo burambuye uko urugamba rwo kubohora igihugu rwakomeje nyuma y’urupfu rwa Maj. Gen Fred Gisa Rwigema ndetse na ba Major Bayingana na Bunyenyezi bari mu bayobozi bakuru b’ingabo zari zatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Mu buhamya bwe, Ibingira yagarutse ku magambo yagiye yumva avugwa na Kayumba Nyamwasa wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, cyane cyane ayerekeye ko yaba yarigeze gutabara Perezida Kagame mu gace ka Nkana.

Ibingira yavuze ko ayo magambo yamutunguye kandi akamubabaza kubera uko azi amateka y’urugamba.

Yagize ati: “Kayumba rimwe nigeze kumva avuga ngo yatabaye Afande Nkana. Biriya bintu byaratubabaje. Kayumba turaziranye twese ku rugamba. Hano hari ba Ofisiye batandukanye udushyize hamwe ukatuvuga, Kayumba no kugira gutya ngo arebe umwanzi hari ubwo byamugoraga. Kumureba gusa byonyine ngo akanure amaso. Ubwo abumva icyo mvunga muracyumva.”

Yakomeje agira ati: “Ariko nigeze kumva avuga ngo yatabaye Afande ngo Nkana. Kweri? Kayumba? Utabara umuntu ko aba ahegereye, utabara umuntu ko aba afite batayo, utabara umuntu utagira icyo ugira? Ntiyayoboye Batayo, ntiyayoboye kampani, no munsi y’aho ntiyayoboye platoon.”

Mu gihe Ibingira yari amaze kuvuga ayo magambo, Perezida Kagame yahise amwunganira, agaragaza ikindi gice cy’amateka yavuze ko yibuka neza cyabaye mu bihe urugamba rwari rwakomeye.

Perezida Kagame yavuze ko igihe ingabo za RPA zari zihanganye n’ibihe bikomeye ku rugamba, Kayumba Nyamwasa ari umwe mu bamugiriye inama yo gusaba Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ko yakwakira izo ngabo nk’impunzi kugira ngo zibanze ziruhuke mbere yo kongera gusubira ku rugamba.

Perezida Kagame yagize ati: “Kayumba ibintu byakomeye ni we wambwiye ngo njye gusaba Uganda, ngo njye gusaba Museveni aduhe ubuhungiro, ngo dukoreshe Kyangwali ahantu impunzi zahoze za Bunyoro. Ngo baruhuke babone kugaruka ku rugamba. Sinzi niba wabyibukaga, ibintu bikomeye, bimeze nabi ni we wavuze ngo mbasabire Uganda abantu bose basubire yo bajye kuruhuka.”

Aya magambo y’Umukuru w’Igihugu yongeye kugaragaza ukuntu mu bihe bikomeye by’urugamba habagaho ibitekerezo bitandukanye ku cyakorwa kugira ngo ingabo za RPA zibashe gukomeza urugamba rwo kubohora igihugu.

Gen Ibingira kandi yagarutse ku kindi gihe cyabaye nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, mu myaka ya 1996, ubwo igihugu cyari gihanganye n’ibitero by’abacengezi mu Majyaruguru no mu Burengerazuba.

Yavuze ko Perezida Kagame yahamagaje abayobozi bakuru b’ingabo kugira ngo baganire ku kibazo cy’umutekano wari uhungabanyijwe n’abacengezi.

Ibingira yavuze ko ubwo abayobozi b’ingabo basabwaga gutanga ibitekerezo ku buryo ikibazo cyakemuka, bamwe muri bo bagejeje ku Mukuru w’Igihugu igitekerezo cy’uko ingabo zagurirwa amafirimbi.

Yagize ati: “Mu ba mbere bavuze ndimo, ikintu twamubwiye, twamubwiye ko Abacengezi bafite amafirimbi n’induru biteye ubwoba, aho kumusaba ibikoresho twavuze ko atugurira amafirimbi […] abwira Kayumba ariko urumva twazanye nawe nk’utuyoboye, ibyo twari twabyumvikanye na we, yumvaga hakenewe amafirimbi n’imbunda.”

Ibingira yavuze ko Perezida Kagame nyuma y’iyo nama yahaye buri muyobozi mukuru urupapuro kugira ngo yandike yiyemeza ko umwanzi atazongera kumucika mu gace ashinzwe.

Ati: “Turandika […] nti Afande umwanzi niyongera kurasa mu bice byanjye nzabizire.”

Yavuze ko abasirikare benshi bahise basinya ayo masezerano y’inshingano ariko Kayumba Nyamwasa we akabanza kubyanga.

Ati: “Kayumba aba afashe urupapuro arasinya.”

Nk’uko Ibingira yakomeje abisobanura, nyuma y’iyo nama yahise ajya aho yari ashinzwe muri Shyorongi kugira ngo akurikirane ibikorwa byo guhangana n’abacengezi, avuga ko nta mwanzi wigeze amuca mu rihumye.

Yagarutse kandi ku gihe ingabo zari zikeneye kajugujugu zo kwifashisha mu bikorwa bya gisirikare ariko ubushobozi bukaba butari buhagije.

Yavuze ko byaje gukemurwa binyuze mu gitekerezo cya Perezida Kagame, aho abasirikare bemeye gukora amezi icyenda badahembwa kugira ngo haboneke amafaranga yo kugura kajugujugu ebyiri zari zikenewe.

Ibingira yavuze ko ibikorwa nk’ibyo biri mu byafashije igihugu gukomeza kubaka umutekano n’ubushobozi bwo kwirwanaho nubwo hari bamwe bakunze kubirengagiza.

Ati: “Abirirwa batuka Afande ibyo byose barabizi ni uko babyirengagiza.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, yavuze ko Perezida Kagame yubakiye igihugu ku nkingi ebyiri z’ingenzi zirimo umutekano ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge, asaba urubyiruko n’abakuru gukomeza kuzirinda no kuzisigasira kuko ari zo shingiro ry’iterambere n’ahazaza h’u Rwanda.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui